Digiqole ad

IRAN yagerageje missiles zayo mu kugaragaza ko ishoboye

Kuri uyu wa mbere, nibwo Iran yagerageje intwaro zayo zo mu bwoko bwa missiles, hafi y’inzira yitwa “Strait of Hormuz”, IRAN yerekanaga imbaraga yakoresha mu kwivuna umwanzi  mu gihe bivugwa bizakomera nihafungwa iriya nzira yo mu mazi.

Ni imyitozo, ariko yo kwiyerekana
Ni imyitozo, ariko yo kwiyerekana/ Photo Ebrahim Naroozi

Iyi nzira nto inyuzwamo 20% bya Petrol yose y’isi, ihsobora kurikora Iran niramuka iyifunze. Amerika ikaba iherutse kugurisha indege z’intambara ku gihugu cy’inshuti cya Arabia Soudites.

Mu ntwaro Iran yagerageje, harimo izirasa Indege, ndetse na missiles zishobora kurasa muri 200km.

Nubwo Iran yabyise igeragezwa n’imyitozo, ngo bayba ari imyiyerekano, yuko USA ifite ingabo hafi aho muri Arabia, nishaka kugira icyo ikora nabo biteguye.

Muri iyi week end, Barack Obama yatumye birushaho kuba bibi. Yasinye amasezerano ku bihano mu bukungu bigimba gufatirwa Bank nkuru ya Iran n’urwego rw’imari rwayo rwose.

Umuryango w’Uburayi bwunze ubumwe (UE) wo ushobora gufatiwa Iran embargo mu kohereza petrol hanze. Inama y’abaministre b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu by’uburayi izaba muri uku kwezi kwa mbere niyo ishobora kwemeza ibi bihano kuri Iran, ikekwaho gucura intwaro za kirimbuzi.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ese iyo abantu badashaka amahoro bumvako abantu bose ariko bateye?hababaje twebwe barubanda rugufi,kuko aritwe tuhababarira tukahasiga ubuzima nyamara tuzira ubusa m’URWNDA rero twe dukeneye amahoro ibisa nibi ntabwo tubyifuza.

  • amerika igomba kumenya ko itari umupolisi w’isi kd ngo wirukankana imbwa cyane ukayimara ubwoba, ubwo rero n’ibihe byo kuyibwira ngo nayo yitonde kuko nabandi bashobora kubaho ntagasuzuguro kabo cg babahagzae hejuru. Irani ntacyaha ifite kuko nayo irirengera kd iyo amerrica niyo ifite ibitwaro byinshi gusumba ibindi bihugu, nitange rero urugero rwiza ibisenye n’abandi babonereho bitari ibyo n’ireke iterabwoba

  • wabishaka utabishaka nti rwambikana tuzabura ibikomoka kuri petrol bityo ibintu birusheho guhenda.Mbese ubundi Amerika irabona intwaro za Iran arizo zibujije amahoro isi cyangwa ntibabashotora abatuyisi twese tuzabihomberamo cyane ko zahabu y’umukara ntawe itageraho.Izo muri Irak se barazibonye?

  • Bishobora guhinduka intambara y’Isi kweri!!! Ngo Aho Inzovu zirwaniye ibyatsi byumva ubukana.Gusa ntitubikunda na gato. Barafunga iyi nzira, Ibitoro biraba ingume, Bararwana byo biragera Isi yose pe? Uko byagenda kose biratugiraho ingaruka mbi birenze.USA yigize imana kuri iyi SI

  • nurwango abazungu bafitiye abarabu naho ibindi nurwitwazo

  • Ahaaa! Noneho uwo mwami w’isi ngo ubwato bunini muri golfe ya perce. Iratutumbye da!l Abasenga mwongere amasengesho.

  • My Freind ibi bintu birushaho gutera ubwoba kuko muzi ko intambara isenya kandi ntiyubake.Vraiment sinzi Imana yagira igatabara abantu bayo. Erega baravuga ngo ” Qui veut la paix, protege la creation” mais aho kurinda ikiremwamuntu ndabona bari kwangiza ibibazo ahubwo.

  • Bizagorana cyane kuko isi igtuwe Nabantu batandukanye kandi barushaho kugira ubwenge bwishi kandiburi hejuru ariko ntibyaduca intenge nkabanyarwra twishakire ibyaduteza imbere .

  • iyagatatu nayo ntilikure erega! i mean third world war

  • mubyukuri iran nikina yarakaye imazegutwara indege2 zameric nibashakabitondere irankukobaravugango ukubisimbwa abashaka shebuja

  • mubyukuri iran nikina yarakaye imazegutwara indege2 zameric nibashakabitondere
    iran kukobaravugango ukubisimbwa abashaka shebuja

  • mana dusenga reka USA na tunotugaboduto bakubitane koko.kuko utarakubitirwa mukiriya agira padiri ntarakara.amina

Comments are closed.

en_USEnglish