Digiqole ad

Rwamagana: Karuranga yatemwe n’abantu kugeza apfuye

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa mbere mu murenge wa Kigabiro ahitwa i Rutonde, ubwo Karuranga Emmanuel yari avuye aho yororera inka ze (farm) ataha, ategwa n’abantu baramutemagura kugeza yitabye Imana.

Rwamagana: Karuranga yatemwe n’abantu kugeza apfuye
Rwamagana: Karuranga yatemwe n’abantu kugeza apfuye

Umuryango we wabonye umubiri wa nyakwigendera mu gitondo cyo kuwa kabiri tariki 03 Mutarama, mu gihe bari baraye bamubuze kandi bari bazi ko yagiye mu nka ze nimugoroba.

Umwe mu bantu baturanyi wa nyakwigendera Karuranga, yatubwiye ko nyakwigendera ngo yaba yatemwe n’abantu barenze umwe ategewe mu nzira iva ku “ifarm” ye.

Umushumba wamukoreraga ubu uri mu maboko ya Police ari mu bakekwa bahise batabwa muri yombi, kuko ageze murugo nijoro (kwa shebuja) yavuze ko ngo batonganiye ku ‘ifarm’.

Abandi bakekwa kugeza ubu ngo baburiwe irengero.

Ntiharamenyekana icyo abishe Karuranga baba bamuhoye, abaturanyi bavuga ko ubugizi bwa nabi nkubu bwaba bufitanye isano n’amakimbirane n’intonganya bishingiye ku butunzi, akazi cyangwa imiryango.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • So Sad, so very sad indeed…..

    Murakoze kutugezaho iyi nkuru. Mu cyumweru cya mbere umwaka wa 2012 utandiye. Ibi biratwereka icyo mu Cyongereza bita “REALITY”….

    Jyewe sinumva ukuntu bene biriya byaha tuzabikomera. Ishyari, urwangano, ubugizi bwa nabi ntabwo bizashira mu bantu….

    Icyo nzi cyo guhana abagizibanabi ntabwo bihagije. Tugomba iteka kugerageza gukora icyo bita “PREVENTION”. Tugomba gukora uko dushoboye kugirango INEZA, GUSHYIRA MU GACIRO, UMUBANO, KWIHANGANA NO KWIHANGANIRA ABANDI bisakare mu bantu, kuva bakiri batoya cyane….

    Murakoze. Uwanyu Ingabire-Ubazineza.

    • Mwansonulira neza, uyu mugabo KARURANGA Emmanuel wishwe, uwo aliwe neza.

      Ndashaka kumenya neza, niba ali incuti yanjye twabanye kuva tukili bato.

      Uwo ndi kubaza amakuru ye ni Karuranga Emmnuel.

      Mwene Kayiranga Thelesphore, wahoze ali Assistant Medical i Rwamagana.

      Uwaba afite amakuru nyayo, kandi amuzi neza yambwira.

      Nkamenya neza, niba mbuze incuti yanjye, twareranywe mu mubuto.

      Murakoze.

      • Muraho neza,
        Uyu KARURANGA Emmanuel ni mwene Munyarukiko ntago ari mwene Kayiranga.
        Atandukanye n’uwo wavugaga.

        Imana imwakire mubayo.

      • NYAGASANI UDUKIZE UYUMUVUMO WAKURIKIRANYE ABANYARWANDA WOGUTEMAGURA ABANTU NKAHO ARIBITI ,NTAGO BYARIBIKWIYE KO AHOUMUHORO WATUGEJEJE NABAWUFUNGIYE AMAGEREZA YUZUYE INFUNGWA NTIBYARIBIKWIYE KONGERA NUBWO IGIHANO CYOKWICWA NACYO UBWACYO ATARIO IGIHANO HARI AHO USANGA GIKWIYE GUKORESHWA.RETA IZAREBE IKO YASHAKA IKINTU GITUMA UMUNYARWANDA ATONGERA GUTEKEREZA UMUHORO ,NYAGASANI UDUKIZE UYUMUVUMO

  • gusa mbabzwa nubugzi bwana bwuzuye iwacu murwa nda? aho abantu bagirira bagenzi babo nabi ntakibazo kindi ntagisubizo abanyrwanda bagirira ibibazo byabo keretse gutemagura , kwica abo bafitanye ikibazo? nka police yigihugu koko yashakishije abantu bagira nabi ikabahanira kukarubanda bose babireba ibihano nyabyo buri wese akanjya abasha kureba uko kugirana bi bihorwa koko? family yiwe yihangane cyane twifatanije nabagize ibyago byokubura umuntu wabo

  • very sory 4 his family!
    may God keep on their watch
    thx

  • ni danger!!!

  • Ariko mbega abagome!!ibi biracyarangwa mu gihugu cyacu koko?imana ihe iruhuko ridashira uwo mwene Adamu.

  • Birababaje, IMANA imwakire mu bayo.

  • Ndababwira ukuri abo bicanyi bazabibarizwa m’uburoko. Dukomeze twihangane kandi turwanya ibindi bisa nabyo. Imana imwakire.

  • ikibabaje nuko babikora,bajya guhanwa bagahanishwa akanyafu.

  • Igihano cyo gupfa kigomba kugaruka na USA umwami wa Democracy iragikoresha kandi ikanica abatavuga rumwe nabo bose.

  • Njye ndabona abantu b’abagome (sadique)or sadistic people bagombye gushakirwa akazi muri boucherie bakabaga amatungo aho gutema bagenzi babo.Isi irimo abagome kweli!Ese nk’uyu aba yungutse iki uretse kwica consiousness ye no guhorana umutima umukubita.Ntakundi abavandimwe ba nyakwigendera bihangane.

  • eeeeeeeeeh birababaje kabisa umuhoro tena bashakishwe peee bakanirwe urubakwiye

  • mubyukuri ntabwo ibintu nkibi byari bikwiye kuko ndacyeka ntanumwe utazi aho umuhoro wageze abanyarwanda none kuba hari bamwe bagitinyuka kuwufata bagateme abandi birababaje gusa Imana idufashe abo bagizi banabi bafatwe bahanwe byintangarugero n’abandi babonereho ntibizongere rwose abagize ibyago bakomeze kwihangana.

  • Mbega ngobirababaza,koko ibi bicyabaho? ibi ntibikwiye kwihanganirwa. bashakishwe baboneke kuko ntaho twaba tugana. uziko abanyarwanda twabaye nk,inyamaswa.

  • ndababaye umuhoro koko! uwo ntawe utakozeho!mubashake gusa niuko bafungwa hashiri iminsi mugahura ukumva baravuze ngo uracyabaho!imana imuhe iruhuko ridashira.

  • none se aho yari atuye ni i Kibungo? ndabaza niba ari umucuruzi nzi?

  • Imana imuhe iruhuko ridashira,but ko mbona amazi agiye kurenga inkombe amaherezo abaye ayahe?ubwicanyi mu rda busigaye busumba some y’ ibibazo by’isi,niko mbibona.try maze muvaneho ubuzire(abo bicanyi)

  • uyu mugabo ndamuzi neza twari duturanye yari inyangamugayo. IMANA IFASHE UMURYANGO WE MU KWIHANGANA!
    RIP!!!!!!!!

  • Ariko ubundi abakuyeho igihano cy’urupfu bari babanje kubaza abaturage icyo babivugaho?! Birababaje ko umuntu nk’uwishe uyu muntu yafatwa ntahabwe igihano cy’urupfu ahubwo bakamuha kujya yirirwa arya imisoro, imyenda n’inguzanyo z’abanyarwanda.

  • yo birambabaje niba umuntu nkeste ko yapfuye ariwe nimubwire uwatemaguwe nikaruranga uwahoze ari paster muri A.D.E.P.R

  • ubu bwicanyi turabwamaganye mu rwanda amaraso yamenetse ni menshi ntago dushaka ayandi kabisa polisi ni ibe maso kandi abantu nkabo bahanwe byintangarugero

  • Ubuse yazize iki koko? Imana imwakire mu bayo.

  • nyakwigendera karuranga imana imuhe iruhuko ridashira kandi imiryangoye ikomeze kwihangana twifatanije nabo mukababaro k’umubyeyi wacu mwihangane nyuma y’ubu buzima hari ubundi buzima n’igihe gito imibabaro igashi tukibera tukabona abacu twabuze tubakeneye mwihangane turikumwe

  • Ubwo nu bugome ndenga kamere bashakishwe uruhindu mpaka babonetse.uwo mushumba bamukoreho investigation ihagije bahanwe byivuye inyuma.

  • birabaje kubona hari abantu bakimen amaraso,babiryozwe!!!

  • Birababaje cyane imana imwakire mubayo

  • Uwomuntu.ibyo yakoze bizamugaruka?

Comments are closed.

en_USEnglish