Digiqole ad

Igitaramo hejuru y’inzu ndende mu Rwanda KCT

Hejuru y’iyi nzu ndende mu Rwanda iri mu mujyi wa Kigali, hazabera igitaramo cyo kwidagadura kuwa gatandatu tariki 31/03 uyu mwaka.

 

Ni agashya mu Rwanda kuko nta kindi gitaramo kirabera hejuru ya bene izi nzu, nke cyane mu Rwanda. Kigali City Tower ikaba igiye izaba yanditse aya mateka mashya mu Rwanda.

Iki gitaramo kiswe « Roof top party » gishobora kuzitabirwa na benshi mu rwego rwo kugirango banigerere hejuru y’iyi nyubako ndende mu Rwanda, maze bihere ijisho Kigali yose nijoro, kizasusurutswa n’umunya Kenya  Peter Chuani uzwi ku izina rya DJ Pinye, kabuhariwe mu gukaraga ibyuma bya muzika muri aka karere.
Crispin Nsengiyumva, umwe mu bateguye iki gitaramo, yabwiye Kigalitoday ko abantu batagira impungenge z’umutekano wabo mu bicu (hejuru y’iyi nyubako) kuko hejuru y’iyi nzu hakingiye ku buryo udashobora guhanuka ngo abe yagwa hasi.

Kwinjira muri iki gitaramo kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki 31 ni 5000Frw yonyine, kikazatangira saa mbili z’ijoro kugeza igihe uwaje ananiriwe akikubura agataha.

Ibirori byo kwidagadurira hejuru y’amazu maremare, abanyarwanda benshi babizi muri za cinema, ku mazu maremare mu mijyi nka Las Vegas, Miami, Chicago n’indi mijyi ikomeye cyane ku Isi.

Plaisir Muzogeye
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ndizera ko mutazajyana yo ibisindisha.Muzi ko akagwa gatera akanyabugabo nubushobozi budasanzwe ejo hatazagira usimbuka

    • HALYA HEINAKEN NI AGATOBE AHUBGO ABABYEYI BASENGERE URUBYIRUKO CYANE TUTAZABABARA

  • abasinzi muramenye ntimuzajyeyo

  • Kwinjira muri iki gitaramo kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki 30?ukuhe kwezi

  • ewana nagashya murwandapeeeee abakunzi bagatama bo rwose bazahagwa ntakabuza reka dutegereze itariki igere nanjye sinzagotwa nzabone icyo nzabwira abatanzwe

  • Aka kazu ni akana ukajyanye iyo za Kampala cg Nairobi. Ubu twirirwa dusakuza ngo dufite inzu ndeeeeende yahe yo kajya!!!, ijya kuba inzu bagahita barekeraho kubaka, ubonye iyo bayireka ikagira 40 floors.

  • murahazi!icyonzi cyo abamira kenshi bazahagwa tu!courage

  • Nyamara nubwo bavuga ngo iki!! njye mbona abanyarwanda bagenda bafunguka. Bene aya mateka se si mashya? gusa bikorwe neza, abashinzwe umutekano benshi kuri iyi nyubako.
    Nahubundi ni byiza rwose igihugu gitera imbere kizamuka muri byose n’imyidagaduro ntigasigare inyuma.
    Abazajyayo mbabwire nti:
    ENJOY RESPONSIBLY

  • “ukurikuraryana”… Jya umenya gushishoza no gusesengura ibintu! Bavuze inzu ndende muri Kigali, bivuze ko ari inzu y’iwacu ntabwo bigeze batanga ikigereranyo mu mazu yo ku isi! Niba ari akazu gato ugereranije nizo za Kampala… NTACYO BIVUZE kuko izo za kampala nazo ni nto cyane ku za New York!!!!

  • Ese hatekerejwe kuri noise pollution (urusaku)??urusaku rwo muri icyo kirere ntiruzakwira umujyi wose?!ubwo abategura mubyibazeho mushake umuti kugirango hubahirizwe uburenganzira bw’abandi batuye hafi aho.

    • nkumare impungenge ntarusaku hejuru rujya rwumvikana cyereste wenda nkabantu bari kuri jari rebero nahandi hejuru abari kuri alutitide imwe nibo babyumva
      a

  • Abasinzi bazaguruka nta mababa basamwe n’abamalayika.

  • nabandi ni gutyo bateye imbere ahubwo twe turi kumuvuduko ukomeye bravo abacontre succes bo ntawakwishinga amagambo yabo !!!!

  • hahahaha abazi film bita HUNG OVER nayo itangira bari hejuru yu muturirwa ibyakuri kiyeho ngirango murabizi!!!!!!!! reka turi ndire

  • Reka twitabire ikirori tuwuceke kahave,bière hafi gusa…!

  • Ziza twicw kabisa ariko nanjye mfite impungenge zu mutekano wa bantu hariya

  • kabisa ni ibintu bibayeho mu mateka yu rwanda kugira party hejuru yiriya floor ya high naho abapinga bo turabamenyereye tu

Comments are closed.

en_USEnglish