Digiqole ad

Umuhanzikazi Cindy yataramiye abo muri India

Umugandekazi Sanyu Cinderella bita Cindy ku cyumweru tariki 20 Gicurasi yakoze igitaramo mu ntara ya Pondecherry izwiho abanyamahanga benshi kuko kuko igendera ku mategeko y’Ubufaransa.

Umwe mu bateguye igikorwa cyo kuzana Cindy, yabwiye UM– USEKE.COM ko bamuzanye bagamije ahanini guhuza abanyarwanda baba mu gice cy’amajyepfo y’Ubuhinde.

Umugandekazi Sanyu Cinderella bita Cindy
Umugandekazi Sanyu Cinderella bita Cindy

Usibye kandi abanyarwanda, benshi mu bantu baturuka muri « East Africa » biganjemo abanyeshuri ngo biga muri ako gace, bityo kubahuza no kubafasha kuruhuka babitekerejoho bazana uyu mugandekazi ngo abibafashemo.

Nubwo uyu muhanzikazi yaje agataramira abantu, bamwe bari hafi aho bavuga ko yaje bitunguranye kuko batamenye ko yahageze, byaba ngo byaratewe n’uko bitigeze byamamazwa ngo bimenyekane ko azaza bityo bamwitegure, ikindi ariko yaba yaranaje benshi mu banyeshuri basumbirijwe n’ibizamini.

Cindy aririmba
Cindy aririmba

Twegereye abafana bahageze batubwira ko byari ibyishimo bidasazwe kongera kubona umuhanzi bazi kandi biyumvamo uturutse uiwabo cyangwa hafi yaho aririmba, uwahageze wese akaba ngo yararyohwe no kongera kumva umuziki wa Cindy anamureba.

Cindy uzwi cyane mu ndirimbo nka « Ayokyayokya »  na « Kwekunya kunya » yabwiye Umuseke.com ko yatunguwe no kubona abantu muri India bamwishimiye kandi bamugaragariza ko bazi cyane muzika ye.

Uyu mugandekazi akaba yaraje mu ntara ya Pondicherry avuye ahitwa Hyderabad na Bangalore, kuri uyu wa kabiri tariki 22 nibwo ahaguruka ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Mumbai  yerekeza mu Ubwongereza (UK) aho agiye gukomereza ibitamo nkuko yabidutangarije.

Umwe mu bateguye iki gikorwa, yatangaje ko mu kwezi kwa 8 bateganya kuzana muri India ahiganje abantu baturuka muri East Africa, umuhanzi nyarwanda uzaba akunzwe cyane.

Danny Manishimwe
UM– USEKE.COM/India

0 Comment

  • ni byiza da,nakomerezaho rwose.

  • that good i love you umuseke thanks.

  • Uyu muhanzikazi ndamukunda.

  • nibyiza ahubwo nuko biba kubahanzi ba handi

  • Ni igisebo kubona inkuru muyivuga contrary uko imeeze. Njye ntuye aho pondicherry , ibyatubayeho ni agahoma munwa pe ahubwo iyo ereba nabi yari gukubitwa iza akabwana( Cindy)ni uko mu muco wacu twubaha aba kyaara( females)

    Hejuru yama rupees 500 hafi 8000rwf twari twishyuye uwo munyagwa akahagera 2:00 am akaririmba 20mins gusa ntitumenye ni igihe yagendeye… She is a disgrace for East Africa.
    Namwe mujye mutangaza inkuru mwatohoje neza, Uriya mu type wabahaye amakkuru ari nawe ngo wabiteguye we yari akwiye no kubiryozwa. Bajye bamenya ko muzik ari ibicuruzwa nk ibindi..

Comments are closed.

en_USEnglish