Digiqole ad

Agakobwa kimyaka 7 karishwe ngo umwijima wako uturwe Imana

Umwaka w’umukobwa w’imyaka irindwi yarishwe kugirango umwijima we ukoreshwe mu mihango yo gushimisha Imana z’abahinde, muri Leta ya Chhattisgarh iri mu burasirazuba bwo hagati mu Ubuhinde.

Umuvugizi w’igipolisi mri iyi Leta yabwiye AFP dukesha iyi nkuru ko umubiri wa Lalita Tati, aka gakobwa, waje kubonwa nyuma y’uko bene umwana bari batangaje ko yaburiwe irengero.

Abishe uyu mwana batawe muri yombi kuwa gatatu w’icyumweru gishize, bavuga ko ngo bagombaga gutura Imana zabo umwijima w’umwana, kugirango bazabone umusaruro mwinshi mu bihingw amuri uyu mwaka dutangiye.

Aba bagabo babiri bafashwe, bemera icyo cyaha, bakanavuga ko bagombaga kubikora, nubwo batigeze babikorera umwana wabo.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Isi irashaje we mana tabara.

  • Ako kaziranenge karuhukire mu mahoro. Bakavukije ubuzima imburagihe. Burya ubukene bwo mu mutwe ni indwara mbi cyane. Abasenga muyisenge cyane Imana igire icyo ikora kugira ngo icike mu bantu kuko niyo ntandaro y’ibibi bikorwa b’indengakamere.
    Mugire umwaka mushya muhire 2012.

  • birababaje

  • birabababje cyane kubona muri ikigihe hari abantu bagitekereza guryo. abo bantu babahanishe capital punishment.

  • kuki se batatambye umwana wabo?kwikunda ye!!!

  • Apotre Gitwaza, na Masasi,Nyamurangwa, Rwandamura n’abandi nimujye muri aziya hari ikiraka akazi kenshi mbega abantu basigaye inyuma mubyumwuka weee, mutabare mufungureyo insengero naho ubundi wasanga ibihingwa basabye ko bitera imbere ari umucyeri wa pakistan, nu wahandi twirirwa turya nje ngiye kuzajya ngura umucyeri wa Bugarama gusa, gusa.

  • mube maso yesu agiye kugaruka ;turimuminsi yanyuma

  • Abantu baracafite ubujiji bwindengakamere mu bijynaye n’imyemerere, ese iyo mana yabo ibemerera kuvutsa ubuzima ikiremwa muntu ikomoka he? so abagisha ivanjili nibahatere ibirindiro sinon byabarangiranye.

  • uwadutiza iriya territoire nkayibera umuyobozi maze ntakwinginga nta ndi imbabazi bose guhera ku umuhinde ufite imyaka y’ubukure nkabashyira mu ngando maze nkabumvisha byukuri ntajenjentse imyimvire nkiriya nkayisiba mu mwitwe yabo burundu

  • NDEBERA NONEHO! UBUGOME+UBUJIJI+KWIKUNDA, UYU MWANA IMANA IMWAKIRE MU BAYO.

Comments are closed.

en_USEnglish