Digiqole ad

Laissez-Passer nshya zamuritswe zimeze nka Passport zisanzwe

Kuri uyu wa kabiri tariki 03 Mutarama nibwo ikigo gishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda cyamuritse impampuro nshya z’inzira (Laissez-Passer). Izi mpapuro zimeze nk’agatabo ka Passport gasanzwe zatangiye gutangwa guhera kuwa mbere tariki ya 02 Mutarama.

Lessez-passer nshya
Lessez-passer nshya

Anaclet KALIBATA, umuyobozi w’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka, yavuze ko aka gatabo ka Laissez-Passer katekerejwe kakanakorwa mu rwego rwo gutanga servisi nziza kandi yihuse.

Raissa UWANJYE , umwe mu bari baje gufata uru rwandiko rw’inzira, yadutangarije ko ashimishijwe n’uko aka gatabo ka Laissez-Passer gashya gatwaritse neza, gafite igihe cy’imyaka 2, mu gihe urusanzwe rwabasabaga kugaruka buri mwaka.

Urupapuro rushya ubu, ruragura 10 000Frw mu gihe urusanzwe rwaguraga 3000Frw rukamara igihe cy’umwaka umwe. Benshi bakaba ngo binubiraga ko uru rwambere rwangirikaga ku buryo bworoshye.

Uru ruhusa rw’inzira rushya rumeze nk’agatabo, rufite udupapuro twinshi imbere dushobora guterwaho cachet n’inzego zikorera ku mipaka.

Abafite izi mpapuro zinzira zisanzwe zigifite igihe (valide) bashobora kujya kuzihinduza bagahabwa izi nshya,  abahawe izishaje tariki ya 30 na 31 Ukuboza 2011 bashobora kuzikoresha kugeza igihe zagenewe (umwaka umwe) kirangiye.

Soudan y’amajyepfo ni igihugu gishya ushobora kujyamo wifashishije uru rupapuro rw’inzira rushya, South Soudan yiyongereye ku Burundi, Uganda, Kenya, Tanzania Repuburika iharanira Demokarisi ya Congo.

Izindi Laissez-Passer zatanzwe mbere y'iyi nshya
Izindi Laissez-Passer zatanzwe mbere y'iyi nshya
Laissez-Passer yari iri gukoreshwa
Laissez-Passer yari iri gukoreshwa
Kuri bureau y'abinjira n'abasohoka ku Kacyiru
Kuri bureau y'abinjira n'abasohoka ku Kacyiru
Abayobozi b'ibiro by'abinjira n'abasohoka baha Raissa Uwanjye agatabo ke ka Laissez-Passez
Abayobozi b'ibiro by'abinjira n'abasohoka baha Raissa Uwanjye agatabo ke ka Laissez-Passez
Umukozi mu biro y'abinjira n'abasohoka asobanura uburyo ku mupaka bazajya abreba niba Laissez-Passez iri muzanditse mu mashini hakoreshejwe ikoranabuhanga, bikaba bbitoroshye kuba wakoresha inkorano
Umukozi mu biro y'abinjira n'abasohoka asobanura uburyo ku mupaka bazajya abreba niba Laissez-Passez iri muzanditse mu mashini hakoreshejwe ikoranabuhanga, bikaba bbitoroshye kuba wakoresha inkorano.
Laissez-Passer ziri gutangwa ibizigize (data) zibitse muri mudasobwa
Laissez-Passer ziri gutangwa ibizigize (data) zibitse muri mudasobwa

Daddy  SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ese abari bafashe vuba laissez-passer sisanzwe bazazikoresha zirangize date;
    cyangwa zateshejwe agaciro.
    mutubarize? ubundi izi nshya zijyanye n’igihe.

    • Abantu bose bari bafite Laissez-passer zikaba zitararangiza igihe cyazo, bazakomeza kuzikoresha kugera zirangiye.

  • Turashima cyane iyi service yabinjira n’abasohoka ikora neza cyane LP y’ubushize ntabwo yari nziza dore nawe yasaga n’umwenda w’imfungwa, ikindi yabikiga nabi pe, ndabaza uwifuza kuyifata kandi iyambere igifite ho igihe bamwemerera? numva mubyemeye umuntu yahita ayihinduza vuba, Ibi nabyo nisuku pe. Umwaka mushya nudushya twiza kandi twinshi

  • Bjr. Ariko nka Traffic Police iba irihe igihe Migration iri gukora utu dukoryo. Iyo ubona Provisional Driving Licence igikorerwa kuri za machine bourgmestre, byo nta soni bibatera? Ahubwo se uburyo service zabo zitinda byo? Uzi ko barushwa na Millitary. Wagira ngo ntabwo bahugurwa cg se ngo bige amashuri makuru na za Kaminuza. Ruriya rwego rwinjiza menshi ariko nta IT mu bintu byabo. Ni ukwikubita agashyi, bakarebera ku bandi. Gusa Ntabwo ari abo kugawa gusa kuko; ku mutekano ho ni byiza. Bikosore kuri IT services.

  • ndabona ari nziza cyane nonese za processus zo kumirenge zavuyeho

    • ubajije ikiibazo cyanjye , umuseke plz mutubarize niba tutazasubira ku mirenge kuko nibo badutinza kwibonera ibyangombwa , naho abo kuri immigration bo ni hatarii bakora neza, tukongeraho ni ngabo zigihugu ndavuga RDF nizo nzego ebyiri zitagira ikibazo zinshimisha. ako kabazo plz mukatubarize kabisa dushaka kubimenya

      • Usaba Laissez-passer, tumusaba icyangombwa cy’abajya mu mahanga gitangirwa ku rwego rw’Akagali ntabwo ari ku murenge. Mu byukuri ibi ni imikonarire n’izindi nzego z’ibanze kuko ari baba bazi aho atuye, bityo natwe bikadufasha guha ibyangombwa abantu babikwiye.

        • AHA NTABWO TWUMVIKANA KO WEMEZA KO BABA BATUZI ABO MUNZEGO ZIBANZE MWARANGIZA MUKADUSIRAGIZA NGO NTITURABANYARWANDA,NTIMUTINYE KUDUSABA NIRANGAMUNTU ZAKERA?MUZIKO MUMATEGEKO ZITAGIKORA UBUNDI MUKORA NEZA ARIKO NIMUKOSOLE IKI KIBAZO ABANYARWANDA TURIKUBIRENGANIRAMO MUDUHE KAGACIRO MUZEHE ADUTOZA,NABAYE NYIBAREKEYE IGIHE CYARANSIZE MWARAMPEMUKIYA MUZANTINZA MUYIMPE AKA KANTU MUKIGEHO TUGIFITE IRANGAMUNTU YAMBERE NTIMWATUGORAGA BIRATUBABAZA

        • aho rero niho ikibazo kiri abantu bo mu tugari baratuveteza kdi iyo uvuyeyo bakohereza nabo ku murenge, byakabaye byiza niba ID twhawe zizew ko zitiganwa baduha L-P tutarinze kuburana naba gitifu butugari, aribyo ntago byaba byihuta kuko niho bantu batinda cyane

  • uru nirwo rwego rwa mbere mu Rwanda nabonye rukora neza cyane nabonye itangwa ry’akazi hariya ndumirwa nta kimenyane, nta kuba uhafite bene wanyu urakora watsinda ugahabwa akazi ninayo mpamvu service zabo zihuta umwe wese acungana n’akazi ke turabashima cyane mukomereza aho

  • Ibindi bigo bijye bijya kwigira kuri iki kigo ibijyanye na service nziza. Umwaka mushya muhire ku bakozi b’ibiro by’abinjira n’abasohoka. Tubashimira uburyo mukora neza akazi mushinzwe. Ntimuzatezuke muzakomereze aho

  • zizakomeza zikorekugezaigihezizarangiriza igicyazo,kijanye numwaka

  • Ni ukuri nanjye ntangazwa kandi nshima uburyo ibi biro bitanga serivisi neza muri aba mbere pe! Amaserivise akeka ko yaba anengwa azaze kubakoraho urugendo shuri.

  • Nubwo bwose gakoranye ubuhanga bakaba bongeyeho soudan du sud! ndifuza kubaza,Impamvu bazamuye cyane aya mafaranga bakayavana kuri 3000 bakayageza kuri 10000,byari kuba byiza iyo bayashira kuri 8000rwf.

    • Iki cyari ikibazo hamwe n’igitekerezo.Murakoze.

    • Mu byukuri Ubuyobozi bukuru bw’Abinjira n’Abasohoka butanga serivisi , ntabwo bukora ibijyanye n’ubucuruzi.Ikiguzi cya Laissez-passer kiba gihwanye nibyayitanzweho mu kuyikora gusa, ndetse Leta ikaba iba yagerageza gukora ibishoboka byose kugirango iyi serivisi abaturage bayibone ku giciro kiri hasi ugereranije n’ibiba byarakozwe kugirango ari system n’udutabo twa Laissez-passer dukorwe ndetse n’ibindi bikorwa kugeza umuntu abonye Laissez-passer.

      Ikindi nuko ugereranije n’ibiciro ntabwo kiri hejuru, ubaze ko iyari isanzwe itangwa yari Frw3000, ikamara umwaka umwe n’Ibihugu yageragamo ari bike, bigasaba kandi ko umuntu aho aza buri mwaka guhinduza nabyo bitwara amafaranga yose ubariye hamwe usanga arengeje ikiguzi cya Laissez-passer nshya

  • Njye mu bigo byitwara neza rwose iki kigo ni icya mbere pe,umuntu yakirwa neza, akabona ibyo asaba byose nta yandi mananiza ariko Tarrafic we, ni hatari kabisa,barakubwira ngo jya ku cyma urebe permis yawe ukayibura ubundi ngo ubwo izaba ikorwa,ukibaza niba iyo mikorere ikiri mu Rwanda ukayoberwa.Rwose Spt Gasana narebe uko abigenza. Bagerageze no gukoresha ikoranabuhanga kuko turiya tuachine twakwiye kujya muri Miseum ya Police kabisa. Mumbabarire si ugusebanya rwose mu byangombwa bya Permis Police yitwara nabi mu mikorere. Cyakora ku mutekano ho Tumeze w’ibindi byo ni ok.

    • Ntabwo ubeshye kabwa we!!! bakora nabi cyane

  • buriya muzarebe neza musasanga n’umuyobozi mukuru w’iki kigo ari inyangamugayo kuko bakora neza pe!

  • Mushobora no kubariza ibibazo byanyu ku rubuga rwacu rwa Facebook: http://www.facebook.com/rwandaimmigration

    • ANGE NIBYO MUKORA NEZA ARIKO KUVA HATANZWE IRANGAMUNTU NSHYA MUSIGAYE MUNYUZAMO NGO NTITURI ABANYARWANDARWOSE TURI KUBIRENGANIRAMO INZEGO ZIBANZE SE NTIMUZIZERA? SINAGIYE GUSURA MUMINSIMIKULU NKUKO NARIFITE CONJI UBU NABAYE NDETSE GUSIRAGIRA,ESE NINYEMERERWA MUZAMPA IYAGATABO? WENDA NONGERE CASH ZISABWA? ARIKO RWOSE ABANYARWANDATURIKURENGANIRAMO WENDA MUTWAKE NA ATTETITATION DE NAISSANCE ARIKO NIYO YABA UMWE NTARENGANE MUMUHE AGACIRO IYI NIYONENGE MUFITE

  • Ange we, rwose boss wawe aguhe agahimbazamusyi kuko ntako utagize pe!

  • Ange we, ndakweye kabisa!!!!! urasobanura byihuse rwose!!!! i think u a in the right place!!! keep it up plz!!!

  • NTIMWADUSUBIJE ARIKO KU KIBAZO KIREBANA NO KWAKA IDENTITY CARD ZA KERA KUGIRA NGO MUTANGE PASSPORT.

  • ANGE TWATEGEREJE UDUSUBIZA KANDI NUBWO TUTAKUZI TWISHIMIYE KO ULINTWARI IBASHA GUSUBIZA ABATURAGE IBI BYO KUTWIRUKANSA,MUKAGEREKAHO KUTWAKA ID CARD YAKERA MUBIDUSUBIJE BYATUNYURA CYANE KO TUBONA BITANGA ISURA MBI KUREBA UMUNTU MUMASO UKAMWIMA ICYANGOMBWA KDI IBISABWA NITEGEKO YABIZANYE RWOSE NIMUDUTABARE ABANYARWANDA TURIKUBIRENGANIRAMO NTITUKAVUGE IBYIZA GUSA NIBIBI TUBIVUGE BIKOSORWE

  • WAMBARIJE IKIBAZO RWOSE BADUKIZE KWITA UMUNYARWANDA NKAWE NGO SUMUNYARWANDA BIRANYIBUTSA IKINTU,BIVANGIRA SERVICE MUDUHA NZIZA,NIBA UMUNTU AFITE IRANGAMUNTU ITARI PIRATE MWAMWIHEREYE KUKI MUDUSIRAGIZA MWARAKUYEHO IZAMBERE NGO MUDUHAYE INZIZA MUTUBAZA IZISHAJE TUZIKUREHE?ABATUZI MUDUTUMA NUBUNDI UMUNTU AFATA IRANGAMUNTU BARI BAHARI,IBIBINTU MBONA BYAVAMO AMANYANGA YARUSWA AMARANGAMUTIMA,MURASHISHOZE

    • Mwaramutse!
      Icyo nasubiza ku kibazo cy’abantu basaba Indangamuntu, mu byukuri ntabwo dufite uburenganzira bwo kuba twabwira umuntu ko atari umunyarwanda. Ibyangombwa dutanga ni uburenganzira bwa buri munyarwanda wese wujuje ibisabwa. Mu rwego rwo gutanga ibyangombwa kubabikwiye, hari igihe habaho gukeka, ariko kutari ukwambura umuntu ubunyarwanda. Ikindi nuko bizwi ko hari amakosa ashobora kuba yarabaye, abantu bakabona indangamuntu mu byukuri batazikwiye.Ni muri urwo rwego hari igihe umuntu ashobora kuba afite indengamuntu, ariko hakavuka impungenge zishingiye kubyo nari maze kuvuga haruguru ko hari abazibonye mu buryo butaribwo. Iyo byagenze gutyo, nibwo dusaba umuntu kutugaragariza ibyangombwa ashobora kuba yarakoreshaga mbere yuko indangamuntu zitangira nshya zitangira gutangwa, cyangwa akaganira n’abakozi bacu ikibazo cye kigakemuka. Nasaba ko abafite ibibazo nkibi batwegera tukareba uko biteye ndetse tugafatanya no kubishakira umuti

      • ANGE SINKUZI SINZI NA POST UFITE ARIKO URUMUHANGA CYANE,AYA MADOSIYE MUYADUKULIKIRANIRE KUKO BIRABAVANGIRA BIGATUMA ABENEGIHUGU TUBIRENGANIRAMO NTAMAKOSA TWAKOZE MUKOMEREZE AHO

  • ANGE,IYINENGE NAYO MUYIKOSORE,KUKO GUKEKA NICYAHAMUSHAKE UKO MWAKEMURA IKI KIBAZO MUKUMIRE KUGWA MUMUTEGO KDI MWARINTWALI TABWO ABANYARWANDA TWAZIRA AMAKOSA YABATANZE IRANGAMUNTU AHA MURAZITESHA AGACIRO MUGATESHA NINZEGO ZIBANZE,NATWE IYOMUTWUJUJE IBYO MWADUSABYE MUKATUJUJUBYA NKABENEGIHUGU BARATUBABAZA,CYANE KO MURIKIGIHUGU TWANYUZE MUBIHE UMUNYARWANDA YIMAGA UBURENGANZIRA UNDI NGOSUMUNYARWANDA,RWOSE ANGE TUBAZIHO UBUHANGA NUBUSHOBOZI NUBUNYANGAMUGAYO,UYU MUTEGO MUWITONDERE CYANE,BIRABAVANGIRA BENSHI NTITWASUYE ABACU KUBERA IKI KIBAZO,UWABIBABWIRA NAMWE NDUMVA BITABANYURA,MUSHYIRE NO MUNYURABWENGE,KIRAZIRA,KIKAZIRIRIZWA,KWITA UMUNYARWANDA NGO NTURUMUNYARWANDA NONEHO MUGIHUGU CYAWE,MUZABAZE ABABIWIWE MBERE YINTAMBARA BAZABABWIRA,MUGIRE AMAHORO MARWATUBYAYE

  • IBI BINTU NI INYAMIBWA PE!SERVICE Y’ABINJIRA N’ABASOHOKA MURI ABO GUSHIMWA,NJYE NIZERA KO N’AKO KABAZO MUZAGACYEMURA NEZA( KWAKA ID ZA KERA)!IKINDI NSHIMIYE CYANE ANGE USUBIZA BIMWE MU BIBAZO BYACU YIH– USE ATAVUZE NGO” MUZASANGE MU BIRO”!!!! NK’UBU MBA NIBAZA POLICE YACU NIBA BATAGERA KURI URU RUBUGA???( CYANE TRAFFIC POLICE)
    ARIKO NGO “MUZASANGE KURI HEADQUATER!!”
    IBI BIRASHAJE BAZISUBIREHO BAJYANE N’IKORANABUHANGA KUKO URU RWEGO MU BYANGOMBWA BARAD– USEBYA.

  • Mwiriwe
    YEWE NUBUNDI KIRIYA CYA RESE PASE CYA MBERE CYARI KIMEZE NKIGIFUNIKO KIKAYI
    ARIKO AKA NDABONA GASA NEZA CYANE
    NUMUTUGURE TUTARASHIRA RERO

  • Ange,mutubarize ku bijyanye n’abantu bafite amarangamuntu ariko amafoto yabo akaba atakijyanye n’uko bo bameze ubu.Ese ko hari aho ugera bakakubgira ko iyo foto atari iyawe ukabanza ugashaka ibindi byangombwa,haba wenda hazabaho gufotorwa bijyanye n’igihe(to update)?Thx!

  • well done Rwanda! Nkunda U Rwanda cyane kabisa. Dore impanvu abarwanya government batwanga, ni ukubera ko ubuyobozi buhora butekereza ibyiza byagirira abanya Rwanda akakaro.
    well done

Comments are closed.

en_USEnglish