Liza Kamikazi na David Wald urugo rwabo rushinzwe rufite umwana
Umuhanzikazi Kamikazi Liza n’umuhanga muri muzika umwongereza David Wald barushinze ku wa gatandatu wasoje umwaka wa 2011, urugo rwabo rukaba rutangiranye umwana w’umuhungu wa Liza.
Uyu mwana w’umuhungu yanditse kuri Liza Kamikazi kuva mu ntangiriro za 2010, yamukuye mu kigo cy’ababikira ahitwa i Ngoma mu Karere ka Huye, ahaba abana badafite imiryango, cyangwa bajugunywe bakiri bato.
Liza na Dawid Wald bakaba urugo rwabo rutangiranye uyu mwana Liza yise King David.
Mu mihango y’ubukwe yabereye muri Catedrale nkuru ya Butare, uyu mwana akaba yahise abatirishwa n’ababyeyi be bashya, ari nabo bemewe n’amategeko.
Liza Kamikazi, usibye muzika, ni umukobwa ukunda kwita ku bantu (Philanthropist). Arushinze afite abana bita “Mayibobo” yashyize hamwe mu kigo mu mujyi wa Huye, byibura kibafasha kubona aho barara, aho kurara ku muhanda.
Umugabo we David Wald, ni umuhanga muri muzika, yigishaga muzika mu mujyi wa Kigali, ubu akaba akorera i Huye aho bivugwa ko afite gahunda yo gutangiza ishuri rya “Arts Music and Drama” ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda.
Photos: BIRIMOYEZU J.
Plaisir MUGEYE
UM– USEKE.COM
0 Comment
Lisa tumwifurije urugo ruhire n’ umugabowe kandi akomeze kugira uwo mutima mwiza wo hgufasha abana kuko aba afashijeigihugu cye . dukeneye abandi nka Lisa muri icyi gikorwa.
azabyare aheke GOD BLESS NEW FAMILY
liza ntago nagukundaga cyane,nari nsanzwe nkunda uburyo uririmba; ariko rwose kubera umutima wawe ugira ubuntu ukanatabara abana, kubera urukundo ugirira abantu, nanjye nkwemereye kugukunda kandi nkazajya n’anagushyigikira mu buhanzi bwawe, ku bwibyo rero, ubaye ufite aho ugurishiriza ibihangano byawe wahatangaza maze tukahagana tukagushyigikira uko bikwiye, komereza aho imana izakomeza iguhe umugisha kuko rwose urawukwiriye, ufite ubumuntu peee, nkaba ndangije rero nkwifuriza urugo ruhire byo btashidikanya ko ruzakubera rwiza kndi nkwifuriza ko uyu mwaka dutangiye uzakubera uw’ibisubiza mu buzima bwawe bwose. IMANA ikongerere imigisha di.
Liza imana izaguhe gutunga utunganirwe kuko ufite umutima mwiza utagirwa na benshi gusa uwo mutima mwiza
uzawugumane.
MAY GOD BLESS YOU AND YOUR FAMILY
yes liza, nice weeding
Abandi bahanzi ubabere urugero kandi
bakwigireho.
yooooooooooooo!!!!!!!!!!! u r an angel!GBU
Ibyo Liza yakoze byakabereye abandi urugero.nukuri nibyiza numuhanzi mwiza kd ni urugero.
Liza urantunguye burya bwose ugira umutima mwiza bigeze aho ngaho? Imana izaguhe umugisha mwinshi kdi urugo ruhire mugore mwiza
Urugo ruhire Lisa uri intangarugero ndagukunda
sha uwomwana numurera agakura akiga igihugu kizagushimira ni MANA iguhembe nanjye ndagukunze kubera umutima mwiza ufite naho abantu batabibona IMANA yacu irabibona kdi nta muntu igirira ideni izaguhemba nukizwa ukagera mwijuru abamalaika bati yambiiiiiii
Liza you are one of the un sung heroes.God bless you much kandi muzagire urugo ruhire.
Hi Liza, Dats wonderful! Be blessed.
