Month: <span>November 2011</span>

Nyamagabe: Ibishorobwa byangiza imyaka byateye ubwoba abaturage

Mu ntangiriro z’igihembwe cy’ihinga  cya 2012 A,  mu karere ka Nyamagabe, umurenge wa Tare hateye ibyonnyi  byo mu bwoko bw’ibishorobwa birya imyaka yose bidatoranyije kandi bihereye mu butaka birya imizi y’ibihingwa. Ibyo bishorobwa  byibasiye ibinyabijumba nk’ imyumbati, amashaza, soya, ibishyimbo,ibijumba ndetse n’ishyamba ritarera neza. Umwumbati biriye  ntiwongeraga gukura ndetse amababi yawo ahinduka umuhondo. Ibi bishorobwa byateye […]Irambuye

Ban ki Moon arasaba abakandida muri Congo kwemera ibizava mu

 Umunyamabanga mpuzabikorwa w’Umuryango w’abibumbye Nyakubahwa Ban Ki Moon yongeye gusaba abiyamamaza muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo kuzitwara neza mu itangazwa ry’ibizaba byavuye mu matora ategenyijwe muri icyo gihugu kuri uyu wa mbere taliki ya 28 Ugushyingo 2011. Ibi akaba abiterwa n’imvururu zivanzemo ubwicanyi ku mpande zihanganye mu matora, Ban Ki moon aragira ati : […]Irambuye

Sudan y’amajyaruguru yangiwe kwinjira mu muryango wa Africa y’ iburasirazuba.

Bibiri mu bihugu bigize umuryang wa Afrika y’ iburasirazuba byanze kwemeza ko leta ya Soudan y’ amajyaruguru iba muri uwo muryango. Uyu muryango ufite icyicari gikuru  Arusha muri Tanzaniya, kuri ubu ugizwe n’ ibihugu bitanu aribyo, Kenya, Tanzaniya, Ouganda, Uburundi n’ u Rwanda.  Nkuko byatangajwe na Daily Motion, ibihugu bibiri, aribyo Uganda na Tanzaniya nibyo […]Irambuye

Tanzania yanze gusinya mu nama ya EAC yaberaga i Bujumbura!

“Ntitwumva impamvu ikibazo cy’ubutaka hari ibihugu bishaka kukigarura kandi twaramaze ku cyumvikanaho bihagije mu masezerano y’isoko rusange”- Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi muri Tanzania Lazaro Nyarandu. Minisitiri Samuel Sitta wari uyoboye itsinda rihagarariye Tanzania Inama ya huzaga abamisitiri b’umuryango w’ibihugu by’afurika y’iburasirazuba yaraye ishoje kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2011 nyuma y’iminsi 4 y’ibiganiro. Ingingo nyamukuru yigwagaho […]Irambuye

Eric Kalisa Salongo wayoboraga FEWABA yeguye

 Eric Kalisa Salongo wari perezida wa federation y’umukino wa basketball  mu Rwanda yeguye ku mirimo ye nkuko amakuru agera k’Umuseke.com abyemeza. Impamvu zo kwegurakwe ntago ziramenyekana dore ko twagerageje kumuhamagara kuri telephone ye igendanwa ntibashe gucamo. Mu minsi ishize, muri iyi Federation havuzwemo kutumvikana kwaje gutuma Vice President Munyangabe Pierre yegura, ndetse na Shema Maboko […]Irambuye

Abanya Pakistan bamaganye NATO na USA mu kubarasira igihugu

Ibihumbi by’abanya pakistan biriwe mu mihanda kuri iki cyumweru, batwika amabendera ya Leta zunze ubumwe za Amerika, n’amafoto ya Obama. Ni  nyuma y’ aho NATO igabiye ibitero ku butaka bwa Pakistan, abasirikare 24 ba Pakistan bakahasiga ubuzima. Nk’ uko bitangazwa na AFP, mu mujyi wa Karachi, abagera kuri 700 bigaragambirije imbere y’ ibiro by’ uhagarariye […]Irambuye

Kagame yasesekaye i Busan muri Korea y’epfo mu nama yerekeye

Kuri uyu wa kabiri President Kagame yageze i Busan muri Korea y’epfo ahateganijwe kubera inama ya kane ku umusaruro uva mu nkunga zitangwa. Iyi nama y’iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa kabiri tariki 29 Ugushyingo. Yitezweho gutanga icyerekezo n’ingamba bishya mu bufatanye mpuzamahanga bugamije iterambere. Abahagarariye ibihugu byabo, imiryango mpuzamahanga, za Kaminuza, n’imiryango itegamiye kuri […]Irambuye

“Ese Umukristu ashobora kwizihiza isabukuru y’amavuko?

Igisubizo: Mu byanditswe nta hantu na hamwe babuza kwizihiza amasabukuru y’amavuko, ariko nta n’aho bavuga ko tugomba kuyizihiza. Dukurikije ibyanditswe, si ikibazo. Bibiliya ivuga abantu babiri bizihije amasabukuru; Farawo wo muri Egiputa mu gihe cya Yozefu (Itangiriro 40:20), n’umwami Herode mu gihe cya Yesu (Matayo 14:6; Mariko 6:21). Bamwe bahera kuri abo bantu babiri batizera, […]Irambuye

6 ba Togo bapfiriye mu mpanuka bajya gukina shampionat

Ubwo imodoka (bus) yajyanaga ikipe ya Etoile  Filante yakoraga impanuka kuri uyu wa gatandatu, abantu  batandatu bitabye imana abandi 28 barakomereka bikomeye cyane. Iyi mpanuka yabaye ubwo iyi kipe yerekezaga ahitwa Sokode gukina umukino wa shampionat n’ikipe ya Semassi FC. Imodoka yari ibatwaye yafashwe  n’inkongi y’umuriro nyuma yo gutoboka kw’ipine yihuta cyane. Ba nyakwigendera bakaba […]Irambuye

CECAFA: Intangiriro nziza y’Amavubi imbere ya Tanzania

Kuri uyu wa gatandatu, umukino wari ukomeye muri CECAFA wahuzaga Kilimanjaro Stars n’Amavubi, warangiye Amavubi abonye amanota atatu  ku gitego kimwe cyatsinzwe na Olivier Karekezi. Mu mukino ikipe y’umutoza Milutin Sredojevic ‘Micho’ yitwaye neza mu gice cya mbere, aho Amavubi yanateye amashoti abiri agafata imitambiko y’izamu, iki gice cyaje kurangira Captain Olivier Karekezi ahindukije umunyazamu […]Irambuye

en_USEnglish