Digiqole ad

Abanyamahanga baba bagiye kongera kugwira mu Amavubi

Amavubi ari kwitegura imikino yo guhatanira kujya mu gikombe cya Africa cya 2013, mu gutegura intsinzi ubu amarenga aragaragaza ko hari abakinnyi b’abanyamahanga bagiye kwinjira mu ikipe y’igihugu.

Mari aya mavubi hari hongewemo imbaraga z'abanyamahanga
Mari aya mavubi hari hongewemo imbaraga z'abanyamahanga

Gahunda nk’iyi ku buryo bugaragarira buri wese yaherukaga gukorwa mu 2004, ubwo u Rwanda rwajyaga mu gikombe cya Africa muri Tunisia, nubwo abari bazanywe nabo bavuyeyo amara masa.

Nyuma y’iki gihe, kongera kuzana abakinnyi isinzi b’abanyamahanga mu ikipe y’igihugu byaracogoye, hakajya hinjizwamo bake bake, buhoro buhoro; Gasana Eric (Mbuyu), Kamana Bokota (Bokota Labama), Mafisango Patrick (baje no guhimba Patriote), Daddy Birori n’abandi..

Muri gahunda y’umutoza w’amavubi ubu, Micho Milutin, bisa naho afite gahunda yo kureba abakinnyi b’abanyamahanga yashyira mu ikipe ye nyuma yo guhamagaza abakinnyi b’abanyamahanga bakina muri shampionat y’u Rwanda ngo akine nabo imikino ya gicuti.

Byatumye benshi bibaza niba ari ukwipima gusa, cyangwa ari ukurebamo abeza muri bo batarahamagarwa mu bihugu bavuyemo baza gushaka amahaho mu Rwanda.

Nyuma yo gukina n’ikipe y’abakinnyi b’abana bavuye hanze bari bazanywe na Desiré MBONABUCYA, bisa naho Micho ntabo yabonnye yazitwaza imbere ya Nigeria, ubu yaba agiye kugerageza gukora mu banyamahanga bakina imbere mu Rwanda nkuko benshi bari kubyemeza.

Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda, Michel Gasingwa, yumvikanye kuri Radio mu Rwanda, avuga ko FERWAFA itivanga muri gahunda (technique) y’umutoza Micho, ko naramuka aberetse abakinnyi ashaka bazagerageza kubamuha.

Amavubi yari amaze iminsi benshi bavuga ko ameze neza, abakinnyi bakuru cyangwa bamaze igihe kinini mu mavubi (Karekezi, Nshutinamagara, Niyonzima, Bokota…) bari kubyina bavamo ariko bagasigira insoresore nka Iranzi, Bayisenge, Buteera n’abandi bari kuzamuka. Uru ruhererekane rukaba rwatanganga ikizere mu myaka iri imbere.

Ikigaragara ni uko, niba bikozwe Micho akazana abakinnyi b’abanyamahanga bitwa ko babashije, amayira ku bakinnyi bakizamuka yo kwinjira mu Amavubi azaba agizwe impate.

Kuri uyu wa gatatu,  urutonde rw’abakinnyi b’abanyamahanga bakina mu Rwanda, bakinnye n’Amavubi banganya 1-1,  bakazongera kandi tariki 11 Mutarama. Ikiboneka ni uko bitagamije kubiteguriraho ikipe ya Nigeria bazakina tariki 29 Gashyantare, ahubwo ari ukubarebamo ab’intyoza bakaba banabatizwa amazina niba ari ngombwa.

Abo bakinnyi bo mu mahanga bakina muri shampionat mu Rwanda ni aba:

Mukura Victory Sports

  1. Shaaka Robert
  2. Sebera Mike

Rayon Sports

  1. Juma Mpongo
  2. Nizigiyimana Karim Makenzi
  3. Ndayisenga Fuad
  4. Mbanza Hussein
  5. Floribert Ndayisaba
  6. Hamiss Cedric

Police FC

  1. Kaze Gilbert
  2. Othieno Deo
  3. Sebalinga Mike
  4. Kadogo Alimas
  5. Loddie
  6. Rivaldo
  7. Nani

Kiyovu Sports

  1. Nyamugenda Simon
  2. Bakabulindi Julius
  3. Katarega Godfrey
  4. Okwi Simon

APR FC

  1. Ali Mbogo
  2. Habibu Kavuma
  3. Diego
  4. Douglas
  5. Ndikumana Seleman
  6. Alex De Avila
  7. Kabange Twite
  8. Papy Faty
  9. Dan Wagaruka

Etincelles FC

  1. Ochaya Silva

Kugeza ubu bamwe muri aba bakinnyi birahwihwiswa ko baari bwinjizwe mu ikipe y’igihugu Amavubi, nubwo bitaraba, ariko bamwe bemeza ko ari ugusubira inyuma ugafata imyanzuro nk’iyafatwaga mu 2004 kandi ubu turi mu 2011.

Gutegura abakinnyi bakiri bato bicishijwe muri za akademie (SEC, FERWAFA, APR n’izindi) ugategura amakipe y’abatarengeje imyaka 17, 20 na 23 ni gahunda yari nziza yatangijwe, ndetse ihita itanga umusaruro ku ikubitiro, bwambere u Rwanda mu gikombe cyitwa icy’Isi cy’umupira w’amaguru.

Abo bakinnyi bose bategurwa amaherezo yabo, abeza, biba ari ugukina mu ikipe y’igihugu nkuru, AMAVUBI, niba aho bagomba guhingukira hashyizwe abo benshi bita abahashyi, bo bazahingukira he? Bazajya nabo guhaha mu bindi bihugu se?

