Digiqole ad

Local defense barasaba gufashwa gukomeza amashuri

Aba bashinzwe umutekano muri rubanda, mu mahugurwa yabo yaberaga mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge, basabye umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge ko bafashwa mu byifuzo byabo.

local defense mu karasisi hasozwa amahugurwa
local defense mu karasisi hasozwa amahugurwa

Abo ba local defense bakaba bagaragarije Umuyobozi w’ Akarere  bimwe mu byifuzo byabo birimo gufashwa gusezerana kuri bamwe muri bo babana bitemewe n’ amategeko , guhabwa uburyo bwo gukomeza amashuri kubayacikirije ndetse no kwiga ayi myuga kubatarashoboye kwiga.

Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge Solange Mukasonga, akaba yabagaragarije ko ibyifuzo byabo bigiye kwigwaho ariko abifuza gusezerana bo uyu mwaka ugomba gushira byaramaze gukorwa.

Umuyobozi w’ Akarere akaba yabasabye kuba inyangamugayo kugira ngo bakomeze ikizere bagiriwe n’ abaturage ndetse banitabira gahunda za Leta.

Muri aya mahugurwa y’iminsi itatu basoje muri iyi week end ba Local Defense bakaba barahuguwe kumateka y’ u Rwanda, ubureremboneragihugu, gahunda ya Leta y’ imyaka irindwi, ubumwe n’ Ubwiyunge, ingamba zo kurwanya ruswa n’ akarengane, ubufatanye bwa Local Defense n’ izindi nzego mugucunga umutekano, uruhare rwabo mu kurwanya ihohoterwa n’ ibiyobyabwenge, n’ibindi.

Umuyobozi w' Ingabo mu Karere ka Nyarugenge aha ikiganiro Local defense
Umuyobozi w' Ingabo mu Karere ka Nyarugenge aha ikiganiro Local defense

Ayo mahugurwa akaba yahawe abaLocal Defense ijana na mirongo ine (140)  barimo abagabo 138,  n’ abagore babiri.

Local Defense bahugurwaga bifatanyije n’abaturage b’ Umurenge wa Mageragere mu muganda wa Nyuma w’ ukwezi aho bakoreye umuganda ku amashuri  yuburezi bw’ imyaka 12 yubakwa kuri college ya butamwa

Umuyobozi w' Akarere asoza amahugurwa
Umuyobozi w' Akarere asoza amahugurwa

Serugendo  jean  de Dieu
Itumanaho/ Nyarugenge.

12 Comments

  • Mbanje gushimira abateguye iriya nama ya Local Difense,muramutse mubishyizemo ingufu nkabayobozi bakwiga muburyo bworoshye erega muziko basha igihugu kuri byinshi nababa Indiscipline usanga babiterwa n’ubucyene Ese mutabashakiye ejo hazaza mwumva babaho bate?abenshi dore ndabona bamaze nogusaza murakoze.

  • Aliko mbaze abanyarwnda cyane cyane abali mu gihugu . aba local defence bataniyehe n’Interahamwe ? pls every one can give answer . Thank you

    • ariko ufite ikibazo mu myumvire wowe rwose, ko mbona se izo nterahamwe ushobora kuba uzizi, ukaba uzi n’ibikorwa zokoze mu rwanda, ukaba uzi n’icyo zari zaratojwe gukora, ni gute wifata ukazigereranya na local defence. niba utari igicucu uri umusazi kuko abo bombi nibo badatekereza neza, ukeneye kwisuzuma neza rwose. nta munyarwanda utarabonye akamaro ka local defence mu gihugu.

    • Aba local defense ni abantu batojwe imyitozo yo kurinda umutekano w’abantu n’ibintu, cyane cyane bakarinda mu duce bakunze kwita mu giturage. Interahamwe zo ni ibisahiranda bya muvoma byatojwe kwica abatutsi n’abantu batavugaga rumwe na Habyara. Barangwaga n’ubugome bwinshi, ndetse no gukora nk’abatagira ubumuntu muribo!

    • gushyushya umutwe urabishoboye nta kindi uzi,ibi ni ugushaka guheza inguni.

  • nkumujyi wakigari ndabashima kugikorwa kiza mwatekereje kuri ba local dfnce plz aba bantu badufatiye runini cyane nukuri baritabazwa cyane mubibazo bitunguranye byumuteka mugihe police itarahagera cyane cyane mubyaro aho nawe aba yagiye kwiteza imbere kubera ko ibyakorera leta abikora atagamije inyungu nawe agomba kwiyitaho we n’umuryango kugirago yiteze imbere ariko iyo hari ikibaye nko mu mudugudu we aritabazwa vuba kabone niyo yaba yagiye mumurima kwita kumuryango we aratabara umubyizi ukaba uramfuye ntansimbura mubyizi aba aribuze kubona mubyukuri nibyinshi bakora kdi byiza , mubyukuri nka reta ikwiye kubatekerezaho mukagira ikintu mubakorera (motivation)mukazi kabo murako ze ndazi ko ubuyobozi bwacu bureba kure. naho utekereza ko ba kora nkinterahamwe we akeneye ingano kdi uwo akwiye kwitabwo nabagenzi be bakimeze nkawe abo nibo badindiza ibitekerezo byiza ariko murabeshya aho twarukuye niho habi nshuti murakoze

  • Local defense ni urwego rushinzwe umutekano, kandi ruwukora neza. Ahubwo umuntu watekereje kurushyiraho, areba kure cyane. Aho police y’igihugu itari, nibura abaturage baba bizeye umutekano, kuko aba local defense bo baba bahari, hagira ikibazo kibarenze babona bagahamagara police y’igihugu, nayo kuri ubu ifite ibikoresho bihagije bituma itabara vuba vuba!

  • Mu byukuri nimutugeragereze muturwaneho muri icyo kibazo kuko turimo benshi twayacikishije tuyareba kandi tumaze igihe kinini dukora twitanga bishoboka tutiganda bityo rero nimudushakire ejo hazaza heza.

  • aya mahugurwa yahawe aba basore ni ingenzi ahubwo n’utundi turere dukomerezeho.naho usobanuza Local defence n’interahamwe nimumurekere umurage ugaragara mumitekerereze ye ntaho abakinze.gusa ashobora kuba yarahanzweho n’imyuka mibi.

  • MUBAHE UMUSHAHARA CYANGWA MUBASEZERERE AKAZI BAKORAGA GAKORWE NA POLICE

  • Jye ndashima ababashije gufasha Local defence , kuko iyo abantu badahuguwe neza mu mutwe cyane cyane nk`aba bashinzwe umutekano bahinduka nk`ibisimba cyane cyane ko no mubyo batozwa habamo n`ubugome bityo bashobora guhinduka nk`imbwa zasaze iyo badashyizwe kumurongo , so thank u for remembering them and thank u for training them . Courage

  • izi defense rero ziba zikwiye amahugurwa kuko byagaragaaye ko zitajya zizuyaza kurasa no mugihe kidakwiriye, uretse ko kurundi ruhande hari n’abazendereza bakazisuzugura bitari bikwiye nagato kuko burya umuntu agomba kubahirwa umurimo we!

Comments are closed.

en_USEnglish