Digiqole ad

Gakenke – Abari Indaya 200 biyemeje kubireka ngo bakore ibindi

Abagore n’abakobwa 200 bari indaya, bahawe amahugurwa na Faith Victory Association ku ngaruka mbi z’ibyo bakora, maze biyemeza kureka aka kazi kugira ngo bakore indi mirimo yabateza imbere itari uwo.

Abakora umwuga w'uburaya mu karere ka Gakenke
Abakora umwuga w'uburaya mu karere ka Gakenke

Ayo mahugurwa yabaye tariki 28 Ukuboza 2011,yari afite intego yo kongerera ubushobozi abakora ako kazi  bakabasha kwihangira imirimo yababyarira inyungu aho gukomezagukwirakwiza cyangwa kwiyongerera ibyago byo kwandura SIDA.

Umubyeyi w’imyaka 44 ufite abana batatu witwa Alphonsine Mutezimana unavugako yanduye SIDA, akaba yanakoraga akazi k’uburaya, w’uburaya yivugiye ko nta cyiza yakuye  muri ako kazi, uretse kwandura SIDA. Yakomeje avugako byamutesheje agaciro mu muryango n’inguma yakuye muri aka kazi kubera gukubitwa.

Abitabiriye aya mahugurwa bakanguriwe kwibumbira mu makoperative kugirango babashe guhuza ingufu maze bakore imishinga, Faith Victory Association yiyemeje kuzatera inkunga imishinga yabo.

Abakora uburaya bose usanga ntawe uwishimiye bavuga ko baba bafite impamvu runaka zatumye bakora aka kazi, bamwe bavugako bashakaga amafaranga yo gutunga barumuna babo, abandi bakavugako bashakaga kubona amafaranga yo gutunga abana babo nyuma yo guteraranwa n’abo bashakanye.

Icyo bose bahurizaho nuko ntawifuza gukomeza uburaya, kandi ko baramutse babonye indi myuga yabafasha kwikenura ariyo bakora maze bakiteza imbere.

Aka kazi k’uburaya ntikemewe mu Rwanda hakurikijwe umuco n’indangagaciro z’umunyarwanda, zitemerera umunyarwanda kwiyandarika ndetse zikangurira buri wese kwiyubaha, nyamara abawukora bagenda biyongera ndetse no mu byaro.

Nubwo hari bamwe bahisha ako kazi kabo hari na benshi bemera ko bakora aka kazi, ndetse bamwe bakanafata icyemezo cyo kukareka.

Photo internet

INEZA Douce
UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • dore uko bisa. biraje bijye bidufata kungufu ubu. ahahhhh

  • ni byiza ubwo biyemeje kureka ibibi,
    ariko rero sibyiza ko mwerekana iyi photo
    kuko nkeka niba biyemeje kubireka ntimwagombye kubikora.
    ntabwo murimo kubahiriza uburenganzira bwabo
    kandi uwabarega mwabihanirwa.

  • bariya bafashe ikemezo cyakigabo

    • ngo cyakigabo? ntimukisuzugure ntamugabo uvamuburaya. ni icya kigore ahubwo

  • Ni byiza Nyagasani abagende imbere kuko biyemeje gutera intambwe nziza!

    • Uburaya ni business nkizindi naho ubusambanyi ni ingeso, ni héréditaire! None abavuga ngo abagabo ni indaya babihera he? Ahubwo ni aba clients b’imena! Ntimukitiranye ibintu. Mujye mumenya gutandukanya( kurongora, gusambana, gufata umugore cg kumugundira, gutina, guheheta)

  • ndebera uko bareba, ni nk’amasatura neza neza, genda urafitwe gakenke!

  • Ni icyemezo cyiza bafashe. Imana ishobora byose ibibabashishe.

  • MERCI * MERCI, MERCI SEIGNEUR JÉSUS

    Devant TOI, personne n’a besoin d’avoir honte/Tu ne tends ta main et tu nous donnes ta bénédiction….

    Moi-même Ingabire-Ubazineza, j’ai passé des années dans des ténébres/Dans une soufrance incommensurable/Les passants me montraient du doigt/Sans aucune pitié et sans miséricorde/J’étais un véritable clochard dans les rues des villes….

    Mais finallement, tu as sauvé mon corps/Tu as sauvé mon coeur/Tu as sauvé mon âme…..

    MERCI * MERCI, MERCI SEIGNEUR JÉSUS

    Merci pour le soleil levant quotidiennement/Merci pour le chant mélodieux des oiseaux/Merci por mon malheur et pour mon bonheur/Merci pour les petits et les grands cadeaux….

    MERCI * MERCI, MERCI SEIGNEUR JÉSUS

    Merci pour ta bienveilance/Merci pour ta miséricorde/Merci pour ta gentillesse/Merci pour ta tendresse….

    ++++++++++++++++++++++++++++++++++++++++++

    Na njye mu muryango mfite umuvandimwe wibera i Kigali mu mayirabire. Nkuko bivugwa, na we ni INDAYA mu zindi. Iyo mutekereje numva umutima ushengutse. Ndashimira Imana kuba ikimubeshejeho. Yenda na we, igihe nikigera, azava muri ubwo buzima bubi, birenze kamere.

    IMANA ISHOBORA BYOSE. NDAYEMERA MBIKUYE K’UMUTIMA….

    UMWANZURO. Jyewe abo rubanda bita INDAYA CYANGWA AMABANDI ndabikundira byimazeyo. Kandi gatsinda na njye wandika ibi, ntabwo ubuzima bwanjye bwagenze neza iteka. Hagataho naranyereye, ndatsitara nitura hasi. HASI CYANE. Bimwe biteye isoni kimwe n’agahinda karenze kamere….nari narapfuye mpagaze, nkuko Abanyarwanda bivugira!!!….

    KRISTU UMUKIZA yarantabaye, yampereje akaboko, yantije umurindi, yampaye ingufu zo kuva muri urwo rwobo.

    Ubu ndaho ndatengamaye, merewe neza, ubuzima bwanjye buraryoshye kabisa.

    Buri munsi, buri gihe mpora nshimira IMANA. Buri munsi, buri gihe, mpora nsingiza UMUREMYI…..

    Muraskoze, muragahorana Imana.

    Uwaynu ubakunda Ingabire-Ubazineza.

  • BAGIZE NEZA RWOSE IMANA IZABIBAFASHEMO
    NOE SE NTA BAGABO BAFATANYAGA ? NABO NIBATABIREKA NTIBIZASHIRA MURI GAKENKE. NABAGABO BAKORERWE AMAHUGURWA.

  • abagao nabo bahugurwe naho ubundi ntibizashira

  • Abababa, babonye crise iteye baragenda, agafranga nikagaruka nabo bazagaruka! Iriya ni ingeso bikuvuna bwa mbere ubundi ukarya utarushye da! Musengere abategarugori. Wari wabona aho umugore abwira umwana ati shyiraho amazi y’ubugari ndaje kandi koko mu kanya gato akaba azanye ibyo kurya, iriya niyo boutique naho Yohana baramubeshye

Comments are closed.

en_USEnglish