Month: <span>May 2012</span>

Celestin Rwigema yatowe mu bazahagararira u Rwanda muri EALA

Inteko ishinga amategeko imitwe yombi  kuri uyu wa 18 Gicurasi, yatoye abadepite icyenda bazahagararira u Rwanda mu nteko ishinga amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), muri aba Pierre Celestin Rwigema wahoze ari Ministre w’Intebe akaba yatowe. Mu badepite batowe hagarutsemo Patricia Hajabakiga na Christophe Bazivamo bari basanzwe ari abadepite muri iyi Nteko ishinzwe gushyiraho no […]Irambuye

Cormoran Lodge haba ariho hantu hatuje kandi heza mu Rwanda?

Cormoran Lodge ni ahantu heza koko, yaba nijoro cyangwa kumanywa, bamwe mu bakerarugendo baza mu Rwanda, bavuga ko ariho hantu ubu baba bashaka kugana. Haherereye mu burengerazuba bw’u Rwanda, iminota micye mu modoka uvuye mu mujyi wa Karongi. Cormoran Lodge ni amazu yubatswe n’imbaho n’ibiti bisa neza, iri ku gasozi kari ku mwaro w’ikiyaga cya […]Irambuye

Igishanga cya Rwampala: ahantu hatinyitse i Kigali

Mu rugabano rw’Akarere ka Kicukiro n’aka Nyarugenge, hari igishanga cya Rwampala kizwi ku izina rya ETR (Ecole Technique Rwamapala), abagituriye bavuga ko nibura buri kwezi iyo haticiwe umuntu haba hari umurambo wahajugunywe. Nyuma y’urupfu rw’umusore witwa Bizimana Jean d’Amour, rwaje rukurikira umurambo w’umukobwa watoraguwe hafi aho yambitswe ubusa, ndetse n’abandi bagiye bahagwa, Umuseke.com wanyarukiye kuri […]Irambuye

France: Allain Juppé yasimbuwe na Laurent Fabius

Laurent Fabius  ni wagizwe Ministre w’Ububanyi n’amahanga kuri Leta nshya ya President Francois Hollande. Fabius akaba asimbuye Allain Juppé ku giti cye utarigeze abana neza na Leta ya Kigali. Laurent Fabius, w’imyaka 65, ni umunyapolitiki ufite inararibonye wo mu ishyaka rya gisosiyalisiti, akaba yaraye atangajwe kuri uyu wa gatatu tariki 16 nk’umusimbura wa Juppé, muri […]Irambuye

Nkuba na Gikeli

Nkuba yibereye aho agatura mu ijuru, Gikeli akaba mu nsi. Gikeli yagenda akagenda asimbuka. Nkuba akibera hejuru agakubita hilya no hino. Umunsi umwe aza gukubita ajya hasi, asanga Gikeli yarubatse, arasakara, afite urugo rukomeye.. Nkuba abaza Gikeli ati:”ese Gikeli, ko wubatse utya, wowe usakaza iki, ubwatsi ubukura he ? Ubutemesha iki ? » Gikeli ati […]Irambuye

Patric Mafisango yitabye Imana azize impanuka

Uyu mukinnyi wa Simba Sport Club yo muri Tanzania n’Amavubi y’u Rwanda, yaguye mu mpanuka y’imodoka mu rukerera kuri uyu wa kane tariki 17 Gicurasi i Dar es Salaam muri Tanzania. Impanuka yaguyemo byatangajwe na Radio Free (Dar es Salaam) ko yatewe n’umuntu wari utwaye Moto ahitwa Tazara , Dar es laam, ahagana saa kumi […]Irambuye

Nyiramwiza.

Basomyi b’urubuga UM– USEKE.COM, nkuko mumaze kubimenyera, twibukiranya udukuru ndetse n’utugani two hambere dore ko byagaragaye ko benshi muri twe tuba tudukumbuye ndetse bikatwibutsa ubuzima ndetse n’imitekerereze ya cyana. Imyigire yo hambere itandukanye n’iyu niyo mpamvu hari tumwe mu dukuru twagiye twifashishwa mu myigire cyane cyane yo mu mashuri abanza, ariko ubu tutakirangwa mu bitabo […]Irambuye

Ese birashoboka kwibagirwa umukunzi mwatandukanye ?

Birasanzwe ko abantu bakundana ndetse bikomeye maze muri uku gukundana kwabo ugasanga hari ibintu bitandukanye basezerana ndetse bakeka ko bizahoraho. Muri iki gihe baba bazi ko bashobora kuzabana n’ubuzima bwabo bwose, nyamara hari ubwo urukundo rwabo rugera aho rugahagarara akenshi biturutse kuri umwe muri aba bakunzi. Muri iki gihe bikomerera uwanzwe cyane ko usanga uwafashe […]Irambuye

Ibyo wagendera kure wirinda kwangiza urukundo rwawe n'uwo mwashakanye

Kugira ngo ubuzima bw’urukundo bukomeze kugenda neza hagati y’abashakanye kandi n’urugo rutere imbere kurushaho, burya ngo ni ngombwa ko hakoreshwa ubwenge mu bintu 8 bikurikira kuko ari byo mwanzi mukuru w’ubuzima bwiza hagati y’abashakanye yinjirira nkuko urubuga sitefeminin.com rubigaragaza. Ibyo bintu ni ibi bikurikira :  Televiziyo cyangwa se mudasobwa Aha ngo usanga mu gihe umwe […]Irambuye

Bugesera: Imvubu yateye mu baturage yicwa ntawe ikomerekeje

Abaturage bo mu kagari ka Kagenge mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera batewe n’imvubu yatorotse pariki mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 16/5/2012 ariko abashinzwe umutekano babatabara ntawe iragirira nabi. Imvubu bitaramenyekana niba yaturutse mu kiyaga cya Kidogo cyangwa Rumira byo mu murenge wa Ririma, yateye abaturage bo mu kagari ka […]Irambuye

en_USEnglish