Digiqole ad

Nyuma yo gusenya isoko rya Matyazo abahacururizaga ngo imibereho irabakomereye

Nyuma y’uko isoko ryo mu Kagali ka Matyazo mu murenge wa Ngoma, Akarere ka Huye rishenywe, bamwe mu bacuruzi barikoreragamo bakanga kwimukira mu rindi rishya riri ahitwa mu Muyogoro,ubu baravuga ko imibereho yabo n’imiryango yabo ibakomereye kuko batakibona amaramuko nkayo babonaga mu isoko ryashenywe.

Bamwe mu bacuruzi biyemeje kuguma mu Matyazo bagacururiza ku mabaraza no mu muhanda
Bamwe mu bacuruzi biyemeje kuguma mu Matyazo bagacururiza ku mabaraza no mu muhanda

Bamwe mu bacururizaga mu isoko rya Matyazo ryashenywe, bavuga ko bahisemo kwigumira mu matyazo bagacuririza ku mabaraza no hanze ngo kuko mu Muyogoro ari kure kandi ari mu cyaro. Ngo ntibabasha kuhabona abaguzi batuma babona inyungu n’umusoro.

Isoko rya Matyazo ryashenywe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Ngoma hakurikijwe icyemezo cy’inama njyanama y’akarere ka Huye cyafashwe mu mwaka ushize.

Njyanama y’Akarere ka Huye yanzuye ko isoko rya Matyazo ryimurwa kuko ngo ryari ryubatse mu muhanda (werekeza Nyurugu) rikaba ngo ryaratezaga impanuka nyinshi.

Bamwe mu bacuruzi, bubakiwe Isoko rishya mu Muyogoro ryuzuye, riri mu birometero nka 3 uvuye mu Matyazo, bavuga ko bazakomeza gucururiza mu Matyazo ngo kuko abantu baho batamanuka ngo bajye guhaha mu Muyogoro, ho ngo nta bakiriya bahabona.

Agnes MUSABYEMARIYA, umwe mu bagicururiza mu Matyazo wanze kujya mu isoko ryo mu Muyogoro ati:″Tugiye kumera nk’abanyakigali, tuzajya dukora Marato, nibashaka bubake gereza badufunge, kuko aho kwicwa n’inzara tuzicwa n’imihini.″

Ku muhanda, ayo ni amafu y'abacuruzi banze kujya mu isoko rushya rya Muyogoro
Ku muhanda, ayo ni amafu y’abacuruzi banze kujya mu isoko rushya rya Muyogoro

Theophila NYIRAMBARUSHUBURYARYA we, avuga ko yahisemo kureka ibikorwa by’ubucuruzi kuko nyuma yo kwirukanwa mu isoko rya Matyazo, yari avuye i Kigali aho naho yari amaze kwirukanwa mu gasoko gato mu Kiyovu bita ‘icy’abakene’ yadutangarije ko ari kwishakira ibindi yakora kuko atakomeza gukora gutyo kuko bimuhombya.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ngoma, buvuga ko ntawutegetswe gucururiza mu isoko ryo mu Muyogoro rishya, ariko nanone abo bacuruzi batemerewe gucururiza mu kavuyo no kumuhanda.

SAWUNDWA Pascal, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma ati:″ Ntategeko rivuga ko bagomba kujya mu Muyogoro.Ubundi umucuruzi mu bwenge bwe aravuga ati′nakora iki cyatuma abaguzi bange mbabona hafi′. Gusa mu iterambere tugamije isoko ryiza si iryo kudandura hasi ku muhanda″

Kugeza ubu isoko rishya ryo mu Muyogoro ryubatswe, rigiye kumara hafi umwaka rikoreshwa. Gusa bigaragara ko abaguzi batararimenyera kuko abantu benshi bagomba kurihahiramo ari abatuye mu birometero nka 3, mu Matyazo.

