Digiqole ad

Umuryango w’Abayislamu watoye Abayobozi basimbura abahagaritswe

Ku cyumweru tariki ya 20 gicurasi 2012 abagize inama nkuru y’umuryango w’abayislamu mu Rwanda AMUR wari mu gikorwa cyo gutora inzego zitandukanye zirimo Mufti wungirije w’u Rwanda n’ushinzwe ubutabera mu muryango w’abayislamu mu Rwanda uzwi ku izina rya Kadhi mukuru.

Sheikh Jumatatu (hagati) niwe watorewe kuba Vice Mufti w'u Rwanda/photo Nuhu B archive
Sheikh Jumatatu (hagati) niwe watorewe kuba Vice Mufti w'u Rwanda/photo Nuhu B archive

Abatowe harimo Sheikh Nsengiyumva Jumaatatu watorewe umwanya wa mufti w’u Rwanda wungirije, mu nama nkuru y’abantu 44 yatowe na 27 bihwanye na 61.3%, naho Sheikh Kayitare Ibrahim wiyamamaje wenyine ku mwanya wa Kadhi mukuru (ushinzwe ubutabera), yatowe n’abantu 38 kuri 44 batoraga, bihwanye na 86.3%.

Imwe mu mpamvu abatowe batangaje yatumye bafata icyemezo cyo kwiyamamaza, ni ibibazo babonaga mu muryango w’abayislamu mu Rwanda ndetse na gahunda Mufti w’u Rwanda Sheikh Gahutu Abdul karim afitiye abayislamu bifuza kuba muri bamwe mu bamufasha kugera ku ntego ze zirimo kurwanya ubukene no guteza iterambere mu bayislamu.

Mufti w’u Rwanda sheikh Gahutu Abdulkarim yavuze ko kuri ubu ibikorwa n’umusaruro bigiye kwiyongera kuko akazi bakoraga ari abantu 4 hari hasigayemo abantu babiri byabagoraga.

Tariki ya 18 Werurwe 2012 nibwo i Masaka mu kigo cya Shaka ijuru mu karere ka Kicukiro hateraniye inama nkuru y’umuryango w’abayislamu mu Rwanda ifata icyemezo cyo guhagarika burundu uwari Mufti w’u Rwanda wungirije Sheikh Sindayigaya Musa, n’uwari umunyamabanga nshingwabikorwa wungirije Mbarushimana Suleiman, hagendewe ku bibazo byari bimaze iminsi biri muri uyu muryango aho Mufti w’u Rwanda yavugaga ko aba aribo bari babiri inyuma.

Umwanya w’umunyamabanga nshingwabikorwa wungirije wo ntiwigeze utorerwa kuko mu mategeko mashya uyu mwanya utateganijwe.

Icyagaragaye mu matora ni uko kuri buri mwanya abasabye kuba bayitorerwa ari umuntu umwe umwe, komisiyo y’amatora y’umuryango w’Abaslam ikaba yaravuze ko bakiriye kuri buri mwanya umuntu umwe nta n’umuntu wangiwe guhatanira kuri umwe muri iyo myanya kubera kutuzuza ibyasabwaga.

B.N
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • congretilation to jumatatu numugabo cyane yambereye umwarimu,numunyakuri nakomeze atere imbere

    • Mubyukuri uyu mugabo Sheikh Djumatatu turamushyigikiye kdi na Ba’iayat yanjye ndayimuhaye gusa ni inyangamugayo kdi usobanukiwe idini ryujwe n’amategeko y’idini niyo mpamvu kuyobora bitazamugora

  • Sheih djumatatu ndumva abamutoye ntaho bibeshye kuko asanzwe yitanga ahubwo navuga nti bari baratinze kumuha icyizere kuko kuva na mbere ari mu nyangamugayo.nakomere kandi imana imujye imbere inamufashe gushyira mubikorwa akazi bamuhaye inshaallah.murakoze.

  • sheikh Djumatatu kabisa ni akomere kuko ni umuntu w’umugabo cyane,gusa nyagasani ni amube imbere cyane.kdi ndizera ntashidikanyako azatuyobora neza.ahubwo twese nk’abasilamu twubakire kumugozi umwe duhana ibitekerezo byubaka.murakoze

  • As w w, abaislamu bigishari babifurije amahirwe n imigisha mumirimo mushinzwe. Allah abibafashemmo inshaallah.

  • Uriya ku ifoto ndabona yisinziriye……!

  • hahahahahahahah

Comments are closed.

en_USEnglish