Canada: Leon Mugesera azoherezwa mu Rwanda mu cyumweru gitaha
Leon Mugesera agiye kuzanwa mu Rwanda kuburanishwa ku cyaha yakoze mu myaka 20 ishize, ni nyuma y’uko ibiro bishinzwe imipaka bya Canada bivuze ko tariki 12 Mutarama uyu mwaka ari itariki yo gukura Mugesera ku butaka bwa Canada.
Uyu mugabo wahoze ari umwarimu muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda, mu 1992 ashinjwa kuba yaravuze ijambo (discours) rimwe mu mabi yabayeho mu mateka y’u Rwanda, yahamagariye abahutu kwica abatutsi.
Mugesera wari inzobere mu mateka, yari kuba yaroherejwe mu Rwanda mu 1996 nyuma y’uko ibiro by’abinjira n’abasohoka muri Canada byemeje ko ijambo yavugiye mu Rwanda ryari iryo kubiba amacakubiri n’ubwicanyi mu banyarwanda.
Kuba mu Rwanda hariho igihano cy’urupfu biri mu byabujije iki cyemezo gushyirwa mu bikorwa. Nubwo ibiro by’abinjira n’abasohoka byari byaramutanze nk’umuntu utifuzwa ku butaka bwa Canada (persona non grata), Mugesera yakomeje kujuririra iki cyemezo.
Ubu Ibiro bishinzwe imipaka bya Canada (Border Services Agency) bikaba byanzuye ko agomba kuvanwa muri Canada bitarenze tariki 12 uku kwezi.
Mu gihe cy’icyumweru kimwe n’igice, Mugesera utuye i Quebec akanigisha muri Kaminuza ya Laval, ashobora kugezwa mu Rwanda kuburanishwa kuri ririya jambo rye ryumvikanye cyane mu Rwanda mu myaka ya 1992 kuzamura.
Ibitangazamakuru muri Canada, byanditse ko Mugesera yandikiwe n’ibiro bishinzwe ubwenegihugu, ndetse n’ibishinzwe abinjira n’abasohoka mu Ukuboza umwaka ushize, amenyeshwa ko atifuzwa ku butaka bwa Canada.
Mugesera nyuma y’ijambo yavuze tariki 22 Ugushyingo 1992 rihamagarira “gusubiza abatutsi iwabo babanyujije muri Nyabarongo”, Ministre w’Ubutabera icyo gihe Stanislas Mbonampeka, yahise yandika impapuro zo kumuta muri yombi.
Nubwo uyu nawe yaje kuvanwa kuri uyu mwanya. Mugesera yahungiye mu basirikare, nyuma ahita yerekeza muri Canada aho yaje kubona uburenganzira bwo gutura burundu (permanent resident status) aza no kubona akazi ko kwigisha muri Kaminuza ya Laval muri Quebec, aho yari atuye kugeza ubu n’umuryango we.
Iri ni rimwe mu magambo Leon Mugesera yavuze
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
0 Comment
MUGESERA NAZE ASOBANURIRE ABANYARWANDA ICYO YASHAKAGA KUVUGA.NARYOZWE IBYO YADUKOREYE.
Ooh,mbega ibintubyiza!ikibabaje nuko nuwo washyizeho imyandiko zimufata yaje gushishikariza abandi kwica akanabikora.
Ndabona Nyabarongo isa naho itembana MUGESERA imugarura 1930, naze abisobanure neza azabisabire imbabazi ntakundi.
Ntawahemutse utazabibazwa kabone nubwo atabibarizwa imere yabo yabikoreye.
arakagwa ku gahinga nkaho yatumye hajya abo twakundaga
Isi burya ni nto kurusha uko twabitekereza, abakora ibyaha byo kumena amaraso bose ko mbona naho byatinda bizabagaruka. yewe amahoro i rwanda! uzi ko yicanye yari akwiye kugarukira Imana agasaba imbabazi naho ubundi ndabona ntawagereka akaguru ku kandi ngo njye ibyo nakoze ntibizangaruka.Mbifurije umutima uzinukwa icyaha!
Umuntu wese wifuriza mugenzi we nabi bizajya bimubaho inshuro nyinshi cyane.
Ibi byagmbye kubera urugero ingoma zose; buri wese akibuka ko ntagahora gahanze. Uyu yari azi ko ingoma y’akazu k’ubushiru n’ubukonya izashira? Amaraso arasama. N’uyu munsi uwaba akifitemo igitekerezo cyo kumena amaraso yiyimbire igihe kizabimubaza byanze bikunze. Amahoro muri uyu mwaka kuri twese abanyarwanda; abadusura, abadukunda yewe n’abatwanga nabo bazahinduke
mbabajwe n’uko yatinze gufatwa kuko nabundi ndabona yarashaje. mwifurije kugarukwa nibyo yivugiye nk’umunyamashuri nkuriya
umwanditsi w’iyi nkuru yavuze ngo ashinjwa kuba yaravuze ijambo (discours) rimwe mu mabi yabayeho mu mateka y’u Rwanda ahubwo ni rimwe mu mabi yabayeho ku isi yose. Kuko ririya jambo riteye ubwoba n’agahinda. Azihangane asabe imbabazi isi yose.
iyi discours ya mugesera hagize uwaba azi uho umuntu yayikura byadufasha natwe batayumvise tukumva icyo yarigamije biryo bikadufasha no kumenya amateka yacu nanone byazadufasha kuzakurikirana urubanza rwe neza. murakoze rwose niba mubyemeye kuyitubonera
naze maze aryozwe ibyo yakoze,uwicishije inkota azicishwa indi
mukosohore aho mwanditse ko yigisha Laval ,,ubu ntago akihigisha .baramuhagaritse,,et puis abashaka discours ya mugesera kuri youtube discours zose yavuze ziriho
None se ko twirirwa turirimba freedom of expression, ube we ntiyasohoye ibyo yatekerezaga? Ababishyize mubikorwa nibo njiji. nuko rero ntitugatwarwe n’abazungu ngo za Freedooooooooooooom.
Nta freedom yo kuvuga cg gukora nabi igomba kubaho.
Amiiiiiiiiiin.
Comments are closed.