Digiqole ad

'Escorte' ya Police FC yakoze impanuka abapolisi 4 bitaba Imana

Mu mpanuka ibaye ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa 04 Mutarama 2013 hagati ya Ruhango na Nyanza mu murenge wa Gatagara, Police yo mu karere ka Nyanza yatangarije Umuseke.com ko yahitanye abapolisi bane bari mu modoka ya Police y’igihugu baherekeje ikipe ya Police FC mu modoka yari imbere mu ziherekeza (escorte) iyi kipe y’gipolisi cy’u Rwanda.

Imodoka ya Police yangiritse bikomeye
Imodoka ya Police yangiritse bikomeye

Imodoka yakoze impanuka ya Plaque RNP 052 N yo mu bwoko bwa Toyota Hilux, yarimo abapolisi umunani bane bicaye inyuma. abahise bitaba Imana muri iyi mpanuka ni bane aribo:

Ass Inspector Bizimana André
Chief Inspector of Police, CIP Peter Mugabo wari imbere
Police Constable, PC Mbarushimana Emmy
Police Constable, PC Rutwaza Innocent

Abandi bane barimo n’umushoferi w’iyi modoka barokotse barakomereka, ubu bose bakaba bagejejwe i Kigali aho bari kuvurirwa. Imirambo yaba nyakwigendera nayo ikaba imaze kugezwa mu buruhukiro i Kigali.

Iyi modoka yagonganye n’ikamyo y’imizigo yari mu cyerekezo cya Kigali byari bihuriye mu muhanda iyi kamyo iriho idepassa (dépassser) nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi wa Police yo mu muhanda mu karere ka Nyanza.

Imodoka nini yari itwaye abakinnyi b’ikipe ya Police FC yo yabashije gukomeza urugendo rwerekeza i Rusizi.

Iyi kipe ya Police FC yari mu nzira igana i Rusizi aho ifite umukino w’umunsi wa 11 wa shampionatwa n’ikipe ya Espoir kuri uyu wa gatandatu tariki 05 Mutarama 2013.

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bwatangaje ko umukino wari guhuza ikipe ya Police na Espoir i Rusizi kuri uyu wagatandatu utakibaye, umunsi uzakinirwaho ukazamenyeshwa mu minsi iri imbere.

JP GASHUMBA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish