Digiqole ad

Ubucuruzi mu Rwanda bwazamutse ku kigero cya 4%

Mu kumurika ibyagezweho na Ministeri y’Ubucuruzi n’inganda kuri uyu wa 03 Mutarama 2013, Ministre Kanimba Francois yatangaje ko ibicuruzwa bitarimo ikawa n’icyayo byoherejwe mu mahanga bigera kuri 22%, naho ubucuruzi muri rusange bukaba bwarazamutseho kane ku ijana.

Ministre Kanimba (hagati) asobanura ko ubucuruzi bwazamutse bigatuma ubukungu buzamuka
Ministre Kanimba (hagati) asobanura ko ubucuruzi bwazamutse bigatuma ubukungu buzamuka

Muri iki kiganiro batangaje ko izamuka ry’ubucuruzi imbere no hanze y’igihugu ryatumye ubukungu bw’u Rwanda mu mwaka ushize buzamukaho 7%.

Ministre Kanimba yasobanuye ko iterambere ry’ubucuruzi ryatumye 70% y’ibigo by’imari bito n’ibiciriritse byarazamutse bijya mu cyiciro cy’ibigo by’imari.

Ibi ngo byatewe n’uko amabanki akomeye yagurije ibigo by’imari bishaka kuzamuka, ndetse ngo 40% by’ibyo bigo byabonye izo nguzanyo.

Amafaranga yaturutse mu itangwa rya servisi z’ubucuruzi n’inganda ngo yavuye kuri miliyari 100 z’amanyarwanda agera kuri miliyari 150 mu mwaka ushize.

Muri iki kiganiro Ministeri y’imari yatangaje ko ifite gahunda yo kongera ibicuruzwa bijyanwa mu mahanga, gufasha mu ivuka ry’ibigo by’imari iciriritse n’amakoperative n’ibindi ngo bizafasha kuzamura ubucuruzi n’ubukungu bw’igihugu.

Zimwe mu mbogamizi zihari ubu ngo ni amafaranga menshi cyane atangwa ku byambu bya Mombasa na Dar es Salaam ku bicuruzwa biza mu Rwanda.

Iki kibazo ngo Leta y’u Rwanda irateganya kugikemura yubaka ahagenewe imizigo iza mu Rwanda ku butaka (ibibanza) yahawe ku byambu bya Dar es Salaam na Djibouti. Ibi ngo bizatuma za ‘Cargo’ z’u Rwanda zidatinda ku byambu bityo ntibitware akayabo nk’ako bitwara mu gihe bihatinze.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish