Digiqole ad

Ishusho ya John Terry yakoreshejwe atabizi mu kwamagana ububi bw’itabi

Uyu mukinnyi umaze iminsi atanimereye neza, ubu afite uburakari kuri gouverinma y’Ubuhinde bwo kuba ishusho ye yarakoreshejwe ku mapaki y’itabi, mu kwerekana ko itabi ari ribi.

Ishusho ya John Terry iragaragara ku ipaki y'itabi
Ishusho ya John Terry iragaragara ku ipaki y'itabi

Ifoto itagaragara neza ya John Terry, myugariro wa Chelsea, igaragara imbere ku ipaki y’itabi ryitwa Gold Flake ryo mu buhinde, iyi shusho ikaba yerekana ko itabi ryica.

Uku kwamamaza ububi bw;itabi byakozwe na gouverinoma y’Ubuhinde, ishami ryo kwamamaza hakoreshejwe amashusho, byababaje cyane John Terry, ubu abamuhagarariye bari kwitegura gukurikirana Ubuhinde mu nkiko.

Dhatwalia, umunyamabanga w’ibiro bishinzwe kwamamaza hakoreshejwe amashusho mu Ubuhinde, yabwiye l’Express ko uburyo iyi shusho yakoreshejwe bitazwi neza.

Dhatwalia yavuze ko bavuganye na Ministeri y’Ubuzima ku buryo hakorwa iyi publicite, ariko atazi uburyo iyi foto ya John Terry yakoreshejwe ndetse iri tabi rigasakazwa mu gihugu hose vuba vuba.

Biro ishinzwe ibyo kwamamaza hakoreshejwe amashusho mu Ubuhinde, ngo si ubwambere bahuye n’ikibazo cyo gukoresha amashusho yabo batazi mu kwamamaza kwabo.

ishusho yaba yarakoreshejwe ni isa niyo y'iburyo
ishusho yaba yarakoreshejwe ni isa niyo y'iburyo
Amatabi yahise akwirakwizwa ku masoko
Amatabi yahise akwirakwizwa ku masoko

Egide Rwema
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • barahemutse
    gukoresha terry iyo bakoresha rooney

  • UYU TERRY AGOMBA GUSHYIRA RURIYA RUGANDA MU NKIKO KUKO RIRIYA NI IHOHOTERA BAMUKOREYE

  • Bamwishyure amafaranga ahwanye nayo baha uwakoreweho Publicité.

Comments are closed.

en_USEnglish