Digiqole ad

Bharti Airtel igiye gushora miliyoni 100$ mu Rwanda

Sunil Bharti Mittal umuyobozi mukuru wa societe y’itumanaho ya Bharti Airtel, yavuze ko u Rwanda ari isoko ryiza rifite kuzamuka kugaragara mu itumanaho. Akaba ariyo mpamvu isosiyete ye yiteguye kuhashora kariya kayabo k’amadorari.

Airtel ahandi iri ni muri Ghana
Airtel ahandi iri ni muri Ghana

Sunil Bharti Mittal yabwiye itangazamakuru ko isosiyete ye nigera mu Rwanda bizaba ari nko gufungura imiryango yo kwiyinjiza mu bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari.

Mu itangazo ryasohowe na Bharti Airtel, rivuga ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bya Africa gifite iterambere mu itumanaho ryihuta cyane. Ibi ngo babishingira kuri raporo ya banki y’Isi yitwa “Doing Business Report 2012”,  yashyize u Rwanda ku mwanya wa gatatu inyuma ya Africa y’epfo n’ibirwa bya Maurices, mu bihugu bitanga icyizere mu gushoramo Imari muri Africa.

Iyi raporo ivuga ko “ u Rwanda mu myaka ibiri ishize, ruri mu bihugu icumi ubukungu bwazamutse kurusha ibindi mu rwego rwa Business, rwazamutse kuva ku mwanya wa 70 muri rusange ku isi mu 2010 rugera ku mwanya wa 58 mu gukora no korohereza abakora Business mu 2011

Iyi raporo ya Banki y’Isi, ivuga ko iyi gahunda yo kuzamura urwego rwa Business mu Rwanda, yatangiye mu 2003, u Rwanda ngo rurebera ku bindi bihugu nka Singapore byazamutse mu bukungu biturutse ku ishoramari.

Kuva mu 2005 iyo gahunda ngo yatangiye gutanga umusaruro,  guhera mu 2010 ngo bifata iminsi 3 kugirango utangize company yo gukora business yawe mu Rwanda.

Ubu buryo bwo korohereza abikorera gushora mu Rwanda, Sunil Bharti Mittal avuga ko biri mu byatumye yiyemeza gushora imari ye mu Rwanda.

Sunil Bharti Mittal yashoye imari ye kandi mu gihugu cya Ghana, ahari Airtel Ghana.

Miliyoni 100$ Airtel izashora mu Rwanda, ngo niryo shoramari rinini sosiyete yikorera mu buhinde izaba ishoye hanze y’iki gihugu.

Source: spyghana.com

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • nize ihombe maze izatahe yikoreye amaboko

    • N’ahandi hose yanyuze ntiyigeze ihomba.ndakwibutsa Airetl iri mu bigo bikize cyane ku isi ikaba iri no mu bihugu bikikije u Rwanda harimo TANZANIYA,UGANDA DRC,Hamwe n’ibindi…

      Nize idufashe kumanura ibiciro mw’itumanaho kuko niyo tugiye hanze usanga ariyo ihendutse muri serivisi zayo zose

  • Welcome Airtel, we are tire of MTN Monopoly. First analyse well the market your going to serve and come up with the uniqueness with in your startup business of telecommunication in Rwanda.

    We are happy, to see Airtel establishments.

  • Welcome Airtel!!We cant wait. The losses’ warnings are only threats.Airtel, u gotta focus, study the environment and then join the market with strides enough to compete.mayb Tigo and MTN will come back to their senses and act like there’s another company existing. Otherwise, business is all about profits and losses. so, no worries!

  • Nize naho ubundi Tigo nayo yarimaze kuzamura ibiciro

  • izatangira ryari mu byukuri

  • Biriya byose ni nk’utubari, hari ujyanayo ubusa se? Bose ni amafranga baba bashaka namwe mukayabaha ku bwinshi nta society y’itumanaho ihendutse nimwe muri Africa, keretse duhuje umuyoboro umwe na Europe naho ubundi Internet na Telephone bizabahenda kugeza igihe amafranga abashiriyeho! Ahandi ko haba WiFi ikoreshwa na bose wowe ugatunga iyawe bitewe na business ukora inaha haraho wabibonye! Mwihangane babinikize namwe mutakarwe mumeze nk’inka yonsa niyo bashyiraho iyayo yamara kureta bakazana icyansi, ngayo nguko!

  • @ Kanakuze

    uraho mwana wacu. Maze rero umbabalire maze unsobanulire muri make neza uko ubona kiriya kibazo twagikemura….

    Kandi kugirango tutiha rubanda wandike mu Kinyarwanda, ndabona ukizi kugeza hasi kundiba. Uko wanditse biraryoshye byanryoheye….

    Ndakumenyesha ko, usibye amakabyo, kiriya kibazo cy’ikorana buhanga mw’itumanaho ndi inzobere muri cyo. Kandi koko buri wese ukizobereyemwo azi ko, ikiguzi cya Internet na E-Mobile Telefoni kiri hejuru cyane iwacu i Rwanda, no muri Afrika muri rusange. Ndabizi neza kuko ntelefona kenshi imuhira. Mba ndi muri USA cyangwa muri Europa. Birahenze bikabije ….

    Ndiyemeza ko ABAYOBOZI bwo hejuru nabo icyo kibazo bakizi. Ni amaburakindi rero…

    DUKWIYE KUBONERA KIRIYA KIBAZO UMUTI UNOZE. BYANZE BIKUNZE……

    Uwawe I.-U.

  • Ahubwo nize twibonere akazi ubu chomeri butumereye bad,ahubwo mumbwire ahobarikwandi nigendere kwiyandikira ma,barakaza neza

  • Turabashima cyaneee! rwose turabakunda
    ese iyo society izaza ryari ngo
    twegeranye spanners and other tools
    rwose ije ikenewe cyaneeee!

  • Oya nize idukize ibisambo byo muri Mtn kuko Tigo yo ibifitiye ubwoba bwinshi

Comments are closed.

en_USEnglish