Digiqole ad

Senegal: Mu matora ya Perezida, Abdoulaye Wade yatsinzwe ndetse abyakira neza

Kuri iki cyumweru tariki ya 25 ni bwo mu gihugu cya Senegali habaye icyiciro cya kabiri cy’amatora ya Perezida w’icyo gihugu, uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Macky Sall akaba yatsinze bidasubirwaho uwayoboraga icyo gihugu cyahoze cyitwa Teranga.

Macky Sall wegukanye umwanya wa Perezida wa Senegal
Macky Sall wegukanye umwanya wa Perezida wa Senegal

Nubwo ibyavuye mu matora bitaratangazwa burundu, uwari umukuru wa Senegal Abdoulaye Wade akaba yahise atangaza ko atsinzwe bidasubirwaho ndetse ashimira umukandida bari bahatanye binyuze kuri telephone ahagana mu masaha ya saa 21h30 ndetse na television.

Democratie yabanje kuruhanya!

Ubusanzwe umukambwe Wade nti byari byemewe ko yiyamamaza kubera ko itegeko nshinga ryaho muri Senegal riteganya manda 2 gusa, ariko we akaba yari yahisemo kurihindura avugako ritamureba kuko ngo ajyaho ritari ririho. Gusa Minisitiri w’Intebe Sall yaje kugaragaza ingufu zikomeye mu matora ubwo yagiraga amajwi yenda kungana n’aya Perezida Wade bituma habaho icyiciro cya kabiri.

Nyuma y’amatora rero dore ko yanaranzwe n’umutuzo n’ubwo urubyiruko rwinshi muri Senegali rwari rwagaragaje ko rudashyigikiye Wade mu myigaragambyo, abanshi bakaba bari batangiye gutekereza ku mvururu ariko nta zigeze ziba.

Demokarasi yaje kugaragara nyuma y’amatora ubwo umuhungu w’imfura wa Perezida Wade yabanzaga kuvugana n’umukandida wari uhatanye na se dore ko ngo banafitanye umubano wihariye. Nyuma gato uwo bita mu kirimi cyabo « Gorgui » bivuze “umukambwe”, yaje gufata telefoni abwira uwo bari bahanganye ati: “Ibintu byisobanuye”. Yongera ho ati: “Watsinze amatora, nkwifurije itsinzi nziza”.

Uwo bari bahatanye Macky Sall, Wade yakunze kwita ‘umwigishwa’ we na we yahise amusubiza ati « Ndabashimiye ». Ibiganiro bikaba byameze iminota 3 ndetse n’umugore wa Wade, Viviane akaba yagize icyo abwira Sall ubu wabaye Perezida.

Uwarebera ibintu kure yasanga Perezida Wade yari afite ubwoba kuko uwo bari bahanganye Macky Sall ndetse bari no mu ishyaka rimwe rya Parti démocratique sénégalais (PDS), yabonye ubufasha bw’abari batsinzwe mu cyiciro cya mbere batavugaga rumwe na Wade nka Moustapha Niasse ndetse na Idrissa Seck.

Ubwoba bwa Wade bukaba bwaragaragaye mbere gato y’amatora ubwo yibazaga ati “Harya abantu75% ba Niasse na 80% ba Seck » (aba bose batsinzwe rugikubita biyunga na Sall), bazatora Sall?”

Ubu bikaba ku mugoroba nyuma gato y’amatora byavugwaga ko Macky Sall yatowe ku ijanisha riri hagati ya 65 na 70%. Aha hakaba ariho Wade yahise yemera insinzwi rugikubita bikaba byatumye urubyiruko rwinshi aho muri Senegal rwaraye rubyina intsinzi rugira ruti “Macky Sall Perezida, Macky Sall Perezida”.

Iyi ni inshuro ya 2 Perezida muri Senegale atorwa mu nzira ya Demokarasi akavaho agaharira umutsinze kuko na Wade watsinzwe uruhenu yari yagiye ku butegetsi mu 2000 atsinze uwari Perezida Aboudou Diouf.

Hatangimana ANGE-ERIC
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Murakoze cyane, muri professinal kbsa!! iyi ntsinzi buri wese akwiye kuyishimira kuko Wade’s system was very weak!

  • iyi ni demukarasi isi yose ikwiye kureberaho, uretse za zindi abazungu baba batubeshya, birakwiye ko afurika yihesha agaciro tukareka ibyo gutegemeya ku bazungu baba bafite izzindi nyungu bashingiyeho, ntago twagakwiye kumva ibyo batwigisha kandi nabo batabyubahiriza, ahubwo afurika ikwiye kwiyubaka gutya. umuseke murakoze cyane.

  • abanyafrika bakunda ibintu ntiyabonaga ko ashaje manda ebyeri ziba zihagije bagiye barebera kuri tanzanie bakagira manda ebyiri bakigendera neza bazabze buyoya ukuntu ameze bon.

  • Aba bamaze gutera intambwe ishimishije kweli.mugihe
    Ibyiwacu umuntu aba yibaza uko bizagenda.

  • Ijambo intsinzwi si ikinyarwanda please ntiribaho ntimuzongere kurikoresha! Kereka niba ari iryo mwihimbiye!

    • Wowe se uje kwigisha ikinyarwanda hano? icyo nzi cyo wamenye icyo yashakaga kuvuga ibindi amagambo make

  • Uyu musaza Abdulaye Wade ni umunyabwenge kabisa.Yabonye isomo ku ba senior bo muri arab world. Ndakeka yari yamaze kubona aho bishya bishyira. Ndamushimiye kuko akijije byinshi byashoboraga kwangika iyo aza “gutsinda”, wenda abaturage bashoboraga kwivumbagatanya hanyuma Uncle SAM nako UN ikaza kugarura akavuyo nako amahoro.
    Aba nya Libya ndakeka bamaze kubona UN icyo ari cyo. Muslims must wake up!

  • Félicitations Macky Sall, Uri beau gars

Comments are closed.

en_USEnglish