Digiqole ad

Byumba: Yapfuye azize inkoni yakubiswe yagiye gusambana

Hagenimana Ildephonse wari umushoferi ku bitaro bya Byumba yitabye Imana nyuma yo gukubitwa bikabije ubwo yafatirwaga mu cyuho asambanya umugore wa Byamana Sadathi, mugenzi we bakoranaga ku bitaro.

Akarere ka Gicumbi
Akarere ka Gicumbi

Nyakwigendera witabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa 3/1/2013, ngo ku itariki ya 2/1/2013 yasimbuwe ku kazi na Byamana, ariko aho kujya mu rugo rwe yahise ajya kwa mugenzi we yari asize mu kazi k’ijoro usanzwe atuye mu Murenge wa Byumba mu kagali ka Rwasama agiye kumusambanyiriza umugore.

Abaturanyi ba Byamana batangaza ko yamaze kumenya amakuru y’ibishobora kuba biri kubera iwe, agahamagara muramu we ( ni ukuvuga musaza w’umugore we) Bikorimana Abraham ngo bajye kureba ukuri ku bivugwa.

Mbarushimana Jean Baptiste uturanye na Hagenimana, yatangaje ko bageze mu rugo bagasanga Hagenimana arimo asambana na Uwamahoro Assiah, umugore wa Byamana. Bahise bamwadukira barakubita, bamugira intere.

Mu gihe Hagenimana yafatwaga, umugore we yahise ahungira mu bigori hafi aho araharara ari naho inzego zishinzwe umutekano zaje kumenya ko ari mu masaha ya saa tanu z’amanywa.

Nyuma yo kuhagota inzego z’umutekano zamutaye muri yombi yambaye akambaro k’imbere gusa, abagore bamutiza igitenge yikingaho ndetse n’umusirikare amutiza ikoti arifubika ahita ajyanwa gufungirwa kuri station ya polisi ya Byumba hamwe n’umugabo we ndetse na musaza we.

Abaturanyi rero baje guhurura inkomere bayijyana ku bitaro bikuru bya Byumba.

Nyuma yo kugezwa ku bitaro bya Byumba Hagenimana yaje koherezwa ku bitaro bikuru bya CHUK kuko yari arembye cyane ari naho yaje kugwa ku mugoroba wo kuwa 3/1/2013.

© Umuryango.com

UM– USEKE.COM

en_USEnglish