Month: <span>November 2011</span>

Local defense barasaba gufashwa gukomeza amashuri

Aba bashinzwe umutekano muri rubanda, mu mahugurwa yabo yaberaga mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge, basabye umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge ko bafashwa mu byifuzo byabo. Abo ba local defense bakaba bagaragarije Umuyobozi w’ Akarere  bimwe mu byifuzo byabo birimo gufashwa gusezerana kuri bamwe muri bo babana bitemewe n’ amategeko , guhabwa uburyo bwo […]Irambuye

Congo Nil Trail igamije guha umuturage amafaranga nta rwego biciyeho

Kuwa gatanu tariki 25 Ugushyingo, nibwo hatangijwe kumugaragaro inzira yiswe Congo Nil Trail, umushinga wa RDB wo guteza imbere abaturage bo mu gace gakikije ikivu binyuze mu bukerarugendo. Congo Nil Trail, ni umuhanda wakozwe utarashyirwamo kaburimbo, unyura ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, kuva I Rubavu kugera I Rusizi uciye I Karongi mu ntara y’Iburengerazuba bw’u […]Irambuye

RDC: Amasaha make mbere y’amatora abantu barenga 10 bapfuye

kuri iki cyumweru, Radio Okapi yatangaje ko yabonye imibiri y’abantu barenga 10 mu buruhukiro bw’ibitaro bitandukanye muri Kinshasa, bishwe n’amasasu, ndetse n’ibikomere nyuma yo guhanga kw’abashyigikiye Joseph Kabila na Etienne Tshisekedi i Kinshasa, nubwo bwose kwiyamamaza byari byahagaritswe muri uyu mujyi. Benshi muri aba bishwe ni abarwanashyaka bishyaka UDPS rya Tshisekedi ritavugwa rumwe na Leta. Police […]Irambuye

Tour du Rwanda etape yanyuma yabayemo gutungurana

Kuri uyu wagatandatu ni bwo kuri Stade Regional i Nyamirambo, hasorejwe  irushanwa ry’amagare rya gatatu rizenguruka u Rwanda  ku mugaragaro na Minisitiri ufite imikino mu nshingano Mitali  Protais, agace kanyuma kakaba kegukanwe n’umunyarwanda ukinira ikipe y’Akagera, witwa Biziyaremye Joseph waje imbere y’Umunyamerika Kiel Reijnen wari usanzwe yegukana uduce tw’inshi tw’irushanwa. Mu kiganiro n’abanyamakuru imbere y’imbaga […]Irambuye

Kubaka amahoro arambye mu karere byazana iterambere ku Rwanda

Kuri uyu wagatanu tariki ya 25 ugushyingo 2011, ni bwo umushinga  w’Abadage wita ku mahoro (GIZ), wijihije imyaka 10 ukorera mu Rwanda, by’umwihariko ukoba ukorana n’ikigo cy’urubyiruko (Maison de Jeune) gikorera ku Kimisagara mu mujyi wa Kigali. Mu kiganiro n’abanyamakuru, aho intumwa zihagarariye uwo mushinga wa GIZ mu Rwanda harimo Dr. Thomas Roesser umukuru w’umushinga […]Irambuye

France: Umwana w’imyaka 11 aremera gufata ku ngufu uw’imyaka 6

Aka gahungu k’imyaka 11 kuri uyu wa kane i Versailles kitabye police ko na gashiki kako gafite imyaka 12 gashinjwa ubufatanyacyaha na musaza wako mu gufata ku ngufu umwana w’imyaka 6. Nyina w’aba bana nawe yitabye police kubera kudatangaza iki cyaha no guhisha ibimenyetso. Aba bana na nyina bakaba bacumbikiwe mu nzu yategayijwe aho bacungiwe umutekano. […]Irambuye

Clinton, Obasanjo, Sirleaf, Kagame, Kikwete…Bazahabwa icyubahiro na The Sullivan Foundation

Kuwa kane tariki 14 Ukuboza uyu mwaka, The Leon H. Sullivan Foundation izaha icyubahiro bamwe mu bantu yigeze guhemba ku Isi kubera ibikorwa byindashyikirwa bakoreye abo bayoboraga n’isi muri rusange. Muri uriya muhango uzabera muri Marriott-WardmanPark Hotel i Washington DC, abo bagabo n’abagore bazakiranwa icyubahiro n’iyi foundation, ndetse n’abaririmbyi bakomeye muri Amerika na Africa, kubera […]Irambuye

“Menshi mu mafumbire yoherezwa muri Africa yica ubuzima” – Gunnar

Kuri uyu wa gatanu, umukuru w’impuzamashyirahamwe ku isi iharanira ubuhinzi bw’umwimerere (Organic agriculture) yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, aho yatangaje ko Isi ikwiye guhangayikishwa n’ubuhinzi bukoresheje ifumbire mvaruganda “chemical fertilizers” kuko ari mbi kubuzima bw’umuntu nubwo hari inganda zo mu Uburayi na Amerika zikomeje kuyohereza muri Africa. Umunya Swede Gunnar Rundgren yasobanuye ko ifumbire ikorerwa mu nganda […]Irambuye

Kunywa gm 4 za paracétamol zirenga ku gipimo cyagenwe na

Kunywa ibinini birenze ibyo umurwayi yategetswe na muganga buri munsi bishobora kugira ingaruka mbi ku mubiri hari mo no gupfa. Ibi ni ibyagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza y’ahitwa Edinburgh, mu gihugu cya Ecosse (Scotland),  bikaba byarasohotse mu kanyamakuru kandika ibijyanye n’iby’imiti kitwa British Journal of Clinical Pharmacology. Ubushakashatsi bwerekanye ko kubura ubuzima byoroshye bitewe n’ibibazo […]Irambuye

Yiteje inshinge 100 ngo abe mwiza nka Actrice wa dessin

Mu gihugu cy’Uburusiya umugore witwa Kristina Rei ufite imyaka 22 afite intego yo gusa n’umwe mu bakinankuru (actrice) ukina mu mafilimi y’ibishushanyo (cartoons cyangwa dessin anime) witwa Jessica Rabbit.   Uyu mukobwa ngo kugirango agere kuri ubu bwiza bikaba byaramusabye guterwa inshinge zisaga 100, ku myaka 17 gusa ni bwo yatewe umuti witwa silicone ku […]Irambuye

en_USEnglish