Digiqole ad

Udashoboye gucunga ibihumbi 100 ntiwacunga za miliyoni – Ministre Philbert Nsengimana

19 Gicurasi – Mu nteko rusange y’urubyiruko ku nshuro ya 15, yaberaga ku muryango wita ku mbabare Croix Rouge ku Kacyiru, Minisitiri w’urubyiruko no guteza imbere ikoranabuhanga Nsengimana Philbert n’abandi bayobozi b’urubyiruko ku rwego rw’igihugu bakanguriye urubyiruko kwitabira ikoranabuhanga no guhanga imirimo.

Ministri w'urubyiruko n'ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana/photo Internet
Ministri w'urubyiruko n'ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana/photo Internet

Urubyiruko ruhagarariye urundi rwari rwitabiriye inama rusange ku rwego rw’igihugu, rurasabwa kuba umusemburo mu guhanga imirimo bityo abo ruhagarariye bakaboneraho.

Minisitiri w’urubyiruko no guteza imbere ikoranabuhanga, Nsengimana Philbert wanafunguye imirimo y’inama yasabye urubyiruko kwegera abo rukorera no guhaguruka rugakora aho kumara umwanya munini ntacyo rukora.

Minisitiri w’Urubyiruko no guteza imbere ikorana buhanga yagize ati “Mugomba gukangukira guhanga imirimo, nigute wahora ubwira abo uhagarariye ngo bajye kwaka inguzanyo kuri banki, wowe utazi inzira binyuramo?”.

Ku bwa Karekezi Olivier wari mu nama nk’uhagarariye urubyiruko rw’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye mu karere ka Rubavu, ngo urubyiruko rw’aho yaturutse rufite imbogamizi y’ubushobozi no kubona inguzanyo ngo bikaba bigoranye.

Ubwo Minisitiri w’Urubyiruko yagarukaga kuri iki kibazo cy’amikoro make atuma urubyiruko rudatera imbere, yavuze ko gutera imbere bidasaba byanze bikunze amamiliyoni ya banki.

Minisitiri Nsengimana Philbert yasabye urubyiruko guhanga umurimo agira ati “Utarabashije gucunga neza umutungo w’ibihumbi 100 000 nti wabasha gucunga amamiliyoni”.

Minisitiri akaba yatanze urugero ku baherwe bafite amazu meza i Kigali, aho ngo abenshi muri bo bahereye ku mirimo mito yo hasi ubu bakaba barabaye abaherwe bahereye hasi.

Urubyiruko mu Rwanda rungana na 4 136 000 aho urwinshi ruhurira ku kibazo cy’amikoro make dore ko kubona inguzanyo bikigoranye. Kuri iki kibazo Minisitiri w’urubyiruko akaba yatangaje ko Leta yashyizeho ikigo gitera imishinga inkunga BDF mu rwego rwo gushyigikira imishinga y’urubyiruko.

Gusa ngo n’abashoramari bagomba kwitabira gukorana n’urubyiruko kuko ukorana n’urubyiruko aba afite umukiliya w’uyu munsi n’ejo hazaza.

Uretse kuba urubyiruko rukangurirwa guhanga umurimo rurasabwa no kwitabira ikoranabuhanga dore ko byagaragaye ko ari inkingi ikomeye mu iterambere. Mu minsi iri imbere buri murenge ngo ukaza ufite ikigo gihuriramo urubyiruko rukigishwa ubumenyi butandukanye.

Icyifuzo kikaba ari uko urubyiruko rwo muri buri kagari rwajya rugira imnsi ruhuriraho rukungurana ibitekerezo.

Nk’uko insanganyamatsiko y’ihuriro ry’urubyiruko ku nshuro ya 15 yari “Rubyiruko, iterambere ry’u Rwanda riri mu maboko yanyu” nti bikwiye gusigara mu magambo gusa, ahubwo ibikorwa bikwiye kuba aribyo bivuga.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Kuki? Wowe utatwegera? mberey’uko utwoheka kubashoramali none ese? nyakubahwa none ese? Wowe haramasezerano ufitanye nabanki ngo bagurize urubyiruko ubuse? Orderf ibyikorera abobahaye ingozanyo.nyakubahwa bwana minisitre ntukiyicarire mubiro byawe urasire urubyiruko. Ndakubwiza ukuri credit kuyìha umusore biragoye (bpr)banki bopulaire udafite ingwate ntanyinya nyakubahwa cg udafite akazi turinyuma ya president kagame we,wemera gufata inka cg ibindi bintu.agatanga! Ntanyungu abifitemo kandi agahumuriza buriwese cyane urubyiruko murakoze bwana ministre

