Kureka itabi ngo bitera akanyamuneza mu buriri
Kureka itabi ntabwo bigira impinduka ku buzima gusa nk’uko bamwe babivuga, ahubwo kureka kunywa itabi bitera akanyamuneza mu buzima busanzwe, bigatuma umuntu ahindura imyitwarire, ndetse bikanatera akanyamuneza mu buriri.
Nk’uko byatangajwe n’umushakashatsi Andrew Littlefield, ngo abantu bareka kunywa itabi byibuze ku myaka 18, baba bafite imitekerereze mizima kurusha bagenzi babo barinywa kuri iyi myaka. Gusa ku bantu barengeje iyi myaka ngo ntibyoroshye kubigenzura.
Nk’uko aba bashakashatsi bakomeza babivuga, ngo abantu batandukanye baretse itabi bavuga ko nta gihe bigeze bagubwa neza nk’igihe barekeye kunywa itabi, ndetse ngo cyane cyane ku bagabo ubuzima bwabo mu bijyanye no gutera akabariro ngo bigenda neza cyane.
Source: Umuganga.com
UM– USEKE.COM