Digiqole ad

Umukobwa w'imyaka 15 yahohotewe na mukase bikabije kuko yanze imibonano mpuzabitsina

Umukobwa w’imyaka 15 witwa Sahar  wo mu gihugu cya Afghanistan yahohotewe bikabije na mukase nyuma yo kwanga gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato no gucuruza ibiyobyabwenge, ubu akaba agiye koherezwa mu gihugu cy’ubuhinde kugirango yitabweho n’abaganga.

Sahar wahohotewe bikabije na mukase
Sahar wahohotewe bikabije na mukase

Nkuko tubikesha ikinyamakuru The Guardian, uyu mugore  ndetse n’umukobwa we batawe muri yombi naho umugabo we aracyashakishwa n’abashinzwe umutekano.

Uyu mwana yaramaze amazi atandatu afungiranye mu cyumba cyo munsi y’ubutaka, mukase akaba yajyaga amukuramo inzara z’intoki n’izibirenge  ndetse akanamwotsa akoresheje ipasi. Ibi bikaba byamenyekanye ubwo musaza w’uyu mugore yabimenye akabibwira abashinzwe umutekano.

Minisitiri  ushinzwe abari n’abategarugori muri Afghanistan yasuye uyu mwana aho arwariye mu bitaro bikuru bwa Kabul, akaba yashimiye uyu mugabo watabaje polisi kuko iyo atabikora uyu mwana aba yarapfuye.

Umuvugizi wa Polisi yavugezo basanze uyu mwana afungiranye mu cyumba cyo munsi y’ubutaka, yarakuwemo inzara z’intoki n’iz’ibirenge, yarahondaguye ndetse afite ubushye umubiri wose.

Abaka yakomeje avugako uyu muryango  wahohoteye uyu mwana  bikabije aho yakoreshwaga imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse agahatirwa gucuruza ibiyobyabwenge.

Iki gikorwa cy’ubugizi bwa nabi kikaba cyababaje abanyafoganisitani by’umwihariko ubuyobizi bw’iki gihugu, bwongeye kwihanangiriza abahohotera uburenganzira bw’ikiremwa muntu kuko amategeko akaze yabashyiriweko.

Ineza Douce 
UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • ABAGOME NTAHOBATABA

  • IMANA imufashe azakire

  • njye mfite umugore nkuriya namurahira rwasabahizi twataramye.simbeshya kandi.

  • Aka n’agahomeramunwa! Imana yorohereze uyu mwana w’umukobwa!

  • UWABIKOZE IMANA IZABIMWISHURE YUMVE UKOBIMEZE

  • imana imufashe imukozeho ikiganza cyayocyera imusige umutiwayo ukiza abarwayi. kuko abagomentahobataba yihangane yesarahari kandi ababikoze bazahanwe byintangarugero.

  • USA ko yabazaniye democrazy n’ubukungu ubu se kandi barashaka amafaranga yo mu biyobyabwenge kweli?
    Obama akwiye gukomeza DemonCrazy ye igakwira hose tukajya tubona umusaruro nkuyu.

  • Mbega ubugome we!!!

  • mbega umwicanyi!!!

  • imana ibabarire uwo mugore.

  • Bariya bantu nta mpuwe bagira kugeraho bakuramo inzara z’umuntu kweli birababaje
    nuwo mugabo nawe agomba gushakishwa mpaka abonetse.

    Imana izakize uriya mwana

  • UYU MUGORE N’INKOZI Y’IBIBI BAMUKATIRE IMYAKA BATIFASHE.IBI NTIBIKABEHO MU ISI.

  • Kuva iki gihugu cyemera igihano cy’urupfu nta kibazo bizoroha!

  • Ubucamanza bugomba gukora akazui kabwo!gusa uriya mwana w’umukobwa Imana niyo yatabaye izanamworohereza!

  • abagome bariho pe.Imana niyo yo gutabara isi.

  • Abagore baragwira n’ukuri!

  • uriya mwana ni byiza ko yakomeza kwitabwaho agakira kuko arazira agaherere.uriya mugore azabiryozwe.

  • biransetsa cyane iyo muvuga ihohoterwa nkiryo riri mu mahanga mutita kubana babanrwndakazi bagurishwa bikomeye muri chine bakananyweshwa ibiyobyabwenge ku ngufu kugira ngo binjize ama dollar atagiringano.njye niho mba arko birakabije cyane.

Comments are closed.

en_USEnglish