Digiqole ad

Umuhanzi Youssou N’Dour yemeje ko aziyamamariza kuba Perezida wa Senegal

Kuri Television na Radio bye, Umuhanzi Youssou N’Dour yatangaje ko aziyamamariza kuyobora igihugu cya Senegal mu matora azaba mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Umuhanzi Youssou N'Dour
Umuhanzi Youssou N'Dour

Yavuze ko yumvise ubusabe bwa benshi, maze nawe akabusubiza afata icyemezo cyo kuba yayobora igihugu cye.

Ku nshingano z’ubu President zitandukanye cyane n’izo guhanga akora yagize ati: “ Ni ukuri ko ntize amashuri makuru, ariko kuyobora igihugu ni inshingano si umwuga

Uyu Umuhanzi N’Dour, wifuza kuba perezida w’igihugu cya Senegali akaba azahangana na Abdoulaye Wade usanzwe uyobora Senegal’.

Wade kandi akaba ashaka kongera  kwiyamamariza manda ya 3. Iyi ngingo akaba  atayumvikanaho na bamwe mu batavuga rumwe n ishyaka rye muri iki gihugu.

Youssou N’Dour yavuze ko yagaragaje ubushobozi n’ingufu, ndetse ko ibyo ari nabyo yize ku isi. Akaba avugako ko ingendo nyinshi yakoze ku isi yose yize byinshi kurusha ibyo umuntu yabasha kwigira mu bitabo.

Uyu muhanzi w’ikirangirire mu njyana ya Salsa na Jazz, yamenyekanye cyane ku isi ubwo we na Neneh Cherry bakoraga indirimbo ‘Seven Seconds’ yabonye igihembo cy’abahanzi muri Grammy Awards.

Youssou N’Dour, 52, afite Radio (RFM) na Television (TFM) bye,  yavuze ko adafite umururumba w’ibya rubanda “ndi umunya Senegal, ntabundi bwenegihugu ngira, nta mutungo ngira hanze ya Senegal, ibyange byose nabishoye muri iki gihugu, nta mururumba w’umutungo wa Leta mfite”

Youssou N'Dour kuri Television ye avuga ko aziyamamaza
Youssou N'Dour kuri Television ye avuga ko aziyamamaza

Muri Kamena umwaka wa 2011, nibwo perezida Wade yatangarije abaturage ba Senegal ko agiye guhindura itegeko nshinga, iri tegeko nshinga yahinduye ryatumye yongera  kwiyamamariza indi manda ya 3 nubwo byateje imidugararo.

Abigaragambyaga bakaba  baravuga ko perezida Wade yaba ashaka gushyiraho umwanya wa Visi Perezida akawugabira umuhungu we  ariwe  Karim Wade, wazamusimbura.

JONAS MUHAWENIMANA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ndamushyigikiye rwose nabe president wade turamurambiwe afite umururumba ukabije nareke umu star abe president kuko yakumva cyane kandi yifitiye imitungo ye ntashaka udufaranga twubu president ni patriotisme arwanira uwo muhanzi ndamuzi twarabanye cyane niga senegal ni muzima

Comments are closed.

en_USEnglish