Digiqole ad

India: Impanuka ya Gari ya moshi i Bangalore yahitanye 25

Muri iki gitondo cyo kuwa 22/05/2012 kuri Penneconda station mu ntara ya Andhra Pradeshhafi yahitwa Karnataka gari ya moshi isanzwe ihakorera yagize  Impanuka ikomeye, hakaba hamaze kubarurwa abantu 25 bapfuye.  

Iyi mpanuka yahitanye abagera kuri 25 ubu/photo internet
Iyi mpanuka yahitanye abagera kuri 25 ubu/photo internet

Muri iyi mpanuka abagera kuri 50 bakomeretse bikomeye, ibi bikaba bishobora kongera umubare w’abapfuye mu masaha akuze.

Muri aka gace ka Bangalore, gatuyemo abanyarwanda batari bake, kugeza ubu nta munyarwanda waba yari muri iriya Gari ya moshi yakoze impanuka nyuma y’uko itwara abantu n’itwara ibintu zagonganye.

Amakuru yatanzwe n’ushinzwe ibijyanye n’imihanda ya Gari ya moshi yavuze ko itwara abantu yavaga Bangalore igana ahitwa Hampi, maze igakozanyaho n’itwara ibintu, uku kugongana kwafashe igice bita SLR (Sleeper Class Railway) n’ibindi 2 cy‘ igice bakuze kwita Ordinary Second Class hose haba hicaye abagenzi.

Iyi mpanuka, byemejwe kandi n’ushinzwe imihanda ya gari ya moshi ko yatewe n’uburangare bw’uwari utwaye gari ya moshi yitwa Bangalore – Hampi Express arinayo yarimo abantu.

Iyi mpanuka ariko ikaba ngo yabonetsemo n’umuriro ariyo mpamvu bivugwa ko hagomba gukorwa iperereza rihagije.

Umutabazi aragerageza gukata ku idirishya ngo atabare umugenzi
Umutabazi aragerageza gukata ku idirishya ngo atabare umugenzi
Impanuka uyirebeye kure
Impanuka uyirebeye kure
Bamwe bakizwaga no gusohokera ku rwego
Bamwe bakizwaga no gusohokera ku rwego

Danny Manishimwe
UM– USEKE.COM/India

en_USEnglish