Hamaze iminsi havugwa indwara z’abana bita ibirimi n’ibyinyo, ariko inzobere mu kuvura abana zatangaje ko izo ndwara zitabaho. Inzobere mu kuvura indwara z’abana ikorera mu Mujyi wa Kigali, Dr Hategeka Ladislas, avuga ko indwara y’ibirimi itabaho, ko ahubwo ari uburwayi bundi umwana aba afite. Dr Hategeka avuga ko indwara abaturage bita ibirimi, akenshi usanga biba […]Irambuye
Kur iki cyumweru tariki ya 19/05/ niho abahanzi bari mwirushanwa rya PGGSS bataramiye abakunzi babo ba NYAGATARE, iki gitaramo cyabereye ahari sitade ya iniverisite cyatangiye ahagana mumasaha ya sa munani nigice, umuhanzi wa mbere niho yaratangiye ususurutsa aba baraho. Abitabiriye i Nyagatare ntibari benshi Dj bissosso yatangiye ashimisha abaraho Dore uko abahanzi […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere muri Lemigo Hotel, Rwanda Peace Academy yatangije ku mugaragaro amahugurwa (Senior Mission Ledears Course) agamije guhugura abayobozi bajya mu butumwa bwa L’ONU. u Rwanda rufatanyije n’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’ishami ryayo ryo kubungabunga amahoro kw’isi,UNDPKO bateguye aya mahugurwa yahurije hamwe abahagarariye ibihugu 25, akazamara ibyumweru bibiri. Aya mahugurwa yagenewe abayobozi b’ingabo n’aba […]Irambuye
Mu karere ka Ngoma kuri stade cya Semakamba, imwe mu zikuze cyane mu gihugu, abantu bari benshi cyane kuri uyu wa gatandatu baje kwihera amaso abahanzi bahatanira igihembo cya PGGSS ya kabiri. Itsinda Urban Boyz ryinjiye mu irushanwa rikaba ryitwaye neza mu gushimisha abafana benshi, ibi bikaba bisa nibyongereye ingufu mu guhatana hagati y’abahanzi nka […]Irambuye
Mu 2003 ubwo Roman Arkadyevich Abramovich yashoraga amafaranga ye muri Chelsea FC, yavuze ko intego ye ari ugutwara UEFA Champions Ligue, mu 2012 nibwo abashije kubigeraho nyuma y’uko ikipe ye itsinze bigoranye Bayern Munich kuri za Penalty. Kuri Arianz Arena, stade ya Bayern Munich, niyo yahabwaga amahirwe, imbere ya Chelsea idafite ba kizigenza bayo nka […]Irambuye
Updates (11.50pm): Knowless avanywe mu bitaro bya Nyagatare akaba agiye kuruhuka kimwe n’abandi baririmbyi bitegura kuririmbira abafana babo b’i Nyagatare kuri iki cyumweru tariki 20 Gicurasi. Kuri uyu mugoroba 19 Gicurasi 2012, ubwo ikipe y’abaririmbyi bari muri primus Guma Guma yavaga kuririmba mu karere ka Ngoma yerekezaga i Nyagatare, bageze mu Karere ka Gatsibo mu […]Irambuye
Amakuru atangazwa n’ibiro ntaramakuru by’Ubushinwa aremeza ko kuva tariki 21 Gicurasi uyu mwaka, Ministre w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo azaba ari mu ruzinduko rw’akazi mu Ubushinwa. Ku butumire bwa Ministre w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubushinwa Yang Jiechi, Ministre Mushikiwabo azasoza uruzinduko rwe tariki 26 Gicurasi nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa Ministeri y’Ububanyi n’amahanga y’Ubushinwa Hong Lei mu […]Irambuye
Jackie Chan yavuze ko Film ye “Action” yitwa Chinese Zodiac ari iyanyuma yo muri film za Action nkuko aherutse kubyemeza. Ibi yabitangaje kuri uyu wa gatanu muri Festival de Cannes iri kuba kuva tariki 16 Gicurasi. Ubwo yagaragazaga bwa mbere iyi film muri iyi Festival de Cannes 2012, yavuze ko abantu batari kwemera ko agiye […]Irambuye
Email y’umuyobozi wa Pariki National ya Nyungwe yinjiwemo n’abantu bataramenyekana, maze bandika mu izina rye basaba ubufasha bw’amafaranga azabasubiza ageze mu Rwanda kuko ngo yari yibwe ayo yari afite muri Philippines. Louis Rugerinyange nyamara we avuga ko mu buzima bwe atigeze agera muri Philippines, cyakora ko yabonye ko koko Email ye ifite ikibazo muri iyo […]Irambuye
Kuva kuri uyu wa gatanu, ku kibuga k’indege mpuzamahanga cya Kigali harakoreshwa uburyo bushya bwo kwinjira ni gusohoka mu Rwanda hakoreshejwe ikoranabuhanga. Ubu buryo bwitswe “Automated Passenger Clearence System” umugenzi yinjira mu gihugu hatabayeho guhura na ofisiye wa migarasiyo. Umugenzi anyura mu marembo abiri yashyizweho yifashishije pasiporo cyangwa laissez-passer kumuryango wa mbere, naho kumuryango wa […]Irambuye