Digiqole ad

Frigo 111 kabuhariwe mu kubika inkingo zakiriwe na Minisante

Kacyiru – Kuri uyu wa mbere tariki 26 Werurwe, Ministeri y’Ubuzima yakiriye inkunga ya Frigo 111 zabugenewe mu kubika neza inkingo z’indwara ziterwa na virusi yitwa Rotavirus.

Ministre Binagwaho mu muhango wo kwakira Frigo zibika inkingo/Photo Daddy Sadiki
Ministre Binagwaho mu muhango wo kwakira Frigo zibika inkingo/Photo Daddy Sadiki

Izi zifirigo zatanzwe ku nkunga ya USAID, zije kubika neza inkingo za Rotavirus zirinda indwara z’impiswi, zizahabwa abana bari munsi y’imyaka 5 mu kwezi kwa 6 uyu mwaka.

Ministre w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho, yavuze ko indwara z’impiswi zibasira abana zidindiza byinshi, kandi zikagira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu mu gihe abakozi bata cyangwa bagasiba akazi bita ku bana barwaye.

Yagize ati: “ Urukingo umwana w’ i New York, Paris na Brasilia azahabwa nirwo umwana wo mu Rwanda azahabwa. Igihe cyose hazaba hakiri abana bicwa n’indwara zivurwa tuzahangana nazo”.

Urukingo ruzahabwa abana muri Kanama ruzaba rwujuje urwa 10 ruhawe abana bari munsi y’imyaka itanu, Leta ikazasigara ihangana n’ikibazo k’isuku ikiri nke nkuko byemezwa na Dr Binagwaho.

Urukingo rwa Rotavirus rukingira abana bari munsi y’imyaka itanu indwara z’impiswi, ziri inyuma y’umusonga na Malaria ziza imbere mu kwibasira abana bakiri bato. Izi za nyuma zombi zikaba zimaze guhashywa nkuko byemezwa na Minisante.

Frigo zatanzwe zahawe ibitaro 28 mu gihugu aribyo ibitaro bya  Nyamata, Kiziguro, Kibungo, Kirehe, Nyagatare, Byumba, Butaro, Rutongo, Mibilizi, Bushenge, Kibogora, Mugonero, Kilinda, Kabaya, Gisenyi, Shyira, Ruhengeri, Remera-rukoma, Nyanza, Gakoma, Kabutare,  Muhororo, Gakoma, Ngarama, Kigeme, Kaduha, Munini, Murunda.

Izi firigo zatwaye amafaranga  agera kuri miliyoni 180 z’amafaranga y’u Rwanda, zikazakurikirwa n’izindi Leta y’u Rwanda iteganya kwigurira.

Zimwe muri Frigo kabuhariwe mu kubika inkingo zakiriwe
Zimwe muri Frigo kabuhariwe mu kubika inkingo zakiriwe
Dr Binagwaho avuga kuri Frigo zakiriwe
Dr Binagwaho avuga kuri Frigo zakiriwe

Buri mwaka, abana bari munsi y’imyaka itanu bagera ku  453,000 ku Isi bicwa n’indwara y’impiswi  iterwa na virus yitwa Rotavirus, abagera kuri miliyoni ebyiri bashyirwa mu bitaro kubera iyi ndwara, urukingo ruyirinda akaba arirwo ruzahabwa abana muri Kanama uyu mwaka.

Ibumoso ni uhagarariye UNICEF, Dr Binagwaho, iburyo ni uwungirije Ambassaderi wa USA mu Rwanda
Ibumoso ni uhagarariye UNICEF, Dr Binagwaho, iburyo ni uwungirije Ambassaderi wa USA mu Rwanda

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • That is good.

  • Ariko umenya buri hopital yatwaraga izirenze 1,si non ibitaro byose byari kuzigabana ndetse zigasaguka,

Comments are closed.

en_USEnglish