Month: <span>January 2012</span>

Canada: Leon Mugesera azoherezwa mu Rwanda mu cyumweru gitaha

Leon Mugesera agiye kuzanwa mu Rwanda kuburanishwa ku cyaha yakoze mu myaka 20 ishize, ni nyuma y’uko ibiro bishinzwe imipaka bya Canada bivuze ko tariki 12 Mutarama uyu mwaka ari itariki yo gukura Mugesera ku butaka bwa Canada. Uyu mugabo wahoze ari umwarimu muri Kaminuza nkuru  y’u Rwanda, mu 1992 ashinjwa kuba yaravuze ijambo (discours) […]Irambuye

Umuhanzi Youssou N’Dour yemeje ko aziyamamariza kuba Perezida wa Senegal

Kuri Television na Radio bye, Umuhanzi Youssou N’Dour yatangaje ko aziyamamariza kuyobora igihugu cya Senegal mu matora azaba mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka. Yavuze ko yumvise ubusabe bwa benshi, maze nawe akabusubiza afata icyemezo cyo kuba yayobora igihugu cye. Ku nshingano z’ubu President zitandukanye cyane n’izo guhanga akora yagize ati: “ Ni ukuri ko […]Irambuye

Ikibuye cya Shali ntikitaweho nk’ibindi byiza nyaburanga

Ikibuye cya Shali giherereye mu murenge wa Ngera mu karere ka Nyaruguru, neza neza aho akarere ka Nyaruguru gahanira imbibi n’akarere ka Huye, ku muhanda Butare-Akanyaru werekeza i Burundi. Uretse iki ikibuye kinini, iruhande rwacyo hari ikindi gito bivugwa ko cyabyawe (mythologie Rwandaise) n’ikinini,dore ko ari nka kimwe cya kabiri cy’irinini. Ikibuye cya Shali kivugwaho […]Irambuye

Gakenke – Abari Indaya 200 biyemeje kubireka ngo bakore ibindi

Abagore n’abakobwa 200 bari indaya, bahawe amahugurwa na Faith Victory Association ku ngaruka mbi z’ibyo bakora, maze biyemeza kureka aka kazi kugira ngo bakore indi mirimo yabateza imbere itari uwo. Ayo mahugurwa yabaye tariki 28 Ukuboza 2011,yari afite intego yo kongerera ubushobozi abakora ako kazi  bakabasha kwihangira imirimo yababyarira inyungu aho gukomezagukwirakwiza cyangwa kwiyongerera ibyago […]Irambuye

Umukobwa w'imyaka 15 yahohotewe na mukase bikabije kuko yanze imibonano

Umukobwa w’imyaka 15 witwa Sahar  wo mu gihugu cya Afghanistan yahohotewe bikabije na mukase nyuma yo kwanga gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato no gucuruza ibiyobyabwenge, ubu akaba agiye koherezwa mu gihugu cy’ubuhinde kugirango yitabweho n’abaganga. Nkuko tubikesha ikinyamakuru The Guardian, uyu mugore  ndetse n’umukobwa we batawe muri yombi naho umugabo we aracyashakishwa n’abashinzwe umutekano. Uyu mwana yaramaze amazi […]Irambuye

Nyuma yo gusenya isoko rya Matyazo abahacururizaga ngo imibereho irabakomereye

Nyuma y’uko isoko ryo mu Kagali ka Matyazo mu murenge wa Ngoma, Akarere ka Huye rishenywe, bamwe mu bacuruzi barikoreragamo bakanga kwimukira mu rindi rishya riri ahitwa mu Muyogoro,ubu baravuga ko imibereho yabo n’imiryango yabo ibakomereye kuko batakibona amaramuko nkayo babonaga mu isoko ryashenywe. Bamwe mu bacuruzi biyemeje kuguma mu Matyazo bagacururiza ku mabaraza no […]Irambuye

Gor Mahia hafi gusinyisha Kagere Meddie

Uyu rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya yaba igiye kumukura mu ikipe ya Police Fc akinamo mu Rwanda. Umunyamabanga wa Gor Mahia yatangarije Supersport ko ngo bamaze kurangiza kumvikana na Police FC ko hasigaye kumurekura gusa, nabo bakamwerekana nk’umukinnyi wabo mushya. Ubuyobozi bw’ikipe ya Police FC bwatangarije UM– USEKE.COM ko […]Irambuye

Liza Kamikazi na David Wald urugo rwabo rushinzwe rufite umwana

Umuhanzikazi Kamikazi Liza n’umuhanga muri muzika umwongereza David Wald barushinze ku wa gatandatu wasoje umwaka wa 2011, urugo rwabo rukaba rutangiranye umwana w’umuhungu wa Liza. Uyu mwana w’umuhungu yanditse kuri Liza Kamikazi kuva mu ntangiriro za 2010, yamukuye mu kigo cy’ababikira ahitwa i Ngoma mu Karere ka Huye, ahaba abana badafite imiryango, cyangwa bajugunywe bakiri […]Irambuye

IRAN yagerageje missiles zayo mu kugaragaza ko ishoboye

Kuri uyu wa mbere, nibwo Iran yagerageje intwaro zayo zo mu bwoko bwa missiles, hafi y’inzira yitwa “Strait of Hormuz”, IRAN yerekanaga imbaraga yakoresha mu kwivuna umwanzi  mu gihe bivugwa bizakomera nihafungwa iriya nzira yo mu mazi. Iyi nzira nto inyuzwamo 20% bya Petrol yose y’isi, ihsobora kurikora Iran niramuka iyifunze. Amerika ikaba iherutse kugurisha […]Irambuye

Agakobwa kimyaka 7 karishwe ngo umwijima wako uturwe Imana

Umwaka w’umukobwa w’imyaka irindwi yarishwe kugirango umwijima we ukoreshwe mu mihango yo gushimisha Imana z’abahinde, muri Leta ya Chhattisgarh iri mu burasirazuba bwo hagati mu Ubuhinde. Umuvugizi w’igipolisi mri iyi Leta yabwiye AFP dukesha iyi nkuru ko umubiri wa Lalita Tati, aka gakobwa, waje kubonwa nyuma y’uko bene umwana bari batangaje ko yaburiwe irengero. Abishe […]Irambuye

en_USEnglish