Digiqole ad

Nicolas Anelka yaba yashwanye n’Abashinwa

Uyu rutahizamu w’umufaransa biravugwa ko yaba agiye kuva mu ikipe ya Shanghai Shenhua yo muri China nyuma y’uko bivuzwe n’ikinyamakuru cyaho kuri uyu wa mbere ko Anelka atamerewe neza ndetse ashobora kwigendera.

Nicolas Anelka aratoza akanakina/photo internet
Nicolas Anelka aratoza akanakina/photo internet

Xinmin Evening News yo muri Shanghai yatangaje ko Anelka ari kugaya cyane abayobozi b’iriya kipe.

Niba nta muntu wo kumfasha, bagakomeza gukina uburiganya inyuma yanjye, ndumva mu byumweru bicye nzahita mfata icyemezo cyo kuva hano cyangwa gusezera umupira” byatangajwe na Anelka muri kiriya gitangazamakuru.

Kugeza ubu ikipe ya Shanghai Shenhua ntacyo iratangaza kuri ibi bivugwa na Anelka.

Anelka, niwe mukinnyi w’umunyamahanga ufata menshi muri shampionat y’Abashinwa, yahageze mukwa mbere uyu mwaka, aho yahawe amasezerano y’imyaka 2 agahembwa agera ku 234,000 euros mu minsi irindwi gusa.

Kugeza ubu ariko ikipe ya Shanghai Shenhua iri mu myanya ya nyuma muri shampionat yaho.

Mu kwezi gushize, iyi kipe yirukanye umufaransa wayitozaga Jean Tigana, ihita igira Anelka umukinnyi unatoza (Coach-player), aha ariko agafatanya n’umukongomani (DRC) Jean-Florent Ikwange Ibenge ukora nawe nk’umutoza.

Anelka ariko ngo ntabwo yishimiye ko bamuvangira imirimo, yifuzaga gukora nk’umutoza wambere aho kubikora byombi.

Anelka bakunze kwita “Le Sulk” ni ubwambere yari agizwe umukinnyi unatoza.

Iyi kipe ya Shanghai Shenhua ikaba iri mu zifuza cyane kuzana Didier Drogba nawe wazajya uhembwa akayabo buri cyumweru, ndetse akanahabwa amasezerano y’imyaka 2 akava muri Chelsea ishaka kumuha umwaka umwe.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • uzarebe ko asiga cash, ni ukugirango bakomeze kumuha ibyo akeneye byose.

  • Uyu mu type afite aye kuva ku muzi mehn!! yanigendera uwabandi da!!

  • NYAMARA,MU GIHUGU CY’IMPUMYI NGO UW’IJISHO RIMWE ARAKIYOBORA.MWARETSE SE AKABATOZA IBYAMUNANIYE MURI PREMIER LEAGUE

  • elias reka kujya mwihutirj kuvuga ibyo mushaka,uyu ntabwo ari imvuzivuzi cg umutindi nkaba bino?umva niba utazi ibye byubukire uzabaze t.henry cg a.wenge.ntabwo azi kwiyemera nkababandi.

  • imyuga ibiri yananiye…

Comments are closed.

en_USEnglish