Digiqole ad

Kubera ibiri ku ruhu rwe ntazi niba hari umugore uzemera kumusoma

Lauw Tjoan umubiri we wose wuzuyeho ibibyimba, ku myaka 51, yatangaje ko yibaza ko nta mugore cyangwa umukoba uzabasha kumusoma, kuko atajya anasohoka ku manywa ngo abonane n’abantu.

Lauw Tjoan ni uko mu maso ibibyimba byamugize/photo internet
Lauw Tjoan ni uko mu maso ibibyimba byamugize/photo internet

Uyu mugabo utajya ubasha no kwireba mu ndorerwamo ngo nawe ubwe atitera ubwoba, umubiri we watangiye kumeraho biriya bibyimba kuva afite imyaka itanu, kugeza ubwo bibaye binini bikuzura hose hose.

Ibi byatumye uyu mugabo aba mu bwigunge, nta mugore, nta mwana. Impamvu ngo ni uko atera abantu bamubonye bose ubwoba bwinshi.

Mu buzima bwe, yibera mu nzu wenyine, ajya guhaha nijoro nabwo ngo yipfutse hose ku buryo nta wumubona neza mu maso.

“ nta nifoto yanjye ngira, kuko nanga umubiri wanjye cyane. Sinabasha kwireba mu ndorerwamo kuko bintera ubwoba” ni amagambo ya Lauw Tjoan

Uyu mugabo mukuru uvuga ko ataregerana n’umugore nta kazi agira, atunzwe na bashiki be bamuzanira amafaranga yo guhaha kugirango abashe kubaho.

Lauw Tjoan aba mu mujyi wa Jakarta, Indonesia. Ni umwana wa mbere mu muryango w’abana batanu, kandi niwe wenyine wagize iyi ndwara mu muryango we wose, nubwo kwa muganga bamubwiye ko yaba ari indwara yakomoye ku muryango we.

Mu nzu iwe yararetse umunyamakuru wa thesun aramufotora
Mu nzu iwe yararetse umunyamakuru wa thesun aramufotora
Mu mujyi wa Jakarta aragerageza kugenda mu muhanda ariko bwije
Mu mujyi wa Jakarta aragerageza kugenda mu muhanda ariko bwije

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • sha ndumiwe gusa.Ariko nta kundi nyine niyihangane!!!
    Kandi nkeka ko icyatumye uyu mugabo amarana buriya bubabare imyaka ingana kuriya ari ukugira ngo abiratana uyu mujinga w’umubiri bamenye ko ari ubusa.
    so nta mpamvu yo kuwiratana.

    • Mwabantu mwe mumenye mumenye ko satani iturimwo kandi ntasakintu cyose muri isi kitigisha, Nyaboneka uyumuntu atubere isomo kandi tumenye ko uyu mubiri arintizo iva ku imana, dushime imana cyane kuba tukiribazima.

  • Ikibazo afite ni ukumusoma gusa? apfa kuba afite ifaranga nashaka azavuge bamurigate umubiri wose! Uranyumvira? Ubuse abazima babuze ubasoma kubera ubukene bwatumye badatereta bangana iki? Uzarebe ibicumba/abamugaye abagore baba bafite kubera cash gusa!

  • Ndashima aba bavandimwe be bamwitangira bamuha ibimutunga mu buzima bwose.

  • Mana ndagushimira kuba wararemye uyu muntu ngo ajye agushimira kuba akiriho!

  • Arabura kuvuga ko afite ikibazo cyo kwivuza ngone ngo afite ikibazo cy’uko nta mugore uzemera ku musoma!!! Icyo kibazo hari n’abatameze nkawe kandi babuze umugore wabasoma (ubukene)

  • imana nimubehafi imukize biriya birozi kuko amerewe nabi kandi nawe akeneye affection nkatwe twese?

  • Mutinye imana ibaze kuki ufite umubiri udasa n’uwuyu, rero shima imana pe!ubundiuyumubiri ushobora kuduhinduka mumwanya muto, bimenye nabyo.

    • ntaho bihuriye kubera nawe Imana ntimwanze!! ntimukavange ibintu!!!

      • ahubwo se, we ayigayye ko adafite nk’uyu?

        • Ntabwo nawe imwanze rata, kandi nawe wasanga iyishyima atitaye kubibazo afite!