Ubu ni ugutega amaso “Operation Nigeria” nkuko umutoza Micho yayise. Abayobozi b’umupira w’amaguru mu Rwanda ariko, bakwiye nabo kwibuka ko aribo bahaye akazi Micho atari we ubakoresha, bityo ntibisenyere ibyari biri kubakwa ngo aha ni intsinzi ya huti huti.

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • na france irabafite, niba abanyarwanda batiyizeye reka dushake aba mercenaires

  • Bitwaye iki se mu gihe uwo munyamahanga yaba ashoboye?Abanyarwanda tuzirinde kunva ko ibyo abanyamakuru bavuga byose ari ukuri nk’ibyo uyu wo hejuru yavuze.U rwanda wagira ngo nirwo gusa rufite za academy ibi ni ugushyuhaguzwa;ibihugu exemplaire muri ruhago bigira abanyamahanga kandi nta magambo y’abanyamakuru aca igihugu umugongo mu gihe umukinnyi aba ashoboye.Ahubwo ni ukureba niba hatarimo abanyamakuru bihisha inyuma y’abantu bagenda bakwiza ibihuha byo kwangisha abanyarwanda ikipe y’ingabo zacu APR FC.Kuko niba APR ari ikipe ifite ubushobozi ikaba ishobora kuzana abanyamahanga bashoboye nk’uko ingero nyinshi twazibonye kuki mu gihe umutoza abashimye,abo bakinnyi batahabwa uwo mwanya bakadukinira nta yandi matiku azamutse nk’uko ahandi bigenda.Kunyungu z’i gihugu cyacu twamaganye ayo matiku yo kudusubiza kuri munyangire yokamye abanyarwanda bikabageza aho barimo barwana kwivana.Murakoze abashaka ko dutera imbere.

  • abanyarwanda mukunda kuba abaraciste cyane? none iyo umuntu mumuhaye ubwenegihugu aba akiri umunyamahanga? kuba mubita abacanshuro birababaje cyane kandi muba mwarabahaye ubwenegihugu? ese mujya mureba andi ùakipe nabaha urugero abadage mwabonye abo bahaye ubwenegihugu ndavuga ozirz kedira , gomeze nabandi? mujyze muva mumatiku niba abanyarwanda batabishoboye mujye mureka ababishoboye babikore? ubundise umunyarwanda uzi umupira ninde? mujye mwemera ko foot yatwihishe ???

  • tumaze imyaka tureba abana babanyarwanda,mubyukuri ntacyo batweretse rwose,nibyiiza ko dukunda igihugu ariko kandi gukunda igihugu samagambo gusa nibikorwa,natwe hano tuba(europe)twitwa abanyamahanga iyo ntabwenegihugu turabona ariko iyo babuuguhaye uba ufite uburenganzira bwose nkubwo abandi bene gihugu,none mwebwe umuntu abona ubwenegihugu mugakomeza kumwita umunyamahanga,none se niba abo banyarda baragerageje bikanga dukomeze dutegereze koko?oya intsinzi niyo dushaka ahubwo ntibazibehye wenda ngo bapfe guhitamo bazarebe urusha abandi,murakoze!!!

  • Muri gahunda yo kuzamura umupira w’amaguru FERWAFA igomba kugira gahunda y’igihe kigufi, gahunda y’igihe kiringaniye na gahunda y’igihe kirekire aribyo bita mugifaransa (programme a court, a moyen et a long terme). Gahunda y’igihe kigufi igomba gushyrwa ho hagamije gutegura amarushanwa yavuba. Iyo gahunda rero niyo hashakishwa abakinyi bashoboye guhatana mumarushanwa ateganijwe mugihe cyavuba. Aha rero niho gushakisha abakinyi twita abanyamahanga aringombwa. Muri gahunda y’igihe kiringaniye, n’uko twajya tuminjira abakinyi bato batangiye kwiyerekana mw’ikipe nkuru bakajya bakina imikno imwe nimwe hakurikije uburemere bw’iyo mikino kugirango bamenyere. Naho gahunda y’igihe kirekire n’ugutegura ibyiciro byose by’abana kuva kumyaka umunani kugeza kuri makumyabiri bagatoranyamo abagize ikipe y’igihugu kuri buri kiciro. Uko niko twazagera kubyo twifuza mumupira w’amaguru

  • Ariko ibyo ni amafuti abo banyamahanga ninde. wigeze akina nka Jimmy bihere mums club bakinishe abarda Irene ngo turawukina unused BA bokota mubona bamaze IkI foot ntabwo Ari professionel ngo nibura Ibe yinjiza cash nta musoro nta sponsors Barrie dutsindwe tuzageraho academy zibyare umusaruro

  • umupira waratunaniye, Ruhago si Imbyino cyangwa amahamba, cyangwa se intambara kuko aho ho turagereka, nibareke abo banyamahanga, kuko baba batakiri abanyamahanga iyo mwabise ba Kamana, Gasana, nandi nandi, nako abo banyarwanda. u Rwanda ntabwo rukiri REPUBLIQUE RWANDAISE ahubwo ubu ni REBUBLIQUE DU RWANDA, aha rero twese turwibonamo kimwe n,uwo wasabye ubwenegihugu. Kabisa abo banyamakuru ba sport nabo baratuvangir cyane

  • mwese mujye mwumva ko iyo umuntu yahawe ubwenegihugu akabwemera aba ari UMUNYARWANDA kdi nizerako ntamunyarwanda uruta undi , bariya bahungu bemeye gukinira uRwanda NK’ABANYARWANDA ikibazo kiri he ? barakaza neza twungutse umutungo w’ingirakama !

Comments are closed.

en_USEnglish