Digiqole ad

Paul Biya: Imyaka 30 ku ngoma. Ni bo Africa icyeneye?

Muri Cameroun, mu Ugushyingo 1982 ubwo yajyaha ku butegetsi benshi mu bari bakuru icyo gihe ngo bari bafite icyizere. Imyaka ibaye 30 ayoboye igihugu gituje ariko kitigira imbere.

Paul Biya benshi mu batuye Cameroun niwe President wenyine bamenye
Paul Biya benshi mu batuye Cameroun niwe President wenyine bamenye

Abanyacameroun benshi nta wundi muyobozi w’igihugu bazi uretse Biya.

Muri iki gihugu, intwari ni abakinnyi ba ruhago, abayobozi b’amatorero ndetse n’abakomeye mu bupfumu n’uburozi aho kuba abayobozi bitangira ibikorwa by’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.

President Biya niwe mubyeyi mukuru, mu myaka 30 ku ngoma amaze guhindura guverinoma inshuro 34, ba ministre b’Intebe bagera kuri barindwi barasimburanye.

Biya w’imyaka 79 wize mw’isemirari akaniga Kaminuza muri France, ajya ku butegetsi yari akunzwe bikomeye, kubera amagambo ye yari yiganjemo politiki y’amashyaka menshi, kuzamura imishahara, burusu ku banyeshuri, ivugururwa ry’ubuzima, ubutabera kuri bose, igihugu giteye imbere n’ibindi byiza byinshi.

Icyo gihe Biya yari uwa rubanda, tariki 6 Mata 1984 yari ahiritswe na ‘coup d’État’ yateguwe n’abahungu b’uwo yasimbuye (Ahmadou Ahidjo) habura gato.

Kuva icyo gihe icyakurikiyeho kuri Paul Biya ni ugukaza cyane umutekano we kurusha gushyira ingufu nyinshi mubyo yavugaga muri za ‘discours’.

Mu myaka 30 Paul Biya yubatse ubucuti n’icyizere bikomeye hagati ya Cameroun na France, ariko abayobozi b’iki gihugu ntibamubonye kimwe dore ko bamusimburanyeho ari bane.

Jacques Chirac yigeze kubwira bagenzi be ati “ ariko bishoboka bite ko ayobora igihe kinini kuriya igihugu kitoroshye (complexe) kandi atacyitaho cyane?”

Yongeraho ati “ Paul, ni umuntu ubusanzwe wita ku bintu cyane, ariko kandi niwe mukuru w’igihugu utanyitaba kuri telephone kandi ntanampamagare abonye ko namubuze !”

Chirac yatangaje uburyo ngo yaje kureba Biya ngo baganire ku kibazo cy’igihugu gituranyi (atavuze) maze ngo Biya abanza kumujyana gukina Golf ho iminota makumyabiri mbere y’uko baganira ku cyamugenzaga.

Chirac ati “ Niyo mpamvu nubwo hagati ye nanjye hari ikinyuranyo cy’iminsi irindwi (mu bukuru) Paul we ubona ari muto kundusha.

Yaoundé na Douala iyo ari sawa n’ahandi biba ari Ok

Ahagana mu myaka y’1990 Cameroun yagize ibibazo bikomeye mu bukungu n’imibereho, imijyi imwe n’imwe itari umurwa mukuru irazahara ndetse irazima.

Mu gihugu hose mu 1991 habaye imyivumbagatanyo ikomeye, yamagana Paul Biya kubera kutagira icyo ahindura gifatika ku buzima bwa Cameroun n’abayituye.

Paul Biya yakomeje guhangana cyane n’ikintu kimwe; ko habaho intambara iturutse mu bamurwanya. Mu gihugu gituwe n’amoko menshi Biya yakomeje guhatana ngo baturane mu mahoro, ibi yabigezeho.

Amahoro n’ ibibazo by’ubukungu, iterambere rigenda gahoro cyane n’ikumirwa rikomeye ry’abarwanya Biya byatumye abanya Cameroun benshi batuza bifanira Les Lions Indomptables zitabatenguhaga icyo gihe. Bareka Paul Biya yigumira mu ngoro ya Etoudi i Yaoundé.

i Yaoundé abasesengura politiki y’ibihugu by’Africa yo hagati bavuga ko uyu murwa mukuru atari gusa umutima wa Cameroun, ahubwo ari ubuzima bwose, niho hari byose , umubare munini w’abanyacameroun ngo niho uri n’abatarajya kuhatura nicyo cyifuzo, ibi ngo byaciye intege imijyi nka Bamenda, Garoua, Ngaoundéré.

Biya ngo ntabwo yitaye ku kuba Yaoundé na Douala (nayo ngo ni uko iri ku mazi ahari icyambu) ari imijyi ituwe na miliyoni ebyiri ebyiri zirenga z’abaturage, indi mijyi yari ikomeye cyera nka Bamenda ikaba ubu ituwe n’abasaga ibihumbi 300 bagenda bagabanuka.

Uyu musaza amaze gutorerwa mandat y’ubuyobozi inshuro enye, harimo inshuro imwe yahinduye itegeko nshinga ngo yongere yiyamamaze. Ubu aherutse gutorerwa manda y’indi myaka irindwi, asigaje itandatu.

Tariki 13 Gashyantare President Paul Biya azuzuza imyaka 80 y’amavuko, bacye mu bakiyoboye igihugu b’ikigero cye, bavuga ko imyaka myinshi itavuze ubushobozi bucye.

Muri Africa, si Biya wenyine uvugwaho kugundira ingoma, nyamara ijambo ‘démocratie’ na ‘dévelopment’ ariyo ntero.

Ese Africa ubu bivugwa ko iri mu muhanda mugari ugana iterambere, ari abayobozi baburambyeho n’iterambere rirambye ni iki icyeneye?

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

en_USEnglish