Digiqole ad

Kagame yakiriwe n’umuyobozi wa Dubai

Nyiricyubahiro Sheikh Mohammed Bin Rashid Al Maktoum, Vice President kandi ministre w’intebe wa UAE, akaba n’umuyobozi wa Emirat ya Dubai yakiriye President Kagame kuri uyu wa kabiri.

President Kagame yakiriwe na Sheikh Mohammed mu ngoro ya Zabeel i Dubai
President Kagame yakiriwe na Sheikh Mohammed mu ngoro ya Zabeel i Dubai

President Kagame ari mu ruzinduko mu bihugu byunze ubumwe by’abarabu, United Arab Emirates, UAE.

Aba bagabo bombi bagize ibiganiro ku kwagura ubufatanye mu bukungu hagati y’u Rwanda na United Arab Emirates.

Ikinyamakuru emirates247 dukesha iyi nkuru, kivuga ko President Kagame yishimiye intego za Sheikh Mohammed mu iterambere, muri iki guhugu rimaze kumenyakana henshi ku isi.

Kagame kandi akaba yavuze ko u Rwanda ruzunguka byinshi mu gukorana na UAE no gufata iki gihugu nk’intangarugero mu bukungu n’izindi nzego zitandukanye.

United Arab Emirates, ni ubumwe bw’ibyo twakwita Leta zirindwi; Abu Dhabi, Ajman, Dubai, Fujairah, Ras al-Khaimah, Sharjah, na Umm al-Quwain. Giherereye mu kigobe cya Perse, kigahana imbibi n’ibihugu nka Oman na Saudi Arabia, kikanasangira inkombe z’inyanja na Iraq, Kuwait, Bahrain, Qatar, na Iran.

UAE ni igihugu giteye imbere cyane, ubukungu bwacyo bushingiye kuri Petrol, aho iza ku mwanya wa gatandatu ku isi mu bihugu bibitse Petrol nyinshi. Kugeza ubu ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) kivuga ko UAE aricyo gihugu gifite ubukungu buri kuzamuka cyane.

Photo: WAM

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • Nyakubahwa Paul turakwemera sana,utuvugire tugye tugya Dubai tutishyuye VISA kuko ihenda sana.100 dollars iminsi 14…

  • HE ntako udakora ngo uduteze imbere dore nawe nta kuruhuka ubu nje nakekaga ko uri muri congé ziminsi mikuru none uri DUBAI Imana izakomeze ikurinde iguhe n’ubwenge bufitiye inyungu Abanyarwanda bose.

  • H.E turagushimira cyane kuko uri intore idatenguha abayizeye.komerezaho bibere urugero rwiza abirirwa batwigaho bareke kutwigaho ahubwo batwigireho.PEACE!

  • Muraho neza mwese Abanyarubuga,

    mbere na mbere na njye mbifurije umwaka mwiza, umwaka muhire wa 2012. Mbifurije amahirwe, amahoro, urukundo n’umugisha w’Imana-Rurema. Mbifurije ubugingo, naho ibintu tuzabihaha, ni impamo,,,,

    Kandi nifatanije na buri Munyarubuga, buri Muvukarwanda, kwifuriza umwaka mwiza ABAYOBOZI bacu boseeee…..

    BARAGAHORANA AMATA, BARAGAHORANA IMANA.

    Ndashimira HE Paulus KAGAME. Mutuye IMANA-RUREMA, yo yamwiremeye. Bambe weeee, izamuduhembere. Kandi imuhozeho amaso umunsi n’ijoro…..

    UMUKOZI * UMUKOZI * UMUKOZI. Biratangaje kubona ukuntu Afande Kagame akora kabisa. Biratangaje kubona ukuntu akoresha igihe cye. Ndetse reka mbasetse, na njye ubwanjye, nsigaye ngerageza gukorana umuhate n’umurava nka Nyakubahwa Umukuru w’Igihugu KAGAME. Kuburyo iyo maze umwanya munini nduhutse, numva merewe nabi nti: Ubu Kagame ageze hano wamubwira ikihe gifaransa!!!

    FOR SURE, THE MAN IS A SPECIAL SPECIMEN…..

    KWAGURA AMAREMBO. Ku bw’umwihariko ndamushimira cyane kuba muri 2011 yarafashe akabando, maze agasura ibihugu byinshi bya hafi na kure. Discours ye yo gusoza umwaka narayisomye nitonze. Nishimiye cyane ko politiki yacu yo kwagura amarembo ayikomeyeho. Uyu mwaka, biramutse bishobotse, yajya gusura KABILA muri RDC. Iki ni icyifuzo cyanjye bwite….

    PM PIERRE DAMIEN. Uriya mugabo nawe biragaragara ko ari umukozi kabisa. Mu minsi mike amaze ari minisitiri w’intebe, imishinga amaze gusura ntibarika….

    DECISION * DECISION * DECISION, Biranshimisha cyane kubona ukuntu akemura ibibazo.

    TEAM-ORIENTATION. Kandi biranshimisha cyane kubona ukuntu afatanya n’abandi ba minisitiri. Koko usanga ari UMUKURU mu bareshya. Urugero: Ahitwa i Nyanza ya Kicukiro yari kumwe na Abaminisitiri batandatu, niba ntibeshya. Bahise bafata umwanzuro ko, IKIMPOTERI gihari gihita gifungwa bitarenze ukwezi kumwe. MAGNIFICAT…..

    UMWANZURO. Muri make, iwacu i Rwanda ubu amahoro araganje, kandi amajyambere arahinda. Biraryoshye cyaneeeeee, mba mbaroga….

    IMANA ISHIMWE KANDI ISHIMWE.

    Murakoze mugire amahoro. Uwanyu ubakunda Ingabire-Ubazineza.

    • Urabeshya wavuze ikinyuranyo. Wenda uri gukoresha ironie cg se niko ubyumva ariko njye…..

Comments are closed.

en_USEnglish