Nubwo isoko ryo mu Muyogoro ryuzuye abarigiyemo ni hafi ya ntabo
Nubwo isoko ryo mu Muyogoro ryuzuye abarigiyemo ni hafi ya ntabo
Ubwo twahageraga mu Muyogoro nuko twasanze byifashe
Ubwo twahageraga mu Muyogoro nuko twasanze byifashe
Nubwo abacuruzi batari kuryitabira ni isoko rya kijyambere
Isoko ryaruzuye ariko ntiryitabirwa kugeza ubu
Aha niho ahahoze isoko rya Matyazo ubu ryimukiye mu Muyogoro
Aha niho ahahoze isoko rya Matyazo ubu ryimukiye mu Muyogoro

Photos:Ngenzi Thomas

NGENZI Thomas
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ariko ababyeyi ba cyera bitaga nabi pe: ndebera uriya witwa NYIRAMBARUSHUBURYARYA!!! Any way. cyakora biragoye kujya guhahira muri ririya soko uturutse mu mugi cyane cyane ko hari irindi hano mu mugi. nabo mu matyazo ni kure cyane kuri bo! so abayobozi nibabitekerezeho barebe icyakorwa kugira ngo iryo soko ryitabirwe

  • Kuba isoko riri kure nta cyo bitwaye ahubwo ni ukwibaza niba hari icyo barijyanamo, kuko iyo hari ibintu abaguzi baraza rwose ino abantu bahahira n’ibyumba cyagwa gaseke bavuye kigali

  • OYA AHA BYO BARIESHUYE AHUBWO BAREBE UKO BAKUBAKA ISOKO RYIZA MU MATYAZO KUKO HARIYA MU MUYOGORO NI MU CYARO CYANE , IT IS VERY FAR UNLESS TWAGARUKA TUGAHAHIRA MU MUJYI CYANE KO ARIHO DUKORERA IBAZE RERO GUTEGESHA300FRW UGIYE GUHAHISHA 200FRW .

  • BA BANZE BAMENYE IMPAMVU RITITABIRIWE BASUBIREMO UMUSHINGA

  • Kuvana isoko mu matyazo ukarijyana mu muyogoro byo uba uhimye abaricururizagamo n’abarihahiragamo bikomeye. Reka turebere hamwe ababa barabyungukiyemo:

    – Uwaryubakishishije ashobora kuba yarashatse kuryegereza hafi y’iwabo.

    – Uwaryubakishishije ashobora kuba ashaka gutwara kiriya kibanza cyo mu matyazo akagishyiramo business ye bwite.

    – Umuyobozi waryubakishije ashobora kuba yarariye ruswa muri uriya mushinga wo kubaka isoko.

    Abakoreshaga ririya soko ryo mu matyazo rero bakomeze kwihangana. Nibakomeza gusakuza naho batuye bashobora kuhabavana.

  • sha narabamenye kubona ntanga ibitekerezo byanjye mukabihagarika.
    Byerekana icyo mwita freedom of expression kweli.

  • Biragaragara ko abantu benshi batarumva icyo decentralisation ivuga. Ntabwo bigarukira gusa mubuyobozi, n’ubuyozi bwegerejwe abaturage + ibikorwa remezo. Isoko ryo mu Matyazo ntabwo rijyanye nL icyerekezo u Rwanda rufite mais solution ntabwo ari ukuryimurira mu muyogoro. Nibubake isoko ryiza mais rishyirwe mu Matyazo cg hafi yaho. Kandi bayobozi ntimugashyire igitugu kubaturage mushinzwe kuyobora. Nimwumvikanishe gahunda zanyu mumahoro.

  • Muyogoro no Mu Mujyi nihe kure ugereranyije nahatuwe n’abaturage benshi barema isoko?

    Isoko rya Muyogoro rimaze igihe ridakora njye nkeka ko ari ukuberako riri ahantu hadakwiye kubera ko ari kure y’abantu benshi. Ryegereye abaturage ba Mpungwe na Muyogoro gusa. Iyaba ahubwo iriya Nyubako yariyimuriwe Matyazo.Hashize imyaka 3 abaturage barahawe ibibanza mu isoko rya Muyogoro ariko ntabwo babikoresha kubera ko nt’abaclients.

  • Ndahamya ko ntakindi kibyihishe inyuma kuko turi mwisi yiruka mwiterambere rero ubuyobozi bujya kuhadukura bwatumenyesheje mbere rwose kdi batugira inama yo kuba twakifatanya tukahazamura isoko rigezweho rero ibyo nibyo turimo gutegura.kdi ibivugwa nubuyobozi nibyo iri soko kubera place ntoya abantu benshi wasangaga abantu ari benshi cyane bageze no mumuhanda kuburyo byatezaga impanuka kuko uwo muhanda ugendwa nibinyabiziga byinshi .

Comments are closed.

en_USEnglish