Digiqole ad

Karongi: Yakoze uburyo bwo kuzimya amatara akoresheje telefoni

Uko iminsi yicuma niko ikorabuhanga rigenda rirushaho gutera imbere mu Rwanda, abantu nabo bagenda barushaho gukora uburyo butandukanye mu rwego rwo kwihutisha cyangwa kugabanya akazi kakorwaga na benshi.

Ng'uyu Kazungu wigeze gukora indege zimeze nka Kajugujugu na Radiyo, aha ari mu cyumba cye akoreramo ubushakashatsi. Photo/Jean Twahirwa
Ng’uyu Kazungu wigeze gukora indege zimeze nka Kajugujugu na Radiyo, aha ari mu cyumba cye akoreramo ubushakashatsi. Photo/Jean Twahirwa

Umusore Kazungu Robert yitegereje uko umuntu ahaguruka cyangwa agafata urugendo akajya kuzimya amatara ahita ahanga uburyo umuntu yazima amatara akoresheje inziramugozi (telefoni igendanwa benshi bakunze kwita mobile).

Ubu buryo bwo gucana no kuzimya amatara yo mu nzu akoresheje inziramugozi bukorana na nimero za telefoni zitandukanye. Aha Kazungu avuga kuko kugira ngo amatara yake cyangwa azime bisaba guhamagaza indi telefone. Amatara yo mu cyumba aba afite nimero yayo, ayo muri salon afite iyayo, ayo hanze iyayo gutyo gutyo.

Akomeza avuga ko iyo uhamagaye telefoni utegereza ikabanza igacamo, amatara yakwaka ukabona kurekeraho guhamagara. No kuzimya nabyo ni uko bimera.

Ubu bushakashatsi bwa Kazungu ngo si ubwa mbere abugiyemo kuko byatangiye akora umurongo wa Radio (frequencies) ari umwana muto aho yahitishaga ibiganiro bitandukanye birimo urubuga rw’imikino, uyu musore anavuga ko kubera ko atari afite ubushobozi buhagije iyo yakeneraga gusakaza indirimbo yangaga micro kuri Radiyo yabaga yashyizemo gasete (cassettes) ubundi umuziki ukaba injyana muntu.

Kazungu w’imyaka 20 avuga ko akiri umwana w’imyaka 12 ubwo yigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuli abanza yakoze indege zo mu mikwege.

 

Igikorwa cya Kazungu gishimwa na bose abakuru n'abato. Photo/Kigalitoday
Igikorwa cya Kazungu gishimwa na bose abakuru n’abato. Photo/Kigalitoday
Iyo uhamagaye iyo numero ya telefoni iri aho hejuru y'iryo tara riraka ryangwa rikazima. Photo/Kigalitoday
Iyo uhamagaye iyo numero ya telefoni iri aho hejuru y’iryo tara riraka ryangwa rikazima. Photo/Kigalitoday

Nubwo akora ubu buryo bushobora kuba bwafasha abantu benshi kwihutisha akazi kabo ka buri munsi, Kazungu Robert avuga ko kugeza ubu nta muterankunga arabona wamufasha muri ako kazi.

Gusa ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buvuga ko bumuzi bukamenya n’ibyo akora ndetse kabaka kiteguye kumufasha kuko ariishema ry’akarere kuko ari nawe Akarere gakesha ‘certificate’ ya mbere gaherutse kubona ya mbere mashuli ya tekinike.

Mu kiganiro kuri telefoni n’Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Kayumba Bernard yagize ati “Uriya mwana twigeze kumusura dusanga koko afite ibyo bikorwa, namusabye ko azaza kutureba kugira ngo adusobanurire neza iyo technology afite ngo tubashe kumenya inkunga akeneye iyo ari yo; kuko hari ibyo twashobora nk’akarere hari n’ibindi dushobora kumukorera nk’ubuvugizi mu bafatanyabikorwa hirya no hino.”

Kazungu Robert ni umusore warangije amashuri yisumbuye mu ishami ry’Amashyanyarazi muri ETO Kibuye yaje guhinduka IPRC West-Karongi Campus.

Jean Twahirwa

UM– USEKE.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish