Digiqole ad

Yahisemo gutandukana n’umufasha we amenyeko yamuciye inyuma mu myaka 70

Umugabo w’imyaka 99 yahisemo gutandukana n’umufasha we nyuma yo kumenya ko yamucaga inyuma mu myaka 70 yari ishize. Uyu muryango wo mu gihugu cy’Ubutariyani wamaze imyaka 77 babanye. Mbere gato y’iminsi mikuru ya noheri y’umwaka ushize wa 2011, ubwo yabonaga agiye kurangiza ubuzima bwe akiri kumwe n’umufasha we, uyu musaza Antorio w’imyaka 99 akaba yaravumbuye ibintu byamukuye umutima.

Aba niba batandukanye
Aba niba batandukanye

Urubuga rwa internet: 7sur7 dukesha iyi nkuru rutangaza ko ngo mu gihe yarebaga mu mpapuro z’umufasha we, yabonye inzandiko zashaje. Mu gihe yazisomaga ni bwo yabonye ko umufasha we Rosa, ubu ufite imyaka 96 yari afitanye umubano udasanzwe n’undi mugabo mu myaka ya za 70 ishize, nyuma y’imyaka mike gusa bashakanye.

Nyuma yo kubona ibi bimenyetso bidashidikanywaho umufasha we akaba byose yarahise abimubwira uko byagenze n’uko yamucaga inyuma. Umugabo we yumvise yarahemukiwe ni bwo yahise afata icyemezo cyo kwaka ubutane.

Ibi byose ariko bikaba bigomba kuba banyuze imbere y’umucamanza wavuze ko urubanza rwabo ruzaburanishwa mu kwezi kwa gatatu k’uyu mwaka mu gihe bizagaragara ko bagifitanye amakimbirane. Tubikesha Umuganga.

0 Comment

  • aka si akandare bagenzi?

  • Ahahahahahhaha, yewe iby’uyu mugabo ndabona bibabaje kdi bisekeje pe.Akabi gasekwa nk’akeza.

  • MWAHORA N’IKI KO IBINTU BYADOGEREYE!UB– USE UYU MUKAMBWE AZASHAKA UMUSHERI AZAHOMAHO?UBU UMUSHINGA UHAGAZE UTE?UYU MUKECURU NAWE YARI DANGER!!!!BANYARWANDA BANYARWANDAKAZI BABYEYI BACU MURAMENYE MWIRINDE IBI BINTU!!

  • Mana fasha isi naho ubundi biracitse

  • birasekeje& biratangaje

Comments are closed.

en_USEnglish