Digiqole ad

Uburyo 20 wakwifashisa kugirango ugire amabere meza

Hari ubwo usanga abantu benshi binubira imiterere y’amabere yabo, ugasanga bakabya kwambara imyenda ibafatiriye cyangwa ubundi buryo bubangamye ku mubiri w’umuntu.

Urubuga rwa internet: www.healthdiscovery.com ruvuga ko ibintu bya mbere bikwiriye kwirindwa ari ukurya bidafite gahunda, imyitozo ngororangingo ikabije no koga amazi ashyushye kenshi. Ariko by’umwihariko batanze inama zigera kuri 20 zagufasha.

1. Inama ya mbere batanga ni uko umuntu agomba kureka umugongo we ukema kandi buri munsi.

2. Kwambara udufata-mabere bita soutien tujyanye n’uko amabere angana no kwirinda urwikubano urwo ari rwo rwose ku gituza.

3. Koga amazi akonje ku mabere cyagwa umuntu agakoresha agatambaro karimo barafu mu gihe adakunze koga amazi akonje.

4. Kwambara agafata-mabere igihe cyose uri gukora imyitozo ngororangingo.

5. Kwambura kenshi ibiba biyafashe kugira ngo amaraso atemberemo neza ndetse n’uturemangingo tube duhagaze neza.

6. Kuryamira umugongo kugira ngo utaryamira igituza mu gihe cy’ijoro.

7. Kwirinda imyitozo ngororangingo ituma wicugusa cyane.

8. Kutamara igihe kinini ku zuba mu gihe utikingiye.

9. Kutikorera ibintu biremereye.

10. Gudakorakora cyangwa kumasa amabere ku buryo burengeje urugero. Batanga inama ko ushaka massage yayo yakoresha kereme yabugenewe kandi akayamasa mu cyerekezo cy’uruziga.

11. Kwegeranya amabere hamwe n’amaboko akubiranye ukayamasa uyazana mu cyerekezo cy’isura yawe.

12. Kutaba mu mazi ashyushye igihe kirekire igihe uri kwiyuhagira.

13. Kudaterura ibyuma biremereye cyane cyangwa binarengeje urugero.

14. Kwirinda poroteyini nyinshi mu biryo ufata.

15. Gukura amaboko inyuma ku badamu bafite amabere manini ngo bibafasha kuba yagira urugero rudakabije mu bunini.

19. Koga ugaramye muri pisine cyangwa se mu yindi migezi ndetse no kwirinda koga mu buryo butuma igituza cyawe cyikubana n’amazi cyane.

20. Kuryamira ikintu gitambitse ugashyira maguru yawe ku butaka amasegonda make ukimenyereza guhora wemye ndetse ibi ngo bifasha mu kugira forume nziza y’ambere.

Source: umuganga.com

0 Comment

  • Ba Sisters bacu mujye mwumva vuba. Nababwira iki rero!!!!! umva ko mutigishwa da!!

  • nibyiza kutugira inama

  • Muzagire n’inama abafite utubere duto jye nkunda umukobwa ufite amabere manini ariko adakabije

  • Ariko nimuzajya muvuga nkibi muzajye mugaragaza na source mwabikuyemo kugirango turusheho kubyizera ndetse kuburyo binabaye ngombwa umuntu akaba yakongera akisomera akaba yanakuramo andi makuru muba mutabashije kwandika hano.
    Murakoze

    • Ongera usome neza hasi y’inkuuru handitse ngo Source: umuganga.com, birahagije.

  • AMABERE NI KIMWE MU BICE BYINGENZI NDETSE BYAGACIRO KU GITSINA GORE. RERO, CYANE CYANE BAKOBWA MURUMVE MUMENYE GUFATA NEZA AMABERE YANYU KUKO ASHOBORA GUTUMA UKUNDWA CG UKANGWA. ABAYATEGEZA ABASORE RERO NI AKAZI KAMYU

  • tubashimiye inama mutanga beneyo ntibatangwe

Comments are closed.

en_USEnglish