Digiqole ad

Abacuruza ibiyobyabwenge bahawe amezi atandatu yo kubireka

Kuri uyu wa kabiri mu kiganiro n’abanyamakuru kuri Telecom House, Ministre w’Urubyiruko Nsengimana Philbert yavuze ko abacuruza ibiyobyabenge bahawe amezi atandatu yo kuba baretse ubwo bucuruzi kuko ngo nyuma amategeko azabahana yihanukiriye.

Ministre Jean Philbert Nsengimana mu kiganiro n'abanyamakuru
Ministre Jean Philbert Nsengimana mu kiganiro n'abanyamakuru

Gukangurira abacuruza ibiyobyabwenge kubireka Ministeri ifite urubyiruko mu nshingano zayo ngo igiye kubifashwamo n’inzego zibanze kuva ku mudugudu, iki gikorwa kikazafata amezi atandatu.

Minisitiri Nsengimana Philbert ati”Utazashaka kubireka nyuma y’icyo gihe bahawe azakurikiranwa by’intangarugero, aya niyo mahirwe yanyuma abacuruza ibiyobyabwenge bahawe yo kwisubiraho ku neza

Ministre Nsengimana yavuze ko abacuruza ibiyobyabwenge, benshi bamaze kumenyekana, bazasabwa gusa kwerekana aho bituruka.

Ku babicuruza bataramenyekana, abaturage ngo barasabwa kuba “Ijisho ry’umuturanyi” bakerekana abo bantu bacuruza ibi biyobyabwenge, bifite uruhare rukomeye mu kwangiza imigirire y’urubyiruko muri iki gihe.

Ministre yavuze ko ababicuruza badakwiye kwitiranya Leta y’u Rwanda n’izindi bumva nko muri Amerika y’epfo aho ababicuruza baba barananiranye.

Ababicuruza hano ntibafite ingufu ziruta iza Leta ifatanyije n’abaturage bagiye guhagurukira kubarwanya. Aha si muri Colombia aho ushobora gusanga ababicuruza bashobora guhangana na Leta” Ministre Nsengimana

Ministre Nsengimana akaba yashimangiye ko ingufu za Leta ishyize hamwe n’abaturage ziruta kure ingufu z’udutsiko tubicuruza ahatandukanye mu gihugu.

Gahunda yo gukangurira abacuruza n’abakoresha ibiyobyabwenge kubireka izatangizwa ku mugaragaro na Jeanette Kagame, mu Karere ka Gatsibo kuwa Gatandatu tariki 26/05/2012, izakorerwamo ibikorwa byinshi birimo ubukangurambaga mu mirenge no ku maradiyo n’ibyapa bizamanikwa ahantu hose.

Byose bizaba bifite inshingano zo gukangurira abantu kwirinda no gufatanya kurandura ibiyobyabwenge mu Rwanda, mu gihe gito gishoboka.

Umuryango nyarwanda muri iki gihe ugaragaza ko hari ingaruka zikomeye ku rubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge, ku buryo hari impungenge z’ejo hazaza h’u Rwanda mu gihe urubyiruko rwaba rukomeje gukoresha ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi.

Mu nsinsiro zitandukanye mu ntara no mu mujyi wa Kigali usanga hari ahantu hagurirwa cyangwa hakoresherezwa ibiyobyabwenge.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • MURAKOZE GUSA BYARI BIMAZE KURENGA IMBIBI
    AHO WASANGAGA ABANA B,INSORESORE BAYWA URUMOGI IZUBA RIVA ,NTIBAGIRE NISONI Z,ABANTU BABANYURAHO ,GUSA BARABABURIYE HAKIRI KARE, NTAKO BATAGIZE.AHASIGAYE NI AHANYU.IGIHUGU CYACU KIBASHAKA MURI BAZIMA EJO HAZAZA ,NTIGISHAKA ABAPFU BAPFUYE BAHAGAZE .MURAKOZE.

  • Bahere i Nyamirambo hano hafi ya Restaurant y’abagande yitwa “MILEMBE MIX” hepfo yayo gato bahanywera urumogi no kumanywa, hafi aho niho abitwa aba “Pushayi” barucururiza, abana bacu barashize ubu.

    Bajye i Remera ahitwa “Corridor” aha ngo hacururizwa n’ibyitwa MUGO, ndetse na Kicukiro Centre biraheze cyane.

    Ahandi urumogi ruca ibintu ni i Gahigo ya Muhanga.

    Rwose Leta nihaguruke natwe turayifasha ariko ikitwa urumogi ntikitumareho abana,
    ubona ngo n’utwana tw’udukobwa twa 16ans turunywe koko????

    Nibatabare hakiri kare, amezi 6 yose!!!!!

    • IRI NI KINAMICO UZIKO WAFATA UMUNTU WABASWE NABIRIYA BINTU UKAMUHA IGIHE NUG– USESTA NTIBIBAHO AHUBWO AHANDI BAPANGA OPERATION BITANANYUZE MWITANGAZAMAKURU AHUBWO BAKABIMENYA BIBAYE NONESE UCYEKA KO AHO HOSE UVUZE ARI WOWE UHACA WENYINE NTIHAZWI

  • ndabona bidakwiye guha amezi 6 aba bantu; aya mezi akubye 2 ayo baha umubyeyi wabyaye ngo abe agarutse ku kazi sinumva koko niba ari ministre wayahaye abacuruza ibiyobyabwenge muramubeshyera. bagomba kubireka nta nteguza

  • Ibi nukuri biteye isoni! Ni gute Leta itanga umwitangirizwa wo kureka gucuruza ibiyobyabwenge wagira ngo ni ubucuruzi butica ariko butemewe!Nko gucuruza agataro!Ariko urumogi Kanyanga…byaba ari ukutamenya amategeko! Hagati ahoabo bacuruza ibiyobyabwenge bazaba babikora bazi ko basigaranye iminsi 60-x????!!!!

  • haaaaaa chiruba arasekeje aje nkiyagatera ibiyobya bwenge byanywewe ataravuka kandi azabisiga bikinnywebwa rero niyicecekere koko arebye nabi yabizira
    yg ,gv vh

  • ndakeka ministre akwiye gusobanura neza ibyo yavuze kuko byaba bibabaje ku muyobozi nka ministre guha abantu umwanya wo gukora icyaha. akwiye gusobanura neza kandi akerekana uburyo amategeko amwemerera gubwira abagizi ba nabi ngo bagire vuba barunde amafaranga, ababinywa bahahe kare isokorigiye gufungwa.

  • iyo twayita iteka rya ministre? AMABWIRIZA ya ministre? ibyo ari byose inyuranyije n’amategeko.none ministre ashaka kuvuga ko muri ayo mezi atandatu abo bacuruzi bemerewe gucuruza ibiyobyebwenge? gusa ntibarengeje iyo tariki?abaribufatwe ntabwo bagomba guhanwa se? kuko mbere y’amezi atandatu bitabujijwe gucuruza ibiyobyabwenge?

  • jo yari umwana mwiza no kuryoshya aba jeune banywa urumugi kuko batagira akazi nimurebe icyo mwabamarira.hari imihanda yasenyutse amazu abacitse kwicumu ko mwiga imishinga mwabajyanye iwawa niho hagezweho bazaza bararuretse

Comments are closed.

en_USEnglish