Month: <span>May 2012</span>

Nairobi: 30 bakomerekejwe n'igisasu cyaturikiye mu mujyi

Rwagati mu mujyi wa Nairobi kuri uyu wa mbere saa saba n’iminota 10 z’amanywa (12h 10 mu Rwanda), haturikiye igisasu cyari giteze mu nyubako gikomeretsa abantu bagera kuri 30 . Amashusho ya Televesion yagaragaje inzu yangiritse cyane. Abatabazi ba Croix Rouge boherejwe kuri Moi Avenue ahakorerwa ubucuruzi aho guturika kwabereye nkuko tubikesha Associated Press. Aha […]Irambuye

Turikumwe Family yibutse abishwe muri Genoside bangirijwe imyanya ndangamyorokere

Umuryango w’abakobwa bacitse ku icumu rya Genoside yakorerwe abatutsi bize muri FAWE Girls School bibumbiye mu muryango TURIKUMWE Family, bibutse abatutsi b’igitsinagore bishwe bangirijwe imyanya ndangamyorokere ku rwibutso rwa Genoside ku Gisozi ndetse banasura abana b’imfubyi bibana mu murenge wa Kinyinya. “N’ikintu cyiza cyane kwibuka, kuzirikana, guha agaciro n’icyubahiro abari n’abategarugori  bazize Genocide yakorewe abatutsi […]Irambuye

Maranatha Family Choir izongera imurike album yayo "Niwe ndirimbo yanjye"

Chorale Maranatha iritegura kongera kumurika Album yayo yise “Niwe ndirimbo yanjye”  kuri uyu wa 2/06/2012 kuri APACE. Chorale Maranatha Choir ni korali ibarizwa mu itorero ry’abadiventiste b’umunsi wa karindwi mu itorero rya APACE Kabusunzu, akaba ari naho yavukiye. Maranatha ikaba yaratangiye mu mwaka 1984 irimo abari abanyeshuri kuri APACE ikomeza gukora kugeza na n’uy’umunsi, mu mwaka […]Irambuye

Amavubi yahawe irindi somo na Tunisia kuri 5-1

Mu mujyi wa Monastir  ku nyanja ya Mediterane mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Tunisia niho ikipe y’u Rwanda yaherewe irindi somo muri ruhago ku bitego 5 kuri 1 yatsinzwe na Tunisia. Ni nyuma y’uko Libya yari yatsinze Amavubi 2 – 0 kuwa gatatu tariki 23, Amavubi yari afite andi mahirwe yo kwimpima kuri Les Aigles du […]Irambuye

Mu byumweru 3 inkambi ya Kigeme iraba yuzuye ifashe iya

Inkambi ya Kigeme iri kubakwa vuba igomba kuzura mu byumweru bitatu ngo ifashe mu kwakira impunzi z’Abanyekongo zimaze kurenga ubushobozi bw’inkambi ya Nkamira ibakira by’agateganyo, nkuko bitangazwa n’abayobozi mu karere ka Nyamagabe iherereyemo. Inkambi y’agateganyo ya Nkamira iri mu birometero 22 uvuye ku mupaka w’u Rwanda na DRC i Rubavu ubushobozi bwo kwakira abantu ubu […]Irambuye

Iburasirazuba: Abayobozi ku nzego zose bateraniye kwiga ku bibazo bihari

Mu kiganiro n’abanyamakuru Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba n’Abayobozi b’Uturere bagiranye nabo kuwa gatanu tariki 25 Gicurasi, havuzwe ku ngingo z’abana bata amashuri, ikibazo cy’imfu z’abana muri Muhazi, umutekano muri rusange n’ibindi bireba iyi ntara. Odette Uwamariya Guverineri w’iyi ntara yavuze ko nta mwana w’umuhungu cyangwa w’umukobwa wemerewe kuva mu ishuri, ni nyuma y’uko abana bamwe b’abahungu […]Irambuye

Abaturage bo ku Ruyenzi basabwe kwirinda gutura mu bishanga

Mu rwego rwo kwita ku bidukikije no kwirinda Ibiza, kuri uyu wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi kwa Gicurasi 2012, abaturage bo mu Kagari ka Ruyenzi bahuriye Kamuhanda ho mu Murenge wa Runda , mu gikorwa cy’umuganda rusange, aho basabwe ko mu rwego rwo kwirinda ingaruka z’ibiza bakwiye kwirinda gutura mu bishanga. Uyu muganda wibanze ku gusibura […]Irambuye

Amajyepfo: Abaturage basabwe gutura ku midugudu

Munyantwari Alphonse Guverineri w’intara y’Amajyepfo arasaba abaturage b’iyi Ntara bagituye nabi guhindura imyumvire ndetse no kwihuta gutura ku midugudu. Ibi abaturage babisabwe bahabwa ingero z’abaherutse gusenyerwa n’ibiza by’imyuzure, byibasiye ahanini abaturage batuye nabi mu karere ka Muhanga ndetse no Nyabihu mu majyaruguru y’u Rwanda. Abaturage bamaze gutura ku midugudu mu murenge wa Mushishiro mu karere […]Irambuye

Baguwe gitumo baca inyuma abo bashakanye bajyanwa mu buroko

Kuri Station ya Polisi ya Muhima hafungiwe umugore w’itwa Isabelle Umutesi n’umugabo w’itwa Eric Ntamuheza, bazira icyaha cy’ubusambanyi, nyuma yo gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano zo mu murenge wa Muhima, aho umugore yari yarahukaniye. Amakuru yamenyekanye ubwo Francois Bizimana, umugabo wa Umutesi, yamenyeko umugore we yakodesheje inzu asigaye acyuramo abandi bagabo nyuma y’uko bagiranye ibibazo […]Irambuye

Abakinnyi batangiye kurya ayo bakoreye, uyu ni Cesc Fabregas

Abakinnyi b’umupira w’amaguru ku mugabane w’Uburayi, nyuma y’uko shampionat mu bihugu byabo zirangiye, benshi muri bo ubu nibwo babonye akanya ko kwishimisha n’imiryango yabo ahatandukaye. Umukinnyi Francesc Fàbregas Soler  w’ikipe ya FC Barcelona, yabuze igikombe cya Shampionat, ntinatware icya Champions Ligue, yagaragaye ku mucanga w’ahitwa Ibiza we n’inshutikazi ye bari kwishimisha. Fabregas akaba we atagomba […]Irambuye

en_USEnglish