  • Turakora bwana ministre yego abumwe agatukisha bose murakoze jyuba nka HaBINEZA JOSEPF we udushakira akazi mu nigerie kdi urebeko muri eastAfrica communites urebeko mu Rda haraho tuzibo mura koze cyane bwana ministre

  • yego rata dogo nanjye ndinyuma yumusaza HE Paul KAGAME we wihera abasaza bacu inka ndetse nabakene nyakubahwa turashaka gukora cyane ndetse cyane, ese kuba uri urubyiruko uba ufite imyaka ingahe kugarukira kuringahe? mumfashe

  • Yes, Nyakubahwa Minister turemeranya ko loan mgt yahera kuri bicye ariko areke gutanga ingero ku bakire bari muri Kigali ngo bahereye kuri bicye. Nibyo ariko Minister murebe how the market is competitive!!!! Please mutange mujye muha youth ingero zifatika. Arangije kaminuza ashobora kubona 100.000 muvuga, Mwatubwira nk’icyo yayakoresha agatera imbere? Dear Fellows, let just encourage umuco wo kwishyira hamwe dushobora kubisohokamo.

  • Mberenambere ndashimira Hon Minister kubwingero Nziza Atanga Nubwo nunvise hari abatazunva Bazakurikirane uko ubukungu Bwabongareza bwazamuste,Ese ukurikiye neza wasanga nabayapani nabo kuzamuka kubungubwabo urubyiko rwarabigizemo uruhari rukomeye kuko munganda zabayapani ntabwo hakoramo abasaza ahanini usanga ahakoramo urubyiruko,erega rubyiruko Dukure Amaboko mumufuka Dukore kuko gutegerezako tuzabona akazi kangana na Niveau dufite ntabwo byoroshye erega Nubwo waba man powar Muruganda cyangwa nahandi akazi kawe ukagakora Neza ntawuzagusomamo ko ufite Niveau yoheju icyangombwa nugukora akazi kawe neza kandi uharanira kwiteza imbere Abotwarikumwe ku kacyiru mwibuke Neza ijambo Hon Minister yavuze yagiza ati<Nubwo waba ufite akazi kaba aka Leta cyangwa Nakandi Ariko Ntugire undi mushinga ubyarinyungu ko mubyukuri umushahara wawe waburikwezi utakugeza kubukungu wifuza yongeraho ko icyibi arukwibagirwa akazi uhemberwa kandi wasabye ngo ujye mubijyanye ninyungu zawe bwite!Hon Minister Nakongeraho ko gukora 24 Hours Ntawe Babifungira Kandi kurubyiruko birashoboka cyane Ahubwo twibumbire mu mashyira hamwe Tureke Gupfobya ibihumbi ijana(10,0000)kuko ijana gukuba icumi bibyara miliyoni kandi miriyoni si amafanga macye Erega twekureba cyane kumafaranga ahubwo turebe cyane kucyo tugomba gukora igihugu cyacu gifite umuvuduko udasanzwe Rubyiruko Tujyane Nigihe kuko nitwe mbara zigihugu!Minister komeza utubere kwisonga Inama Nziza Turazikeneye kandi Imana izagufashe Mumirimo yawe!

  • Kuruhande rwanjye nyeka ko abayobozi bafata abantu ko banze gutera imbere, inama natanga Nyakubahwa Minister wakagombye gukemura ikibazo cya’abantu barangiye za kaminuza bakabona akazi cyangwa inguzanyo zikabafasha gukora nabo bagaha akazi abarangije secondaire bigatuma nutaragize amahirwe yo kwiga akabona akazi mubo navuze haruguru. Naho ubundi igihe umuntu warangije kaminuza yabuze amikoro kandi umuntu ayirangiza afite plus 25 ans urumva ko bitoroshye.
    Nakoze umushinga wo guhinga imyumbati ariko ayo nakoresheje ndicuza icyatumye nkushyira mubikorwa icyakora abahingaga babyungukiramo mbaha akazi nawe 100 000 FRW.
    Murakoze!

Comments are closed.

en_USEnglish