Month: <span>January 2012</span>

Rwamagana: Karuranga yatemwe n’abantu kugeza apfuye

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa mbere mu murenge wa Kigabiro ahitwa i Rutonde, ubwo Karuranga Emmanuel yari avuye aho yororera inka ze (farm) ataha, ategwa n’abantu baramutemagura kugeza yitabye Imana. Rwamagana: Karuranga yatemwe n’abantu kugeza apfuye Umuryango we wabonye umubiri wa nyakwigendera mu gitondo cyo kuwa kabiri tariki 03 Mutarama, mu gihe bari baraye […]Irambuye

Bharti Airtel igiye gushora miliyoni 100$ mu Rwanda

Sunil Bharti Mittal umuyobozi mukuru wa societe y’itumanaho ya Bharti Airtel, yavuze ko u Rwanda ari isoko ryiza rifite kuzamuka kugaragara mu itumanaho. Akaba ariyo mpamvu isosiyete ye yiteguye kuhashora kariya kayabo k’amadorari. Sunil Bharti Mittal yabwiye itangazamakuru ko isosiyete ye nigera mu Rwanda bizaba ari nko gufungura imiryango yo kwiyinjiza mu bihugu byo mu […]Irambuye

Laissez-Passer nshya zamuritswe zimeze nka Passport zisanzwe

Kuri uyu wa kabiri tariki 03 Mutarama nibwo ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda cyamuritse impampuro nshya z’inzira (Laissez-Passer). Izi mpapuro zimeze nk’agatabo ka Passport gasanzwe zatangiye gutangwa guhera kuwa mbere tariki ya 02 Mutarama. Anaclet KALIBATA, umuyobozi w’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka, yavuze ko aka gatabo ka Laissez-Passer katekerejwe kakanakorwa mu rwego rwo gutanga servisi […]Irambuye

Abanyamahanga baba bagiye kongera kugwira mu Amavubi

Amavubi ari kwitegura imikino yo guhatanira kujya mu gikombe cya Africa cya 2013, mu gutegura intsinzi ubu amarenga aragaragaza ko hari abakinnyi b’abanyamahanga bagiye kwinjira mu ikipe y’igihugu. Gahunda nk’iyi ku buryo bugaragarira buri wese yaherukaga gukorwa mu 2004, ubwo u Rwanda rwajyaga mu gikombe cya Africa muri Tunisia, nubwo abari bazanywe nabo bavuyeyo amara […]Irambuye

Remera: Grenade yaturikiye ahitwa i Nyabisindu ihitana 2 abandi 16

Ahagana saa saa moya na 25 z’ijoro kuri uyu wa kabiri, mu mudugudu wa Marembo, Umurenge wa Remera, ahitwa i Nyabisindu mu gace kari mu kabande hagati ya Remera, Kibagabaga na Nyarutarama haturikiye Grenade yakomerekeje abantu bagera kuri 16 ihitana 2. Kugeza ubu biri kuvugwa babiri mu bakomeretse bamaze kwita Imana ariko imyirondoro yabitabye Imana […]Irambuye

Uburyo 20 wakwifashisa kugirango ugire amabere meza

Hari ubwo usanga abantu benshi binubira imiterere y’amabere yabo, ugasanga bakabya kwambara imyenda ibafatiriye cyangwa ubundi buryo bubangamye ku mubiri w’umuntu. Urubuga rwa internet: www.healthdiscovery.com ruvuga ko ibintu bya mbere bikwiriye kwirindwa ari ukurya bidafite gahunda, imyitozo ngororangingo ikabije no koga amazi ashyushye kenshi. Ariko by’umwihariko batanze inama zigera kuri 20 zagufasha. 1. Inama ya […]Irambuye

Yahisemo gutandukana n’umufasha we amenyeko yamuciye inyuma mu myaka 70

Umugabo w’imyaka 99 yahisemo gutandukana n’umufasha we nyuma yo kumenya ko yamucaga inyuma mu myaka 70 yari ishize. Uyu muryango wo mu gihugu cy’Ubutariyani wamaze imyaka 77 babanye. Mbere gato y’iminsi mikuru ya noheri y’umwaka ushize wa 2011, ubwo yabonaga agiye kurangiza ubuzima bwe akiri kumwe n’umufasha we, uyu musaza Antorio w’imyaka 99 akaba yaravumbuye ibintu […]Irambuye

Kagame yakiriwe n’umuyobozi wa Dubai

Nyiricyubahiro Sheikh Mohammed Bin Rashid Al Maktoum, Vice President kandi ministre w’intebe wa UAE, akaba n’umuyobozi wa Emirat ya Dubai yakiriye President Kagame kuri uyu wa kabiri. President Kagame ari mu ruzinduko mu bihugu byunze ubumwe by’abarabu, United Arab Emirates, UAE. Aba bagabo bombi bagize ibiganiro ku kwagura ubufatanye mu bukungu hagati y’u Rwanda na United […]Irambuye

Ishusho ya John Terry yakoreshejwe atabizi mu kwamagana ububi bw’itabi

Uyu mukinnyi umaze iminsi atanimereye neza, ubu afite uburakari kuri gouverinma y’Ubuhinde bwo kuba ishusho ye yarakoreshejwe ku mapaki y’itabi, mu kwerekana ko itabi ari ribi. Ifoto itagaragara neza ya John Terry, myugariro wa Chelsea, igaragara imbere ku ipaki y’itabi ryitwa Gold Flake ryo mu buhinde, iyi shusho ikaba yerekana ko itabi ryica. Uku kwamamaza […]Irambuye

Ingoro z’amateka zarasuwe cyane mu mpera z’umwaka wa 2011

Muri iyi minsi mikuru isoza umwaka,abasura inzu ndangamurage igaragaza amateka y’u Rwanda rwo hambere bariyongera kurusha indi minsi. Gusa n’ubwo umubare w’abasura iyi nzu ndangamurage ugenda wiyongera, abakozi bahakorera bavuga ko ntakidasanzwe gitegurwa muri iyi minsi kuburyo cyabakurura ari benshi. Icyakora bemeza ko ibiruhuko bigenda bihabwa abakozi bo mu ngeri zitandukanye, mu minsi isoza umwaka, […]Irambuye

en_USEnglish