Digiqole ad

Tour du Rwanda etape yanyuma yabayemo gutungurana

Kuri uyu wagatandatu ni bwo kuri Stade Regional i Nyamirambo, hasorejwe  irushanwa ry’amagare rya gatatu rizenguruka u Rwanda  ku mugaragaro na Minisitiri ufite imikino mu nshingano Mitali  Protais, agace kanyuma kakaba kegukanwe n’umunyarwanda ukinira ikipe y’Akagera, witwa Biziyaremye Joseph waje imbere y’Umunyamerika Kiel Reijnen wari usanzwe yegukana uduce tw’inshi tw’irushanwa.

Uyu ni Biziyaremye Joseph amaze kugera i Nyamirambo
Uyu ni Biziyaremye Joseph amaze kugera i Nyamirambo

Mu kiganiro n’abanyamakuru imbere y’imbaga yari yakubise yaje kureba uko bakabuhariwe mu kunyonga amagare basiga abandi, Biziyaremye akaba yatangaje ko uretse imyitozo yakoze, igitekerezo cyamufashije kugirango abe uwambere mu ntera Karongi-Kigali, ariwe ubwe wakifatiye.

Joseph bigaragara ko akiri muto yagize ati : « Ndishimye cyane. Nageze ku giti cy’Inyoni, bitewe n’imyitozo nakoreye muri Afrika y’Epfo ku kunyonga ahaterera, mpita ntangira kuva mu bandi ndabasiga ».

Isiganwa rizenguruka Urwanda riba rifite uduce 7 (Etapes), mu gihe nk’irushanwa rya mbere ku isi rikomeye Tour de France rigira uduce (steps) 24.

Mu gihe abenshi babona ko irisiganwa rizenguruka Urwanda riburaho ibintu bitari byinshi ngo ribe iryambere ku mugabane w’Afurika,  minisiteri y’umuco na siporo ndetse n’ishyirahamwe rikuriye uyu mukino mu Rwanda ngo bagiye gukora byinshi harimo gutoza abana bato no gufasha amakipe bakinira ku girango uyu mukino utere imbere mu Rwanda.

Minisitiri w’imikino mu Rwanda Mitali Protais wanashoje irushanwa ku mugaragaro aganira n’abanyakuru yagize ati : « Tugiye kwiyambaza inzobere muri uyu mukino zitwereke ikibura tugikosore. Nk’indi mikino yose tugiye gushyira ingufu mu gutoza abana kuko umuntu abayize kuzabana nabo igihe kinini ».

Biziyaremye azamura indabo nk'uwabaye uwambere kuri etapes yanyuma
Biziyaremye azamura indabo nk'uwabaye uwambere kuri etapes yanyuma

Ngo kuba hari abakinnyi nka Nathan Byukusenge na Adrien Niyonshuti witwara neza muri Afurika y’Epfo, ngo ni ishema ku gihugu cy’u Rwanda.

Amakipe yitabiriye iri rushanwa harimo amakipe 2 y’u Rwanda (Kalisimbi na Akagera), amakipe yaturutse muri Kenya, Tanzania, Ethiopiya, Ububiligi, Ubufaransa no muri Amerika (USA)

Mu bafashe ibihembo harimo Biziyaremye Joseph watwaye agace kanyuma ka Karongi-Kigali, uwitwa Kiel Reijnen watwaye uduce 4 akaba ari nawe wambere muri rusange (maillon Jaune), akaba yakurikiwe n’Umunyamerika mu genzi we Joseph Losckoff, na ho ikipe y’u Rwanda ya Kalisimbi yatoranyijwe nk’ikipe yitwaye neza, mu gihe Niyonshuti Adrien yatowe nk’umukinnyi uzi kunyonga ahazamuka (Meilleur Grimpeur)

Nathan Byukusenge akaba yatowe nk’umukinnyi witwaye neza mu Banyarwanda akaba yanahembwe ipikipiki.

Nathan Byukusenge wahembwe ipikipiki nk'umunyarwanda witwaye neza
Nathan Byukusenge wahembwe ipikipiki nk'umunyarwanda witwaye neza
Abanyamerika Kiel na Joseph bahageze ari abakabiri nyuma ya Biziyaremye
Abanyamerika Kiel na Joseph bahageze ari abakabiri nyuma ya Biziyaremye
Ababaye abambere kuri Etape yanyuma, Abanyamerika 2, Umubiligi n'Umunyarwanda
Ababaye abambere kuri Etape yanyuma, Abanyamerika 2, Umubiligi n'Umunyarwanda

Photos: Ange Eric

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM

en_USEnglish