Digiqole ad

Umweyo ku batoza badatanga umusaruro wageze muri Inter de Milan

Uwari umutoza w’ikipe ya Inter de Milan yo mu gihugu cy’Ubutaliyani, Claudio Ranieri yaraye yegujwe ku mirimo ye nyuma yo gutsindwa na mukeba Juventus de Turin (2-0), ubwo bakinaga umukino wa 29 wa shampiyona Serie A ku cyumweru cyashize.

Claudio Ranieri weretswe umuryango/Photo Internet
Claudio Ranieri weretswe umuryango/Photo Internet

Amakuru ari kurubuga rwa Internet rw’ikipe ya Inter de Milan aremeza ko Claudio Ranieri yavuye ku murimo we nk’umutoza akazaba asimbuwe n’uwitwa Andrea Stramaccioni watozaga ikipe ya kabiri.

Itangazo rikaba rigira riti “Perezida w’ikipe Massimo Moratti ndetse n’ikipe ya Inter de Milan, turashimira Claudio Ranieri n’abo bakoranye mu mezi ashize ubunyamwuga n’ubwitange bagaragarije ikipe“.

Ranieri mu bihe bye byahise yatoje amakipe nka Chelsea, Valence, Juventus ndetse na AS Roma, akaba yarageze mu ikipe ya Inter muri Nzeri umwaka washyize.

Abakunzi ba Inter de Milan ntibazibagirwa uyu mugabo Ranieri kuko ubu ikipe yabo ayisize ku mwanya wa 8 muri Shampiyona Serie A, ikipe yaranasezerewe mu marushanwa yo ku mugabane w’Uburayi, mu gihe mu 2010 yari yatwaye irushanwa rya Ligue des champions iri kumwe na Jose Mourinho bitaga the Special One.

Bamwe mu batoza batari borohewe muri uyu mwaka mu mashampiyona y’i Burayi, ku isonga Umufaransa Arsene Wenger utoza Arsenal mu Bwongereza yagarukiye ku muryango usohoka, ubwo ikipe ye yari ku mwanya wa 17 wa English Premier Ligue, Andre Villas Boas wa Chelsea we weretswe umuryango agasimburwa na Dimateo.

Jose Mourinho wa Real Madrid na we adatwaye igikombe muri Espanye inzira isohoka muri Casablanca (Real Madrid) yayicishwamo.

Claudio Ranieri,60, yaje muri Inter de Milan mu kwezi kwa Nzeri 2011 aje gusimbura Gian Piero Gasperini wari umaze nawe kunanirwa gutanga umusaruro muri iyi kipe.

Ange Eric Hatangimana
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • yooooooooooooooo na the special one ari munzira, aziyizire muri Rayon

Comments are closed.

en_USEnglish