Liza ibyo wakoze Nyagasani wenyine azabiguhembere.
ni byiza
Lizza hejuru y’ibikorwa byawe byiza, urukundo rwawe ufitiye ababaye . imana ikurinde kandi dukumbuye uturirimbo twahwe garuka muruhando’
we lv u
Njye nkunze ukuntu yitaye kuri uyu mwana w’impfubyi kurusha uko yitaye no ku mugabo we mu bukwe, urabona afitiye urukundo uyu mwana komereza aho imana igufashe kandi ukunde kwita kuri abo bana UKORE UNARENZE AHO MAGGIE w ‘I BURUNDI ageze
gusa uyu muntu ararenze gusa Imana irebe ibikorwabye izabimuhembere kuri wa munsi urabona uru kundo afitiye uyu mwana,ahubwo se nihe mwari mwabona umubyeyi ku munsi wubukwe bwabo wikoza umwana we ko amushakira aba mumufasha none reba we ntaho amusiga ahantu hose ara muteruye.Imana ikomeze imugirire neza
Liza,umutima wawe ufitwe na bake ujye ushima Imana natwe turagusabira ngo ikugwirize amahoro n imigisha mu rugo rwawe mama na ba David bawe!!
urugo rwawe ruzaba ruhire kabisa harimo umugisha wako ga petit wafashije kuraje bihe byiza
Mbonye iriya photo ya Liza utitaye kuri iriya kanzu ye nziza, akiterurira uriya mwana amarira ambunga mu maso. Nari nsanzwe ngukunda muri iriya ndirimbo KIRENGA ariko noneho ndushijeho , Imana usenga iguhe umugisha
Uhesheje ishema umurimo w’ubuhanzi mu bakobwa, ubu umwana azajya asaba uruhushya iwabo ahereye ko na Liza yabikoze kandi agakomeza kuba umukobwa mwiza.
congrats!
li congratulaton
conglatulation to you and your familly and may GOD bless you in all your plans.
yewe Liza buriyase kiriya gisaza wajyaga ugiha ibintu!
yewmwe nihata!ari kweli!kariya kamarayika se ko mbona atari akametis kabaye kamukara kuko se afite genes zakinega!
Sha wagiye wandika comments ku nkuru wabanje gusoma. Uriya mwana ni uwo Liza yakuye mu kigo cy’imfubyi si uwo yabyaye.
hahaha huu mtoto wa nani kweli,?!!!
Liza ndagukunzeeeeeeeeeeee,emotions ziranyishe gusa biragaragara ko warezwe neza,IMANA ikomeze ikugwirize imigisha myinshi mu rugo rwanyu,muzabyare muheke,ubutunzi bwinshi buzabagwire ho mujye mugira ibyo mutanga n’ibyo musigarana.Urukundo nirwo rwambere abndi bahnazi bakwigireho,bareke kwiporogoshora,gusa natwe abasigaye dukwiye kukwigana.Happy new year!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Sasa! yule nimtoto au nibwana? Liza kabisa unahangalia mbali bless up!
Liza,kagire amata mu matama noku ruhimbi,ugire n’abana bo kuyanywa,kandi uragakundwakazwa ye!
LIZA ICYO GIKORWA CYUZUYE URUKUNDO IMANA IJYE IKIKWIBUKIRAHO MAZE IKUGIRIRE NEZA.UMUGISHA UWITEKA ATANGA UBE MURUGO RWANYU.URUGO RWANYU RUZAHORE ARI IJURU RITO.URUGO RUHIRE NSHUTI
Urugo ruhire,komereza aho nabandi bajye bakwigiraho ku rukundo nimpuhwe ugira numutima mwiza.
LIZA uzahorane amata kuruhimbi
LIZA muzahorane amata kuruhimbi
Ibi bibere abandi bahanzi icyitegererezo.Abana b`abanyarwanda bakwiye ababahoza.Liza imana imube hafi
Ndagukunze cyane Liza
liza sinzi icyo navuga cyagwa nareka gusa uwiteka imana yandemye icyo nyigusabiye nuguhirwa mubyo ukorabyose nokukuba hafi nukuri birandenze sinarinziko tugifite abakobwa bagifite umutima wimpuhwe uzagire urugo ruhire lv u
je suis très contente et fière d’elle ,afite umutima mwiza kandi d’amuzi twariganye mu m’ashuri abanza
Comments are closed.