Month: <span>May 2012</span>

Abacuruza ibiyobyabwenge bahawe amezi atandatu yo kubireka

Kuri uyu wa kabiri mu kiganiro n’abanyamakuru kuri Telecom House, Ministre w’Urubyiruko Nsengimana Philbert yavuze ko abacuruza ibiyobyabenge bahawe amezi atandatu yo kuba baretse ubwo bucuruzi kuko ngo nyuma amategeko azabahana yihanukiriye. Gukangurira abacuruza ibiyobyabwenge kubireka Ministeri ifite urubyiruko mu nshingano zayo ngo igiye kubifashwamo n’inzego zibanze kuva ku mudugudu, iki gikorwa kikazafata amezi atandatu. […]Irambuye

Uzamukunda Elias aratseta ibirenge mu gusanga abandi mu Amavubi

Umukinnyi Uzamukunda Elias umenyerewe ku izina rya Baby kugeza ubu ntabwo aragera hamwe n’abandi bakinnyi b’Amavubi aho bari muri Tunisia kuva kuri uyu wa mbere. Nkuko byatangajwe n’umutoza Micho Milutin yavuze ko yababajwe cyane no kuba Elias Baby yarerekanye gukunda ikipe y’igihugu cye ku kigero kiri hasi “Low level of patriotism”. Ibi uyu mutoza akaba […]Irambuye

India: Impanuka ya Gari ya moshi i Bangalore yahitanye 25

Muri iki gitondo cyo kuwa 22/05/2012 kuri Penneconda station mu ntara ya Andhra Pradeshhafi yahitwa Karnataka gari ya moshi isanzwe ihakorera yagize  Impanuka ikomeye, hakaba hamaze kubarurwa abantu 25 bapfuye.   Muri iyi mpanuka abagera kuri 50 bakomeretse bikomeye, ibi bikaba bishobora kongera umubare w’abapfuye mu masaha akuze. Muri aka gace ka Bangalore, gatuyemo abanyarwanda batari bake, kugeza […]Irambuye

Umuhanzikazi Cindy yataramiye abo muri India

Umugandekazi Sanyu Cinderella bita Cindy ku cyumweru tariki 20 Gicurasi yakoze igitaramo mu ntara ya Pondecherry izwiho abanyamahanga benshi kuko kuko igendera ku mategeko y’Ubufaransa. Umwe mu bateguye igikorwa cyo kuzana Cindy, yabwiye UM– USEKE.COM ko bamuzanye bagamije ahanini guhuza abanyarwanda baba mu gice cy’amajyepfo y’Ubuhinde. Usibye kandi abanyarwanda, benshi mu bantu baturuka muri « East […]Irambuye

Umuryango w’Abayislamu watoye Abayobozi basimbura abahagaritswe

Ku cyumweru tariki ya 20 gicurasi 2012 abagize inama nkuru y’umuryango w’abayislamu mu Rwanda AMUR wari mu gikorwa cyo gutora inzego zitandukanye zirimo Mufti wungirije w’u Rwanda n’ushinzwe ubutabera mu muryango w’abayislamu mu Rwanda uzwi ku izina rya Kadhi mukuru. Abatowe harimo Sheikh Nsengiyumva Jumaatatu watorewe umwanya wa mufti w’u Rwanda wungirije, mu nama nkuru […]Irambuye

Ikiganiro na Minisitiri Binagwaho kuri Twitter cyongeye nanone

Ni ikiganiro  kimaze kumenyerwa cya “MinisterMondays”, kuri uyu wa mbere tariki 21/05/2012, Ministre Dr Binagwaho n’ababishaka kuri Twitter, na SMS, baganiriye ku nsanganyamatsiko igira iti:” Link between Communicable & Non-Communicable Diseases” bishatse kuvuga ngo ihuriro riri hagati y’indwara zikwirakwizwa n’izidakwirakwizwa. Indwara zikwirakwizwa (communicable diseases) ni indwara ziterwa n’udukoko kandi abantu bakaba bazanduzanya hagati yabo aho […]Irambuye

Nicolas Anelka yaba yashwanye n’Abashinwa

Uyu rutahizamu w’umufaransa biravugwa ko yaba agiye kuva mu ikipe ya Shanghai Shenhua yo muri China nyuma y’uko bivuzwe n’ikinyamakuru cyaho kuri uyu wa mbere ko Anelka atamerewe neza ndetse ashobora kwigendera. Xinmin Evening News yo muri Shanghai yatangaje ko Anelka ari kugaya cyane abayobozi b’iriya kipe. “Niba nta muntu wo kumfasha, bagakomeza gukina uburiganya […]Irambuye

Zimwe mu mpamvu zitera ububobere bucye mu gitsina ku bagore/abakobwa

Ubushakashatsi bwerekana ko umugore 1 kuri 6 (1/6) agira ububabare mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina, ibi bikaba ahanini biterwa no kumagara mu gitsina aho usanga nta bubobere buhagije burimo. Ukumagara kw’igitsina ni ingaruka zo kutagira ububobere mu gitsina cy’umugore. Ubusanzwe igitsina cy’umugore cyangwa umukobwa, kiba cyifitemo ibisa n’amazi afashe cyangwa ururenda (imisemburo). Aya mazi […]Irambuye

Udashoboye gucunga ibihumbi 100 ntiwacunga za miliyoni – Ministre Philbert

19 Gicurasi – Mu nteko rusange y’urubyiruko ku nshuro ya 15, yaberaga ku muryango wita ku mbabare Croix Rouge ku Kacyiru, Minisitiri w’urubyiruko no guteza imbere ikoranabuhanga Nsengimana Philbert n’abandi bayobozi b’urubyiruko ku rwego rw’igihugu bakanguriye urubyiruko kwitabira ikoranabuhanga no guhanga imirimo. Urubyiruko ruhagarariye urundi rwari rwitabiriye inama rusange ku rwego rw’igihugu, rurasabwa kuba umusemburo […]Irambuye

Ngoma: Amashanyarazi hirya mu cyaro ngo yahinduye imibereho yabo

Muri gahunda yo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu mirenge yose igize akarere ka Ngoma, imiryango igera ku 13 000 imaze kubona amashanyarazi  muri gahunda igikomeza nkuko byemezwa n’ubuyobozi muri aka karere. Mu mirenge cumi n’ine igize akarere ka Ngoma ubu isigaye ntirenze ibiri nayo ngo gahunda ni vuba ikagerwaho n’umuriro. Abaturage bagejejweho amashanyarazi bemeza ko ubuzima […]Irambuye

en_USEnglish