Digiqole ad

Gor Mahia hafi gusinyisha Kagere Meddie

Uyu rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya yaba igiye kumukura mu ikipe ya Police Fc akinamo mu Rwanda.

Kagere Meddie mu Amavubi muri Tanzania/ Photo Noomia
Kagere Meddie mu Amavubi muri Tanzania/ Photo Noomia

Umunyamabanga wa Gor Mahia yatangarije Supersport ko ngo bamaze kurangiza kumvikana na Police FC ko hasigaye kumurekura gusa, nabo bakamwerekana nk’umukinnyi wabo mushya.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Police FC bwatangarije UM– USEKE.COM ko ayo makuru atariyo,  Gor Mahia ngo ntiregeera Police FC ngo bavugane kuri transfer ya Kagere.

Gusa ngo Police FC irabizi ko Kagere Meddie, usigaranye contact y’umwaka muri Police, we kugiti cye yari ari mu biganiro na Gor, imwe mu ikipe zikunzwe muri Kenya.

Kagere Meddie yigaragaje ku ruhando mpuzamahanga mu mikino iheruka mu Ukuboza muri Tanzania, aho yarangiye atsinze ibitego bitanu, muri iyi mikino yacaga kuri television ya supersport.

Kagere wasabye ubwenegihugu bw’u Rwanda, yaje mu Rwanda azanywe n’ikipe ya Kiyovu Sport mu 2004, ayivamo ajya muri Mukura VC, ari naho yatangiye kwigaragaza cyane, kiyovu iba iramugaruye mu 2009, aha yahavuye ajya muri Police FC.

Nyuma y’amarushanwa ya Cecafa 2011, Gor Mahia ikaba yarahise itangira kuvugana na Kagere Meddie ngo abe yaza kuyikinira.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Kabisa ndagukunda cyane kuko ugira ishyaka kandi ukunda u Rwanda n’abanyarwanda.Igendere turagushyigikiye.

  • Wangu turakwemere tukwifurije nokugera mubwongereza ariko ntuzibagirwe urwanda nabanyarwanda kandi nitugukenera nuzadutenguhe bonne chance

  • Kagere n’umukinyi mwiza kandi ufite ishyaka na discipline. Yaba byashobokaga akabona ekipe nziza i Burayi byaba byiza kurusha kuko ariho yazamurira urwego rwe rw’umupira kandi aranabishoboye. kurijye kujya muri Kenya ntanyungu nyinshi yakurayo kuko urwego rwaho rw’umupira rudatandukanye cyane n’urwo mu Rwanda.

  • Police irabura iki ngo umukinnyi nkuyu ntaducike!!!cash se!!!

  • KAEGERE nakomeze atere imbere IMANA imufashe

Comments are closed.

en_USEnglish