Digiqole ad

Remera: Grenade yaturikiye ahitwa i Nyabisindu ihitana 2 abandi 16 barakomereka

Ahagana saa saa moya na 25 z’ijoro kuri uyu wa kabiri, mu mudugudu wa Marembo, Umurenge wa Remera, ahitwa i Nyabisindu mu gace kari mu kabande hagati ya Remera, Kibagabaga na Nyarutarama haturikiye Grenade yakomerekeje abantu bagera kuri 16 ihitana 2.

Igisasu cyaturitse ni icyo mu bwoko bwa grenade
Igisasu cyaturitse ni icyo mu bwoko bwa grenade

Kugeza ubu biri kuvugwa babiri mu bakomeretse bamaze kwita Imana ariko imyirondoro yabitabye Imana ntiramenyekana, nubwo nta rwego rwemewe rurabyemeza. Umuvugizi wa Spt Police Theos Badege akaba yatangaje ko abagera kuri 16 aribo bakomerekejwe n’iki gisasu.

Abari muri aka gace, badutangarije ko batabonye uwayete iyi Grenade cyangwa ngo bamenye niba yari ihateze. Police n’abandi bashinzwe umutekano bahise batabara, abakomeretse batangira kujyanwa kwa muganga.

Mu bakomeretse ku buryo bukomeye harimo umugore n’umwana bari barambaraye hasi, imyirondoro yabo ntiramenyekana kugeza ubu nkuko abari aho babidutangarije.

Aho cyaturikiye hari abasore bari kugura telephone, aha hakaba hari aga ‘Centre’ abantu bakunze guhahiramo nimugoroba.

Umuvugizi wa Police Spt Theos Badege yasabye abatuye aho, n’abanyarwanda muri rusange kudaterwa ubwoba n’iturika ry’iyi grenade, ngo ahubwo bafatanye n’inzego z’umutekano mu kwirindira umutekano wabo, no gutanga amakuru yahashobora kubahari intwaro nkizi mu baturage.

Nyabisindu ni quartier iri mu itaba, urangije umuhanda w’ibitaka umanuka ahitwa kuri Controle technique ukagera hepfo.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ubu hamaze gupfa 2! Umwana n’umusore bari muburuhukiro*(morgue) kubitaro bya police

  • Iyinkuru irababaje cyane.imiryango yagize ibyago yihangane cyane.ahasigaye Police niko akazi kayo ishyire ahagaragara abo bagizi banabi.

    • irababaje nukuri,

  • niba atari Kayumba ni Karegeya cg Ingabire!!Ariko bose bafitanye na network n’umwami!!

  • nigute koko umuntu atera grenade, kandi akica abantu, narinzi ko wenda abantu basubiranye ubumuntu ariko ndabona president wacu agifite byinshi byo kutwigisha. mana nukuri tabara abanyarwanda, ibi si ibintu.

  • R.I.P abo bantu, mana ubahe iruhuko ridashira

  • abanyarwanda mutekereze ejo hazaza ese mubona ko nkatwe abana banyu turi mumahanga tuzifuza gusura aho amaraso yacu akomoka kandi buri musi tubona inkuru zidutera ubyoba?? nkabo bakomeretse wasanga ntantaho bahuriye na politique. mumbabarire s’indi umuhutu ,umututsi cyangwase undi wese ariko nzi ko ndi UMUNYARWANDA, abanyawanda tugire ibitecyerezo byo kubaka gusa icyatubyaye.

  • wifatanyije nababuze ababo IMANA ibacyire

  • police turayizeye irakora ibishobotse bafatwe

  • police turayizeye irakora ibishobotse abo bagizi banabi bafatwe IMANA IBAKIRE

  • Biteye agahinda kuba hari abantu bagishishikajwe no kumena amaraso ariko kandi abafashwe nabo bari bakwiye kujya nabo bicwa urubozo kubera ubugome no gushaka kurimbura abanyarwana

  • nange mbabajwe nibyabaye kandi nihanganisha ababuze ababo twifatanyije mu kababaro, ariko baribesha kuko RDF irakanuye mu kurinda umutekano w’abanyarwanda.

  • Imiryango yabuze abayo ikomeze kwihangana kandi abitabye imana na bo ibahe iruhuko ridashira.

  • Byanze bikunze bizacika haligihe tuzageramo abo bose bazitera bagatabwa muriyombi bakabuzwa amahoro nibyo bakora abaturage barengana bagasubizwa uburenganzira bwabo bwo kwidagadura ariko tuzabigeraho aruko twebwe abaturage twabigizemo uruhare tugafatanya na police yigihugu ndetse ningabo so take care for rwanda’s enemy.

  • Ababuze ababo bihangane! Imana ibafashe.

  • Birababaje kandi bite n’agahinda, kubona hakomeza gupfa abantu b’inzirakarengane

  • nukuri iyi nkuru irababaje nihanganishije ababuze ababo ariko ndanasaba abanyarwanda kuba maso ariko kuki mubona umuntu utazwi muri quartier mukamwihorera ese Leta yakaba igihangange izabona abapolisi bo kurinda buri munyarwanda? mwaretse tugafatanya n’inzego zumutekano tukareba ko abo bagome bamenyekana ntibakomeze kuduhekura? mwihangane pe

  • Ariko ko mbona Kigali iba yuzuye abasirike ku muhanda hose hagoswe abatera ibisasu bamenerahe?Aha jye ntabwo mpasobanukiwe!Imana niyo izi ukuri ku bibera mu Rwanda.

  • Imana ibahe iruhuko ridashira. AHO BYABEREYE NAMWE MWIHANGANE KANDI N’ABANYARWANDA TWESE BITUBERE ISOMO NTA KWIRARA NA GATO. NSANGA RERO AHANTU HATERANIRA ABANTU BENSHI BAKWIYE NO GUHORANA AMAKENGA.

  • Uwiteka abahe iruhuko ridashira bavadimwe mwitahiye namwe fubyi musigaye mwihagane Imana yacu nise wifubyi zose nababyakazi Ariko ndizerako Imana itazatuma Amaraso agumya kumeneka mu rda

  • Allo bagenzi
    ngaho nibakataze inzirakarengane
    zihashirire

  • !!!!!!!!!

  • tumenyereyeko inkora maraso zo murwanda zica uwo zizi neza none hadutse kwica rusange! wenda harimo se wobo!abanyarwanda dukanure hari abatishimira aho tugeze. ese bababariye muzehe akaruhuka akanya gato ntibamuhoze mubibazo!imana ibahe iruhuko ridashira

  • Ariko bagaragaye tukababona koko! noneho ko ntabwoko twakurikiza nukubahana nkiki se keretse kubatwikira kukarubanda. ariko bamwe mu banyarwanda dupfa iki numutuzo n’amahoro. kokp, ubu iyo ninda mugishoreye abantu bakabizira? wasanga uwo ubigendeyemo ari nyoko cg mu kaso?!!!

Comments are closed.

en_USEnglish