Digiqole ad

Ikiganiro na Minisitiri Binagwaho kuri Twitter cyongeye nanone

Ni ikiganiro  kimaze kumenyerwa cya “MinisterMondays”, kuri uyu wa mbere tariki 21/05/2012, Ministre Dr Binagwaho n’ababishaka kuri Twitter, na SMS, baganiriye ku nsanganyamatsiko igira iti:” Link between Communicable & Non-Communicable Diseases bishatse kuvuga ngo ihuriro riri hagati y’indwara zikwirakwizwa n’izidakwirakwizwa.

Dr Agnes Binagwaho aganira nababishaka buri wa mbere wanyuma w'ukwezi
Dr Agnes Binagwaho aganira nababishaka buri wa mbere wanyuma w'ukwezi

Indwara zikwirakwizwa (communicable diseases) ni indwara ziterwa n’udukoko kandi abantu bakaba bazanduzanya hagati yabo aho twavuga nk’igituntu, Sida, Malariya, Chokera n’izindi nkazo,  naho izidakwirakwizwa (non communicable diseases) ni indwara akenshi zidaterwa n’udukoko twa mikorobe kandi abantu ntibazanduzanye hagati yabo aha twavuga nk’indwara zifata umutima, Asima, Diyabeti, impyiko n’izndi.

Nkuko bisanzwse, muri iki kiganiro Hakaba hakoreshejwe inzira 2 mukugeza ibibazo kuri minisitiri w’ubuzima aribwo:Twitter  bamukurikira kuri na SMS zoherezwaga ku murongo wa 07 88 38 66 55.

Minisitiri Agnes Binagwaho akaba yatangije iki kiganiro  saa kumi n’ebyiri n’iminota 9 z’umugoroba agira ati:” Mwiriwe mwese ndizera ko mwiteguye kuganira ku ngingo<< ihuriro riri hagati y’indwara zikwirakwizwa n’izidakwirakwizwa>>

Ibi ni bimwe mu bibazo n’ibisubizo byatanzwe muri icyo kiganiro:

Agnes Binagwaho@agnesbinagwaho :”Mu Rwanda twatangije urukingo rurwanya kanseri y’inkondo y’umura, urugero rwo kurwanya irwara ikwirwakwizwa

Sugira@ssugira :”Mwagira icyo muvuga ku maso y’umutuku (red eyes) ,(aha  yashakaga kuvuga amaso bita amarundi yabaye icyorezo )muri Kigali .”

Minisitiri  Binagwaho:”YEGO,Indwara zikwirakwizwa kuzirinda ni ukugira isuku,imiti ifasha indwara zayuriraho(coinfection).”

Agnes Binagwaho@agnesbinagwaho :”Hafi ya kimwe cya gatatu cya kanseri muri Africa ziterwa n’udukoko  Hepatitis B/C, HPV, & H. Pylori “

 

Pacifique Niyonkuru@N_Pacifique :”Byashoboka ko Minisiteri y’ubuzima yakora ibarura ry’indwara zitandukanye mu gihugu?“

Agnes Binagwaho ‏@agnesbinagwaho :”Twiteguye gukora ubwo bushakashatsi kuko nkubu ubw’igituntu bwaratangiye”

 

Lucy Mbabazi @LucyMbabazi :”Diyabeti , umwicanyi ucecetse ,niki mukora ngo mukangurire abaturage uko bayirinda nuko bakipimisha?”

Agnes Binagwaho ‏@agnesbinagwaho:”Twarabitangiye ariko hakenewe ingamba zo kugabanya igiciro.”

 

Lucy Mbabazi@LucyMbabazi :”Mfite ikibazo gisa nicyo ariko cyo kuri kanseri y’ibere n’iy’udusabo(cervical and ovarian cancer)”

Agnes Binagwaho ‏@agnesbinagwaho: “Turateganya kwifashisha itangazamakuru ,gukangurira abantu kwikorakora bisuzuma,no guhugura abakora mu bijyanye n’ubuzima”

 

Pacifique Niyonkuru@N_Pacifique :”Ese ibitaro byo mu Rwanda dufite ubushobozi bwo kubaga izi ndwara (kanseri,diabeti,umutima)”

Agnes Binagwaho ‏@agnesbinagwaho: “Ubu turi kwifashisha amakipe avuye hanze urugero mu kubaga ,tugiye no gutangira amashami yaduha ubushobozi bwo kuvura izi ndwara

 

Iki kiganiro kiba cyarangiye saa mbili n’iminota 11 ku isaha y’I Kigali.

Twababwiraga ko umuryango w’abibumbye ushinzwe ubuzima ugaragaza ko mu mfu zibaho 63% zituruka ku ndwara zihererekanwa, ingorane mu kuvuka ndetse n’imirire.

Naho 12% zigaterwa n’umutima,9% zikava ku mpanuka,5% zigaturuka kuri kanseri,3% ku ndwara zifata imyanya y’ubuhumekero,uwundi mugabane ugafata izindi ndwara zisigaye.

Corneille K Ntihabose
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Turabashimira ukuntu mutugezaho amakuru y’ubuzima.Muzatubarize impamvu mukarere ka Kirehe ibingo nderabuzima bikiyoborwa na infirmier A2 kandi hari aba A1.
    Murakoze ukuntu muzandusubiza.

    • To adolphe:kuyobora ntago bisaba amashuri menshi,cyane ko hari experience tubona z’abantu batize menshi kdi bakayobora neza,ahubwo niba hari umuntu uyobora nabi niwe wavuga agakurikiranwa.

  • Wowe uvuga ngo ni centre de santes za Kirehe kandi biri nahandi henshi!

  • Turabashimiye kutugezaho ibyubuzima mu Rwanda.
    Ariko se kuki Dr Agnes Binagwaho yanga ishami rya Psychology Clinique? kandi ariwe warukwiriye kuvuganira abaryize kugirango babone akazi muri structure ya Sante, Aha ndavuga nko mu bitaro, mubigo nderabuzima ndetse no muri za gereza? kuko mu byukuri usanga abantu bize PC, nka 80% ari aba chomeuri nabakora bakora ibindi byabo bishakiye kuruhande bitajyanye na domaine.

  • muravuga ngo hayobora aba A2,none se A1 na baA2 bakora batemewe na rwarugaga rw’abaforomo ntiba hembwa.Ese ubwo urwo rugaga rumaze iki?ni urwo kurya amafaranga ya bamwe rubabeshya ngo ni abanyamuryango?nyamara bitanga umwuka mubi mu baforomo bigatuma bakora bahimana dore ko haba hari abari muri urwo rugaga bujuje nibyangomwaariko bakagumya kwita A2

  • ministri w’ubuzima “irwara” aho kuvuga “indwara”? cg ni jye wibeshye?

Comments are closed.

en_USEnglish