Digiqole ad

Demba Ba yasinye mu ikipe ya Chelsea FC

Rutahizamu wari uwa Newcastle Demba Ba kuri uyu wa 04 Mutarama 2013 yasinye amasezerano y’imyaka itatu n’igice mu ikipe ya Chelsea FC nkuko byemejwe n’iyi kipe.

Demba Ba asinya amasezerano kuri uyu wa gatanu
Demba Ba asinya amasezerano kuri uyu wa gatanu

Uyu musore ubu yemerewe kuba yakina umukino ikipe ya Chelsea ikina kuri uyu wa gatandatu n’ikipe ya Southampton.

Amaze gusinya, Demba Ba yagize ati “ iyo ikipe yatwaye Champions League igushaka, umwanzuro uba woroshye cyane. Ntabwo umwanzuro wari ukomeye kuwufata.”

Kuwa 03 Mutarama, uyu munya Senegal yiriwe asuzumwa ubuzima bwe nyuma y’uko Newcastle yemeye ko niba Chelsea itanze miliyoni 7£ (z’amapound) yamujyana.

Ku mukino wabaye kuri uyu wa gatatu aho Newcastle yatsinzwe 2-1 na Everton Demba ntabwo bari bamushyize ku rutonde rw’abakina uyu mukino.

Demba Ba w’imyaka 27 byatangajwe ko mu minsi irindwi azajya ahabwa ibihumbi 70£.

Amafaranga Newcastle iri buvane muri iyi ‘transfer’ biravugwa ko iri gushakamo umusimbura hagati y’abakinnyi nka Modibo Maiga wa West Ham na Loic Remy wa Olympic de Marseille.

Aje asanga rutahizamu Fernando Torres
Aje asanga rutahizamu uri kw’ibere Fernando Torres ariko wananiwe gusimbura Drogba

Uyu musore mu 2011 ubwo yavaga muri Hoffenheim yo mu Ubudage yatsindiye ikipe ya West Ham ibitego 7 mu mikino 12 ahita yerekeza mu majyaruguru y’Uburasirazuba bw’Ubwongereza muri Newcastle.

Muri iyi kipe bita Magpies niho uyu musore wavukiye mu bufaransa ku babyeyi bo muri Senegal yanditse amateka mu kunyeganyeza inshundura.

Bwa mbere akihagera asanze ‘saison’ igeze hagati yahatsinze ibitego 16, ubu aho indi ‘saison’ igeze amaze gutsinda 13 akaba aza mubambere muri iyi shampionat ikunzwe cyane.

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM

en_USEnglish