Month: <span>January 2012</span>

Uko amakipe yatsindanye muri 1/16 cy'igikombe cy'Amahoro

Irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro muri 1/16 ryatangiye kuri uyu wa gatandatu tariki 7 Mutarama. aha habaye umukino umwe, Interforce FC yanganyije na Stella Maris 2-2 bakizwa na za Penaliti Interforce ikomeza muri 1/8 yinjije 5-4 za Stella Maris Indi mikino yose yabaye kuri iki cyumweru tariki 8 Mutarama. Iyi mikino ikaba yari ‘Knock out ’ itsinze ihita […]Irambuye

Abaturage bo mu Bugesera bagejeje ibibazo byabo ku buyobozi bw’Intara

Kuri uyu wa kane tariki 5, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, MAKOMBE  JMV, yasuye Akarere ka Bugesera,  aho abaturage bahawe umwanya wo kumugezaho, we n’abayobozi b’imirenge n’akarere ka Bugesera, ibibazo bitandukanye. Mu bibazo byagiye bibabazwa, icyashimishije benshi ni uko hari ibyahise bikemukira aho. Gusa hari n’ibindi bitakemutse ariko MAKOMBE yasabye ko byihutishwa bigakemuka. Umugore utashatse ko […]Irambuye

RFI muri DRCongo yazize “Guhitisha ubutumwa bubiba urwango”

“RFI yatambutsaga ubutumwa buhamagarira abacongomani kwangana no kugirirana nabi” ni ibyatangajwe kuri uyu wa kane tariki 5 na Lambert Mende, Ministre w’itumanaho n’itangazamakuru muri Congo Kinshasa, nk’impamvu y’ihagarikwa rya Radio Mpuzamahanga y’Ubufaransa, RFI. Kuva tariki 31 Ukuboza, RFI ntabwo yumvikana ku butaka bwa Congo, Lambert Mende avuga ko ubutumwa iyi Radio yatambutsaga bwashoboraga gutuma habaho […]Irambuye

Rusumo: Bamaze amezi 5 barabariwe imitungo ariko ntibarishyurwa

Bamwe mu baturage baturiye umupaka wa Rusumo ugabanya u Rwanda na Tanzaniya, mu karere ka Kirehe, barasaba kwishyurwa amafaranga babariwe ku bikorwa bari bafite ahazubakwa ibiro bishya bya gasutamo, umuhanda uzajya ujyayo ndetse n’ahazubakwa parking y’amakamyo. Birasanzwe ko mu Rwanda iyo hari igikorwa remezo kigiye kubakwa ahantu hari hatuwe, banyiraho babarirwa agaciro k’imitungo bari bahafite […]Irambuye

Bamwe mu bana bavutse bafatanye,abaganga bakaza kubatandukanya

Muri iyi minsi ubuvuzi bugezweho bumaze iminsi bugerageza gutandukanya abana bavutse bafite ikibazo cyo kuba bafatanye. Izi ni zimwe mu ngero za vuba z’abana batandukanyijwe n’ubuganga. 1. Angelica na Angelina Sabuco Ifoto ya 1 yo hejuru bari bagifatanye,iyo hasi ni nyuma yo gutandukanywa Angelica na Angelina Sabuco, ni abana bavutse bafatanye agatuza n’inda, ariko ubu […]Irambuye

London: Abaterura ibyuma barwaniye muri gym umwe atera undi icyuma

Umwe mu nsoresore ziterura ibyuma ubu arashinjwa gutera icyuma mugenzi we bariho bakorana iyi siporo, amuziza ko atamuha igikoresho bakoresha. Avuye ku byuma bimwe ngo aterure ibindi, yasanze kimwe mubyo akeneye hari undi ukiriho. Habayeho intonganya amusaba kukivaho, ntiyihangana ajya mu gikapu cye azana icyuma (Knife) maze agishinga mu gituza cya mugenzi we, munsi y’umutima. […]Irambuye

Hosni Mubarak arasabirwa igihano cy’urupfu

Kuri uyu wa kane, abashinjacyaha mu rubanza ruregwamo uwahoze ari president wa Misiri  Hosni Mubarak, bamusabiye igihano cyo kumwica. I Cairo aho uru rubanza ruri kubera, Mubarak arashinjwa gutanga amabwiriza yo kwica abigaragambyaga bamwamagana mu kwezi kwa kabiri umwaka ushize. AFP iratangaza ko Mustafa Khater umushinjacyaha muri uru rubanza yavuze ko icyaha Mubarak ashinjwa gikwiye […]Irambuye

Kubyara ukiri muto cyangwa ukuze byose bigira ingaruka

Si byiza kubyara uri muto cyane, kandi na none si byiza ku byara ukuze. Aha umuntu ashobora kwibwira ko bireba abagore gusa, nyamara kandi n’abagabo birabareba. Kenshi bavuga ko umugabo adasaza, ariko mu bushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko iyo umugabo abyaye akuze bishobora kugira ingaruka ku mwana. Muri make tugiye kwibanda ku ngaruka zo kubyara ukuze […]Irambuye

Umuhanzikazi Lady Gaga yiyuhagiza amaraso

Mu minsi ishize ni bwo umuhanzikazi w’icyamamare muri muzika ku isi, Lady Gaga yamaze iminsi muri Hoteli mpuzamahanga y’akataraboneka iherereye mu mujyi wa Londres. Amakuru yatangajwe n’umukozi wari ushinzwe gukora isuku mu cyumba Gaga yararagamo, yemezako uyu muririmbyikazi yakoraga imihango idasanzwe. Uyu munyesuku avuga ko mu cyumba yasanzemo igihombo kirimo amaraso, amaraso kandi ngo yagiye […]Irambuye

Abaturikanywe na Grenade i Remera bamerewe bate?

Kugeza ubu abakomerekejwe na Granade yatewe mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri, benshi muri bo bamaze gusezererwa abandi bazasezererwa kuwa kane kuko batamerewe nabi cyane. Inkomere zigera kuri 35 nizo zagejejwe ku bitaro bya Kibagabaga nyuma yo guturika kw’iyo Grenade, abagera kuri 25 bari bakomeretse ku buryo bworoheje bahise bataha kuri uyu wa gatatu, […]Irambuye

en_USEnglish