Digiqole ad

Clinton, Obasanjo, Sirleaf, Kagame, Kikwete…Bazahabwa icyubahiro na The Sullivan Foundation

Kuwa kane tariki 14 Ukuboza uyu mwaka, The Leon H. Sullivan Foundation izaha icyubahiro bamwe mu bantu yigeze guhemba ku Isi kubera ibikorwa byindashyikirwa bakoreye abo bayoboraga n’isi muri rusange.

Muri uriya muhango uzabera muri Marriott-WardmanPark Hotel i Washington DC, abo bagabo n’abagore bazakiranwa icyubahiro n’iyi foundation, ndetse n’abaririmbyi bakomeye muri Amerika na Africa, kubera ibyo bikorwa bakoze mu bihugu byabo.

Umunsi umwe mbere y’uyu muhango nibwo The Sullivan L. Foundation izatangaza ‘uwubashywe’  n’uyu muryango muri uyu mwaka wa 2011 (2011 Sullivan Honoree)

Abatumiwe ngo bazahabwe icyubahiro muri uriya muhango, ni abigeze kuba The Sullivan Honoree mu myaka yashize. Abo ni:

  1. PRESIDENT WILLIAM J. CLINTON
  2. PRESIDENT OL– USEGUN OBASANJO
  3. PRESIDENT GEORGE W. BUSH
  4. DR. CONDOLEEZZA RICE
  5. SECRETARY HILLARY CLINTON
  6. MR. DAVID O’REILLY
  7. DR. HENRY LOUIS GATES
  8. MR. JOHN PRENDERGAST
  9. MS. MIA FARROW
  10. PRESIDENT PAUL KAGAME
  11. PRESIDENT ELLEN JOHNSON SIRLEAF
  12. GENERAL COLIN POWELL
  13. DR. EDMUND DAUKORU
  14. PRESIDENT JAKAYA KIKWETE
  15. PRESIDENT JACOB ZUMA

Aba bose, biteganyijwe ko bazitabira uriya muhango uzaba tariki 14 Ukuboza, abashimirwa n’uyu muryango bakaba ari abageze ku bikorwa by’indashyikirwa bahitwamo n’uyu muryango mu bihugu bitandukanye ku isi.

The Leon H. Sullivan Foundation yahaye ishimwe President Kagame mu 2006 imushimira ko yahinduye igihugu ayoboye ku iterambere cyagezeho. Uyu muryango uvuga ko ubukungu mu Rwanda bwazamutse kuva kuri 2.2% mu 2003 kugeza kuri 7.2% mu 2010.

Uyu muryango kandi washimiye President Kagame kuri politiki y’ubwishingizi ku buzima iri ku kigero cya 90%, ko hari ibikorwa bifatika mu kurwanya ruswa no kurenganura abarengana byakozwe ku buyobozi bwa President Kagame nkuko babitangaje.

The Leon Howard Sullivan Foundation ni umuryango wo muri Leta z’unze ubumwe za Amerika ukaba ushimira abantu bagerageje gufasha abantu mu miryango ifite ibibazo cyane ku isi.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

15 Comments

  • ukomeje kwesa imihigo nyakubahwa president,ibikorwa byinshi umaze kugeza ku rwanda nibyo bikomeje kugushyira mu ndashyikirwa.

  • ahooooooh! mbivuga reka yubahwe erega arabikwiye Paula Kagame ni umukozi mu byukuri witangra igihugu mubigaragara. ubwo se ibyo barondoye haruguru aha babyongeyeho girinka ntibamuha ikindi gihembo da! ntibyoroshye burya kubona umuyobozi uhangayikira imibereho y’abaturage ayoboye nka Kagame mubushobozi buke aragerageza rwose.

  • Erega arabikwiye pe. Abamwicira ni ibyo byegera bye bimuteranya n,abagombye kumufasha. Nkuwabaza muli buli ntara abingira kamaro bakoreye abaturage byiza,aho ab a baliho benshi ntibavamo? aliko byaba ali byo byafasha uwo udukuliye twese kurushaho kutugeza ku byinshi byiza ,ibihembo bigakomeza kwisuka.

  • IBIKORWA BIRUTA AMAGAMBO EREGA. Izo ni imbuto zituruka mubyakozwe n’amaboko yabo. Ni bakomereze aho, turi kumwe nabo.

  • bereke ko niki gikundi bagushyizemo wakiyobora kandi Uwiteka nyiringabo ari kumwe nawe Imana ijye iguha umugisha wayo kandi utubereye umubyeyi mwiza ndabigushimira Perezida nkunda cyane Paul KAGAME

  • wawoo! felicitation Rwanada!with ur excellent had working serious president. I like him so much.

  • Uyu muzehe arasobanutse kereka abadashaka kubyumva no kubyemera
    ariko abo urukwavu nirubasiga bajye bamenya ko nibura ruzi kwiruka

  • arsobanutse pe!!!

  • Bravo KAGAME Paul,igihugu wakivanye mumwijima none ukigejeje aho kigaragarana nibihugu byibihangange.Ndabona ucyerekeza aho abariribyi baririmbaga ngo tuza cyubaka tuzacyubaka tukigire nka Paradizo.Ndabona rwose izo nzozi zishoboka.Komerazaho urwakubyaye uzarusigira sinyatire( signature)nziza itazigera isibangana.

  • Proud of you our President, wubatse amateka, wanditse izina ku isi yose bose babireba.

  • Nyamara amaraso y’abantu benshi bapfuye bazize ubusa mushatse mwareka kuyirengagiza. Tuzaba tureba mu minsi iri imbere ko ubucamanza butazagera aho bugafata abicanyi bose bamennye amaraso y’Abanyarwanda bose.

  • umusaza turamushyigikiye kdi azongere agitwareeeeeeeeeee!!!

  • Good protect you my President,and God gives you a special word in those great men as He gave it to David His servant.Safe journey

  • Uravuga Girinka ukibagirwa Bye bye Nyakatsi? Uwabyongeraho yahita ayobora iki gikundi kiganjemo ibikomerezwa kuri iyi Si. Erega ni bamureke ibikorwa bye biramuranga

  • Kagame Paul wacu oyeeee!!!Erega Kagame Paul ni Impano twahawe n’Imana.Komeza imihigo Nyakubahwa, tujya tugusengera kenshi ngo Imana ikurinde.Yashyize abo ayoboye imbere ntiyatwibagiwe Imana nayo izakomeza kumuzamura mu ruhando rw’amahanga.Amahanga yose azajya aza kumva inama n’ibitekerezo byubaka mu buryo burambye kwa Paul Kagame. Uyu mubyeyi wacu rero turamukunda cyane kuko yaharaniye ko tubaho kandi tubaho mu mudendezo.Si mpanura cyane ariko ndabona na ONU President wacu azayiyobora pe maze izi ntambara zo hirya no hino ku isi zigacika.

Comments are closed.

en_USEnglish