Digiqole ad

Uzamukunda Elias aratseta ibirenge mu gusanga abandi mu Amavubi

Umukinnyi Uzamukunda Elias umenyerewe ku izina rya Baby kugeza ubu ntabwo aragera hamwe n’abandi bakinnyi b’Amavubi aho bari muri Tunisia kuva kuri uyu wa mbere.

Uzamukunda Elias "Baby" utseta ibirenge mu gusanga abandi
Uzamukunda Elias "Baby" utseta ibirenge mu gusanga abandi

Nkuko byatangajwe n’umutoza Micho Milutin yavuze ko yababajwe cyane no kuba Elias Baby yarerekanye gukunda ikipe y’igihugu cye ku kigero kiri hasi “Low level of patriotism”.

Ibi uyu mutoza akaba yabivugiye kuba Baby avuga ko ashaka kuzasanga abandi aho bari muri Tunisia nibura tariki 28 Gicurasi, nyamara imyitozo abandi bazaba barayitangiye, ndetse baranakinnye umukino wa Libya uzaba ejo kuwa gatatu tariki 23 saa kumi ku isaha y’i Kigali.

Mu ikipe ya AS Cannes Elias Uzamukunda akinira, imikino ya shampionat yabo yararangiye, nubwo ngo hari imikino micye basigaje ya gicuti, ku mugabane w’Uburayi abakinnyi bahamagawe mu makipe y’ibihugu bakaba baba bafite uburenganzira bwo gusanga ibihugu byabo kuko shampionat ziba zararangiye.

Umutoza w’Amavubi Micho, yavuze ko bavuganye na Richard Tardy, umufaransa utoza Amavubi U 17, kugirango ababarize mugenzi we Jean-Marc Pilorget utoza AS Cannes niba koko Baby batamurekura ngo asange Amavubi. Gusa ngo abishaka yasanga ikipe ye y’igihugu.

Milutin “Micho” Sredojević akaba yagize ati: “ Ubu mu Amavubi nta mukinnyi urutishwa undi, ndabona Elias ari kwifungira imiryango yo kwinjira muri iyi kipe ubu, niba akomeje kwanga kuza ngo yitozanye n’abandi”.

Uyu mutoza w’umunya Serbia akaba yatangaje kandi ko kuri uyu wa kabiri saa moya z’ijoro, aribwo umukinnyi Emery Bayisenge aza kuba asanga abandi aho bari muri Tunisia avuye mu igeragezwa, ngo yakoze neza, mu ikipe ya Toulouse muri France.

Ikipe y’Amavubi kuva kuwa mbere tariki 21, nibwo yageze muri Komini Hammam Bourguiba mu kigo cya Al Mouladi training center, aho Captain Olivier Karekezi yatangaje ko ari ahantu hatuje kandi heza, cyane ko hanegereye umupaka na Algeria bazakina mu majonjora yo kujya mu gikombe cya Africa 2013.

Hatangimana Ange Eric
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • baby asigaye yarabaye nka bacancuro se?bamureke azicuza nyuma mugihe abandi bifuza ginira amavubi baby we ngo nzaba nza?

  • BIRABABAJE NIBA KOKO UWO MUKINNYI ADAKUNDA IGIHUGU CYE!!BYABA ARI AGAHOMERA MUNWA!!NIBAMUREKE AZABYUMVA ASHAJE.

  • ni baby nyine urumva se atekereza?

  • mwamutubarije,impamvu ataza gucyinira urwamubyaye koo.

Comments are closed.

en_USEnglish