  • Uyu mugabo yararenganye koko‼‼Ubu se Satani ko ari mubi cyane‼ni ibibazo bikomeye rwose azihangane akore ibyiza kugira ngo azaruhukire mw’ijuru aho tuzabaaho mu buzima buzir’inenge ndetse n’imibabaro,naho muri iy’isi ni imiruho n,imibabaro gusa tuzasaruramo.

  • Bantu mufite imibiri mizima mumenye ko atar’uko mwagize icyo mutanga ,ahubwo n’ubuntu nyagasani adahwema kutugirira kugirango turusheho guhinduka tumusingize. Biriya nawe byakubaho igihe utazi.

  • Bavandimwe nkuko KRISTU yabitwereste kumusaraba tutirengagije kandi ko twavuye mugitaka kandi tuzagisubiramo niduharanire kurwanya icyatuma Roho zacu zigira uburwayi nk ubu hagataho amasengesho menshi dusabire mwene Ablaham sekibi yagize atya.DUSABINEMA YOKUTINUBIRA IBYAGO.

  • Imana ivura indwara zananiranye kandi zananiye abaganga imugirire impuhwe kubyakira biragoye ariko Imana izi byose God bless him

  • Uko tumeze twabigabiwe’Imana kandi nawe iramukuda izamukorere igitangaza nk’icyo yakoreye Yobu

  • yoo ihangane nshuti!! wenda uyu munsi imana igufiteho byiza!!itware nka razaro naho ubundi dusabe inema yo kwihangana!

  • njye gusa nabuze icyo mvuga nicyo nkora, gusa natitiye, ubwoba bwanyishe, wamugani wabavuga, Nyagasani amworohereze kuko….

  • tumusabire ku Mana kandi biduhe isomo

  • Uzaze jye nkwisomere kuko nanjye byambaho sina kwinuba.

  • Mana we!!! Umubili ubyara udahatse isi, ntawe bitabaho, yihangane kandi t=yiyakire kuko ibyo gusomana ndumva atari byo byaza mbere! Arasomana se mu biki ubundi?

  • Yoo! Biragoye kwiyakia arika biduhe isomo umubiri nubusa ntihakagire uwirata yambaye umubiri

  • buriya kuki ntamuganga wamugerageje, uziko buriya harubwo wabona aje nko muri afrika bakamuvugutira imiti barangiza bakamusiga ibyondo , bakabimurazaho wenda wabona ibibyimbabyose bigize bitya bigashwanyuka bagasigara bomora inkovu…..ikindi iyo mbonye ibintu nkabiriya ndetse nibindi nabyo biteye ubwoba cyane kubabana n’umubumuga;nsanga dukwiriye guhora dushimira iyaturemye kubatabufite , ariko tukaba dukwiye no kugira umwete wo kubona ko no gutecyereza ko hejuri y;inenge haribindi bintu umuntu ashobora kluba afite byiza bandi batagira…..

  • umubiri n’ubusa uwawusize akaberwa agirango ntiwamuhinduka ariko tujye tumenya ko isaha utazi uguhinduka abaribakuzi bakakuyoberwa.Tubeshweho no gusenga ibindi nubusa.

  • IMANA NI USHOBORA BYOSE KANDI NIYO IGENA, NYAGASANI MANA NDAPFUKAMYE NDAGUSHIMA UBURYO WANDEMYE, KANDI NDAGUSABYE SINZIGERE NINUBIRA UKO WAMPANZE! NYAGUHANGA BYOSE DUHE UMUTIMA WO KWIYAKIRA UKO TWABA TUMEZE KOSE! MWOROHEREZE URIYA MUNTU KANDI UMUHE KUZASA NKIZUBA MU IJURU RYAWE NANGE NUNDI WESE WIZERA KO ARI WOWE MANA USHOBORA BYOSE!AMEEN

  • MANA YAGASANI MWOROHEREZE UMUHEKWIRINGIRA KO HARI UMUNSI MU IJURU, UZAMUHINDURA MUSHYA AKABENGERANA NK’INYENYERI ZO MU KIRERE. MANA NDAGUSABYE UMPE KWIYAKIRA NO KWIRINGIRA NO KUKWIRINGIRA USHOBORABYOSE! AMEEN!

  • do praise God for how we are and how he made us.very terrifying to see this picture,but it reminds me a lot and of THE GOODNESS Of GOD.ONLY GOD ONLY HIM!!!

Comments are closed.

en_USEnglish